Ramba
arangije gusenga, asaba Rere kuza bagasangira iwabo kugira ngo abonereho
umwanya wo gusezera ababyeyi be. Rere arabimwemerera ariko na we arabimusaba
nuko Ramba aramusubiza ati: “ibyo wankoreye ni byinshi, ntacyo wamburana
nkifite. Uyu munsi ni njye nawe! Dore ko tutazongera guhura kubera amasomo.”
Rere amusubiza yisekera ati: “Ngo iki? Ahubwo uzatungurwa nugera ku ishuri!
Dutahe!” Bombi barahaguruka baboneza igana iwabo wa Ramba. Bagezeyo Mama Ramba
abakirana ubwuzu; abazanira intebe, abahereza umusururu mu gikombe ababwira ati:
“Bana banjye se ko mutazongera kukabona iyo ngiyo; nimugasezere!” Rere agiye gutaha,
Papa Ramba yarababwiye ati: “Muzakomeze mwitware neza. Ntimuzadukoze isoni
kandi mwarabaye intangarugero mu bwana bwanyu. Muzakomeze mubane neza,
mufashanye aho bishoboka, muzigane umwete kandi mujye mukunda gusenga bana
banjye!”
Ramba
asubiza Se ati: “Urabizi Papa, kuva nkiri muto, sinigeze nkukoza isoni mu bandi
babyeyi. Kandi nta n’umwe muri twe wigeze aba ingalisi[1].
Ngusezeranije ko nzaharanira ko uzajya wishimira ko wambyaye!” Nuko Rere arasezera hanyuma azamukana na
Ramba iwabo. Batararya Rere yari yahamagaye murumuna we amubwira ko ari kumwe
na Ramba kandi ko bari butahane. Ramba ageze iwabo wa Rere, yasanze bitarashya
kuko banakundaga gutarama cyane. Baricaye baraganira, bumva inama bagirwa
n’ababyeyi, ibiryo biba biraje ngo barye. Rere abwira ababyeyi be ati: “Uyu
munsi ntabwo turi busangire; ndasangira n’umushyitsi!” Barangije kurya Ramba
arasezera ngo ajye kwitegura neza kugira ngo abone uko za kuzinduka. Bucyeye
bafatanya urugendo rugana ku ishuri. Icyaje gutungura Ramba ageze ku ishuri nuko
yasanze yaramwishyuriye icumbi ryegereye iryo yabagamo; bari batandukanijwe
n’imiryango ibiri gusa. Kenshi gashoboka, Rere na Ramba basangiraga ibyo kurya;
bahuraga kenshi gashoboka dore ko bombi bari n’abasomyi b’Ijambo ry’Imana, hari
n’izindi nshingano bashinzwe mu kigo mu bijyanye n’iyobokamana. Rere akirangiza
kwiga yahise abona akazi, aza no kugashakira mushuti we ubwo yari ageze mu
mwaka gatatu kugira ngo abone udufaranga two kwikenuza kandi bizamworohere
kubona akazi arangije bityo ntazahere ku muhini[2].
Nyuma y’umwaka umwe arangije, Ramba yasinye amasezerano y’akazi y’imyaka icumi
ishobora kongerwa.
Ubwo
Ramba yajyaga gutangira akazi, iwabo bari mu bukene ndetse byari no mu gihe
cy’itumba. Bituma yiyambaza inshuti kugira ngo abone uko yabaho mu gihe
atarahembwa. Rere wamukundaga cyane ntiyitaye kubyo yari yaramutakajeho mbere
byose, ahubwo yakomeje kumuha amafaranga. Ntiyishimiraga ko umukunzi we yabaho
nabi kandi we afite ubushobozi n’ubwo butari buhagije. Yaribwiraga ati: “ubu se
nabaho ntuje, umukunzi wanjye amerewe nabi? Oya, ntibikabe. Mu bushobozi buke
mfite, nzamufasha kwishima no gushimira Imana yatumye yemera kunkunda. N’ubwo
yambera umwana mubi, njye nzakomeza kumubera indahemuka. Ndamukunda, ntakabeho
nabi nshoboye kumufasha.” Ramba na we akaba umusore ukunda kubwira umukunzi we
akamuri ku mutima kose, akavuga kandi uko yishakiye kuko yanganga guhisha
umukunzi we ikimurimo kandi akanatinyako umukunzi we yamufata nk’umuntu
ukanganye cyangwa utamenya uko ateye. Yifuzaga ko umukunzi we yamumenya byuzuye
binyuze mu myitwarire, imivugire no gutebya. Nguko uko Ramba na Rere babanye mu
rukundo rurambye kandi ruharanira kutimika uburyarya.
[1] Iri jambo riva ku nshinga
kugalita isobanura kugira ubunebwe
[2] Guhera ku muhini = kuguma
mu bukene
No comments:
Post a Comment