Monday, October 15, 2018

umuvugo- RWIBARUTSE UMUBANO




RWIBARUTSE UMUBANO





Mbega ibyiza, mbega ibirori
Ngizi impundu nkesha umwali
We wansanganije urukundo
None rwibarutse umubano
 
Urukundo ruhuza abantu
Isimbi ryanjye murariruzi
Irebero mu bali murarireba
Mumwishimire ni umurinzi
Ni we nkesha ibirori byiza
 
None ko rwibarutse umubano
Mwali mwiza, mwali nshima
Urabishaka ko uwo mubano
Ukomezanya n’abawushima?
 
Urabishimye se mbyirate
Mbyivuge ijoro n’umunsi
Ko mfite umbereye muri bose
Uje ngo tubane ijoro n’umunsi
 
Nguyu ndatira isi n’abayo
Nguyu nkesha ijuru n’abaryo
Naze twimikane urukundo
Maze rwibaruke umubano
 
Simbi ryererana mu yandi
Uri ingenzi indutira abandi
Uri mukesharugo urutahe
Uri mutima utagira inenge
 
Ibyawe byose birahebuje
Uburanga n’uburere byawe
Ndangamirwa urayoboye hose
Ni wowe ndatwa ibahiga bose
 
Ibyawe byose ubiha umurongo
Ni yo mpamvu uhorana intego
Rudatsimburwa ku mutsindo
Uziturwa na Nyir’ubugingo
 
Urwo nkesha guhora nkusanga
Komeza urwuhire mu ntego
Rutabyara ibyo tudashima
Kandi rwibarutse umubano
 
Komeza urwuhire uwo ubigomba
Uwo bitagomba abone ibimukwiye
Azire kwivanga aho bidakwiye
Ahubwo anyurwe n’ibimugomba
 
Ubwo rwibarutse umubano
Hazaza n’ibindi kandi byiza
Bigusange uri mu mubano
Bibe ibyuzo by’urukundo rwiza
 
Nubishima ko bigusanga
Uzakeshwa kuruta uko ukeka
Uzambikwa urugoli n’ababyeyi
Bizaba ari ibirori bihire
 
Bazaza bose bateze yombi
Bose bijihijwe nawe simbi
Abo babyeyi baguhe impundu
Ziruta iz’uwibarutse umuhungu
 
Bazabikorera urwo rukundo
Kuko rwibarutse umubano
Ukabishima ko rubahuza
Bakarushima rukabagenga
 
Nguwo umunsi w’amateka
Uzaba irebero mu bandi bana
Cyane cyane abafite iyo myaka
Iy’abarwimika rukabahuza
 
Nibwo uzashagarwa na benshi
Bagutambagije nk’umwami
Wowe ubabereye umwamikazi
Umwami akubereye nk’umurinzi
 
Nibwo uzamenya ko uri ingenzi
Gahuzamiryango kuruta byeri
Maze wivugirwe n’abasaza
Banagutambire mu neza
 
Icyampa ibyo birori bigataha
Bigatahana umugisha mwinshi
Amahoro, amahirwe bikawuranga
Umucyo ntiwimukire umuvumbi
 
 
N’ubu njye ndishimye
Nizihijwe n’umwali
Keza, karabo wanjye
Antangije mu ishuli
 
Nanyemeze muri aha
Ko atazantaba mu nama
Nkasibira ntabishaka
Kandi afite ubuhanga
 
Nasubiremo yemye
Yeruye atajijisha
Isezerano mukesha
Ngo twembi twishime
 
Nabe umuhamya wabyo
Imbere y’abamubyaye
Agaragaze umucyo wabyo
Ashimirwe nk’uwabyaye
 
Niyerure ariko amwenya
Ko rwibarutse umubano
Anahamye uwo abikesha
Uwo batangiranye umubano
 
Nakore uko abishaka
Ahumure simuveba
Nahamya ko mbikwiye
Kwitwa koko umukwiye
 
Nahamya ko mbikwiye
Kumubera umutware
Nanjye ndahamya rwose
Ko ariwe mutoni wanjye
 
Nanjye ndahamya rwose
Ko ariwe rubavu rwanjye
Nkomeze mbishimangire
Ko nzamuhora iruhande
 
Nzamuhora iruhande
Mukeshe kuko abigomba
Museguze ibitamuhanda
Azahora ambona impande
 
 
Tuzagana iy’urukundo
Mutembereze iyo rutaha
abone ko ndi mukesha
Dukeshanye mu mutuzo
 
Azaba munezero
Kandi abe na mukesha
Yongere abe umuraza
Intaho y’umunezero
 
Azaba umufasha mwiza
Wizihiye umukunda
Azamurutira byose
Iteka no muri bose
 
Nanjye utari ikigwari
Mpano ya Mwimanyi
Nzaharanira mpatana
Kuguhora ku mutima
 
Nzaharanira mpatana
Kuguhunda ibyo byiza
Bya bindi uhora urota
Uberwe no kubyihaza
 
Nzifatanyiriza nawe
Kubaka ijuru ryacu
Abacu na bo baritahe
Twizihirwe mu byacu
 
Ngaho mukunzi wanjye
Ishimire ko wankunze
Ubirate imihana yose
Niba koko bikwiye
 
Ubibwire abahita bose
Ko wiboneye ugukunda
Ubahiga muri byose
Ukereye kukurinda
 
Uti ‘mundekere umukunzi,
Rudakangwa n’abahizi
Mukundwa ni we murinzi
Mu bahizi ni Ngorabahizi

 

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...