Saturday, April 18, 2020

INKURU Y'URUKUNDO - RERE NA RAMBA PART 22


Ramba arangije gusenga, asaba Rere kuza bagasangira iwabo kugira ngo abonereho umwanya wo gusezera ababyeyi be. Rere arabimwemerera ariko na we arabimusaba nuko Ramba aramusubiza ati: “ibyo wankoreye ni byinshi, ntacyo wamburana nkifite. Uyu munsi ni njye nawe! Dore ko tutazongera guhura kubera amasomo.” Rere amusubiza yisekera ati: “Ngo iki? Ahubwo uzatungurwa nugera ku ishuri! Dutahe!” Bombi barahaguruka baboneza igana iwabo wa Ramba. Bagezeyo Mama Ramba abakirana ubwuzu; abazanira intebe, abahereza umusururu mu gikombe ababwira ati: “Bana banjye se ko mutazongera kukabona iyo ngiyo; nimugasezere!” Rere agiye gutaha, Papa Ramba yarababwiye ati: “Muzakomeze mwitware neza. Ntimuzadukoze isoni kandi mwarabaye intangarugero mu bwana bwanyu. Muzakomeze mubane neza, mufashanye aho bishoboka, muzigane umwete kandi mujye mukunda gusenga bana banjye!”

Ramba asubiza Se ati: “Urabizi Papa, kuva nkiri muto, sinigeze nkukoza isoni mu bandi babyeyi. Kandi nta n’umwe muri twe wigeze aba ingalisi[1]. Ngusezeranije ko nzaharanira ko uzajya wishimira ko wambyaye!”  Nuko Rere arasezera hanyuma azamukana na Ramba iwabo. Batararya Rere yari yahamagaye murumuna we amubwira ko ari kumwe na Ramba kandi ko bari butahane. Ramba ageze iwabo wa Rere, yasanze bitarashya kuko banakundaga gutarama cyane. Baricaye baraganira, bumva inama bagirwa n’ababyeyi, ibiryo biba biraje ngo barye. Rere abwira ababyeyi be ati: “Uyu munsi ntabwo turi busangire; ndasangira n’umushyitsi!” Barangije kurya Ramba arasezera ngo ajye kwitegura neza kugira ngo abone uko za kuzinduka. Bucyeye bafatanya urugendo rugana ku ishuri. Icyaje gutungura Ramba ageze ku ishuri nuko yasanze yaramwishyuriye icumbi ryegereye iryo yabagamo; bari batandukanijwe n’imiryango ibiri gusa. Kenshi gashoboka, Rere na Ramba basangiraga ibyo kurya; bahuraga kenshi gashoboka dore ko bombi bari n’abasomyi b’Ijambo ry’Imana, hari n’izindi nshingano bashinzwe mu kigo mu bijyanye n’iyobokamana. Rere akirangiza kwiga yahise abona akazi, aza no kugashakira mushuti we ubwo yari ageze mu mwaka gatatu kugira ngo abone udufaranga two kwikenuza kandi bizamworohere kubona akazi arangije bityo ntazahere ku muhini[2]. Nyuma y’umwaka umwe arangije, Ramba yasinye amasezerano y’akazi y’imyaka icumi ishobora kongerwa.

Ubwo Ramba yajyaga gutangira akazi, iwabo bari mu bukene ndetse byari no mu gihe cy’itumba. Bituma yiyambaza inshuti kugira ngo abone uko yabaho mu gihe atarahembwa. Rere wamukundaga cyane ntiyitaye kubyo yari yaramutakajeho mbere byose, ahubwo yakomeje kumuha amafaranga. Ntiyishimiraga ko umukunzi we yabaho nabi kandi we afite ubushobozi n’ubwo butari buhagije. Yaribwiraga ati: “ubu se nabaho ntuje, umukunzi wanjye amerewe nabi? Oya, ntibikabe. Mu bushobozi buke mfite, nzamufasha kwishima no gushimira Imana yatumye yemera kunkunda. N’ubwo yambera umwana mubi, njye nzakomeza kumubera indahemuka. Ndamukunda, ntakabeho nabi nshoboye kumufasha.” Ramba na we akaba umusore ukunda kubwira umukunzi we akamuri ku mutima kose, akavuga kandi uko yishakiye kuko yanganga guhisha umukunzi we ikimurimo kandi akanatinyako umukunzi we yamufata nk’umuntu ukanganye cyangwa utamenya uko ateye. Yifuzaga ko umukunzi we yamumenya byuzuye binyuze mu myitwarire, imivugire no gutebya. Nguko uko Ramba na Rere babanye mu rukundo rurambye kandi ruharanira kutimika uburyarya.


[1] Iri jambo riva ku nshinga kugalita isobanura kugira ubunebwe
[2] Guhera ku muhini = kuguma mu bukene

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...