Saturday, April 18, 2020

NIMUREKE NSHIME


NIMUREKE NSHIME

Nimureke nshimire uwo Mugenga
Uwo mubyeyi ugenga byose
Nyir'ububasha bugena byose
Nimureke nshime Nyir'umuringa

Nabuzwa n'iki kumuririmba
We wantoje kutagaramba
Akandinda no mu rugamba
Ubwo mu nyanja nkareremba

Nashimwe Rugira byose
Nasengwe ni we ubikwiye
Guhabwa impundu n'abamukunda
Gusingizwa iteka n'abamusanga

Ngaho reba mpagaze nemye
Bucya bukira ntacyo mbaye
Nkananirwa gushimira n'iyo Mana
Ikora ibyo byiza ubutaruhuka

Ngaho reba mbuze n'umunsi
Habe n'akanya ndi muri rwinshi
Kugeza ubwo ntwawe na Nyamunsi
Ntarashima uwo unkiza iminsi

Nimureke nshime njye mfite impamvu
Nzi aho yankuye n'ibyo yandinze
Yarandinze ankiza iyo hirya
Harya hashimwa n'abakurwanya

Ngaho mbwira niba ari byiza
Kuva mu byago ugifite ubuzima
Ukabihonoka kurya udakeka
Ugasigara wihara kuhivana

Ukabura ubwenge buguhugura
Ngo bugutoze kumenya gushima
No kuzirikana ko hari Ubasumba
Usumbya bose ubufasha bwiza

Mbese ubwo byaba birimo ubwenge
Ntazirikanye ibyiza n'aho bituruka
Nkigira uwundi nkaba ikirenga
Nkatana n'abo tutari guhuza?

Nimureke nshime Umukiza wacu
Kuko aturinda amakuba adukwiye
Agahora ashaka karibu iwacu
Ngo tumuture imitima yacu

Ibuka nawe aho yagukuye
Birya wasimbutse bikurenze
Ukaba ukomeye wigenza
Ntubona ko ari ibitangaza

No kuba ukirihoo tukureba
Bucya bukira ugihumeka
Nta byiza biruta ibyo ngibyo
Ibyo ni byo shingiro rya byose

Oya! Wivuga ko nta mpamvu
Kuko iwawe hagera impungu
Ngo ntiwashimira mu ruhumbu
Ngo nta n'ubwo uri n'umukungu

Harya ubwo uteze kuzamuba
Wowe udukoko tubera impamvu
Twonona ibiri mu bubiko
Ubwo twagusura utaturisha

Nimureke nshime ntaba nk'abo
Abahorana amaganya mu mutungo
Bamwe birengagiza abo bose
Batagira n'aho batera isombe

Nimureke nshime nkihumeka
Ndate ubufasha bw'agahebuzo
Buruta byose tuba duhiga
Nkesha Imana Nyir' urukundo

Yarandinze ntaravuka
Nkambakamba ntiyantaye
Na n'ubu aho ndi ntidutana
Nashimwe We unyitangira

Mbivuze nemye nzira igitutu
Mbivuze neruye ntububa
Nkifite umwuka sinzasiba
Gushimira Imana Rugira utanga

Nzabihorana mu rukundo
N’umutima utuje usanga Yezu
Ubuzima bwanjye nkiri ku isi
Buzasingiza Nyagusengwa

Nashimwe Umuremyi wacu
Nashimwe Umucunguzi wacu
Nashimwe Udutagatifuza
Nihashimwe Ubutatu bwera

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...