Monday, April 27, 2020

BIKIRA MARIYA NI MUNTU KI

1. BIKIRA MARIYA NI MUNTU KI?
By Fratiri Eric HATANGIMANA

Bikira Mariya yavutse nk’abandi bana b’abakobwa, akura nk’abo ariko batanganya umugisha kuko mbere y’iremwa ry’ibihe, Imana yari yamuteguriye kuzayibera umubyeyi mu nsi. Ahagana mu mwaka wa 20 mb.k, ni ukuvuga ahagana mu mwaka wa 728 w’ishingwa rya Roma, mu gihe umwami Herodi yaratangiye kuvugurura Ingoro y’Imana i Yeruzaremu, nibwo Bikira Mariya yari hafi kuvukira mu majyaruguru y’iyo ngoro. Yavutse ku babyeyi ANNA na YOWAKIMI. Bikira Mariya rero ni we wari ugiye kuzabera Imana ingoro nyayo mu nsi; ingoro idashobora gusenywa n’abantu bityo amasekuruza yose akazamwita umuhire (Lk.1,48). Uwo mwana Mariya ntazigera ahangarwa n’ubushyanguke bw’ikuzimu; uko yakujijwe mu mutima we ni ko bizamera no mu mubiri we nk’uko ihame ry’asomusiyo ribivuga. Iyo tuvuze ku izina Mariya, hari icyo riduhishurira n’ubwo ryari risanzwe rimenyerewe mu gihe cye. Tuzi ko ba mariya muri Bibiliya ari benshi nk’uko abasaveri babiririmba. Iryo zina kimwe na Marita, abenshi mu bahanga bemeza ko rikomoka ku ijambo ry’ururimi rw’icy’aramiya, “Mara” risobanura “umugore”. Mariya ubwaryo rigasobanura umwamikazi cyangwa umugore wiyubashye.

Mu kwezi kwa gatandatu nyuma y’igitangaza cyari cyabaye kuri Elizabeti mubyara we cyo gusamira mu zabukuru, ni bwo Malayika Gaburiyeli yaje iwabo wa Mariya, maze amugezaho ubutumwa bw’Imana ko agiye gusama inda ku bwa Roho Mutagatifu. Icyo gihe Bikira Mariya yari umuturagekazi wo mu majyaruguru ya Yeruzalemu, mu mudugudu witwa Nazareti. Yari yarasabwe n’umusore w’umubaji witwa Yozefu wo mu muryango wa Dawudi; icyo gihe imyaka yari hagati ya cumi n’ine na cumi n’itandatu. Nyuma yo kwakira indamutso ya Malayika nk’indamutso y’amahoro(Shalom) cyangwa y’ibyishimo, tubona Bikira Mariya nk’umwari udasanzwe “wuzuye inema, Nyagasani ari kumwe nawe” mu yandi magambo Mariya ahorana na Nyagasani ku buryo izina rye rishobora gusimbuzwa “uwuzuyimana, umutoni w’Imana” cyangwa “uhorana n’Imana.” Aha ni ho humvisha ko Bikira Mariya ari utasamanywe icyaha, akaba kandi umwari w’isugi mbere na nyuma y’ivuka rya Yezu Kristu.


[1] Inyigisho ya Eric HATANGIMANA (arangije Filozofiya muri Seminari nkuru i Kabgayi)


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...