Rere aramushimira, hanyuma akomeza ijambo
rye agira ati: “Nababajwe bikabije n’ibyakubayeho bifitanye isano nanjye. Ibyo
byararangiye reka dukomeze ibishya. Mu kukugaragariza ko nkukunda kandi
nkwitaho, ko uri ingenzi mu buzima bwanjye, naguteguriye impano ariko ndayiguha
ubanje kunsezeranya ko utari butangare cyane kandi ukayireba udahagaze kugira
ngo ntongera kugukururira ibyago.” Ramba amusezeranya ko ari ntacyo ari bube,
ati: “Humura rwose, ahubwo yimpe ndebe!” Rere niko kumuhereza ibahasha ifunzwe
neza; Ramba ayakirana amatsiko menshi yibaza ikirimo. Iyo bahasha Ramba
yayisanzemo inyemezabwishyu yo kwiyandikisha muri kaminuza n’urupapuro ruhamya
ko yishuye icumbi ry’amezi atatu. Ubwo Ramba yahise yumirwa, abura icyo avuga
kuko mu burwayi bwe atigeze atekereza ko Rere yamutera igika[1]
atyo. Ubwo icyunzwe kiramurenga. Rere abonye ko bigenze gutyo, afata agatambaro
kera yari afite agahanaguza mu ruhanga rwa Ramba, amuhanagura n’ibiganza
hanyuma amufata ku ntugu, aramubwira ati: “Ibuka ibyo wansezeranije hanyuma
ukomere.” Ramba aramusubiza ati: “Ndabyibuka mukunzi wanjye, ubu ndumva meze
neza!” Ramba yarambitse impapuro hasi hanyuma arahaguruka, abwira umukunzi we
ati: “ubu nkukorere iki? Nzakugire nte koko?” Rere aramusubiza ati: “Nta kindi
nshaka kitari ukunkunda; unkunde kandi uzakomeze kunkunda!” Ramba aramwegera,
aramuhobera maze amwegereza umusaya aramubwira ati:
“Uri mwiza Rere
Igitego mu bakobwa
Impano itagira uko isa
Nkesha Umuremyi wanjye
Uri mwiza mu bandi
Ubarutabose uri irebero
Uzira kujorwa mu ngiro
Umenya igikwiye kiruta ibindi
No mu mvugo ntuhigwa
Ugatera kunyurwa uwo ukunda
Bityo agahora akwizihiye
Kuko nawe uhora umwizihiye!
Nzagukunda kuruta uko nzi
Bizaguhira kuruta uko ubikeka
Tuzabana tuberane umurinzi
Mu byacu hazaganze kunezerwa!”
Nuko aramuterura, amuzengurutsa mu kirere
amurimbira ati: “Urankunda nkanyurwa, nzagukunda kubarusha, nzakurinda kwicuza,
nzagutera kunezerwa, nkubere uko ubyifuza kutanyuranya na Rurema!” Rere na we
akamwikiriza agira ati: “Nzagukunda urudashira, ndugukunde uko uri kose kuko
umbereye ishema. Ishema ryanjye ni wowe. Nzakubera isoko y’umukiro, n’ibyishimo
bidakama. Iteka ryose no muri byose, aho ndi hose nzaberwa no kuba uwawe!”
Ramba amaze kumva Rere amurirmbira amushyira hasi ngo bakomeze baganire; Rere
amusobanurira uko yabigenje kugira ngo amwandikishe kandi anamwishyurire
icumbi, nuko bombi barishima. Rere abwira Ramba ati: “Ngibi ibyo nari narabuze;
kuganira nawe nkureba mu maso wishimye, kumva undirimbira no kuba mu maboko
yawe. Ndabikunda rwose! Hashimwe Imana yagukijije, ikaba iduhaye kongera
kunezerwa mu rukundo rwacu!” Ramba wari wishimye cyane afata Rere mu biganza,
nuko amuririmbira ibitero bibiri by’akaririmbo kitwa ‘undutira abandi’.
Arangije asaba umukunzi we kumwicara mu maguru na we amunyuza amaboko mu mbavu,
bahuza ibiganza nuko aca bugufi bahuza imisaya hanyuma Ramba aterura agira ati:
“Shimwa Mana
yanjye, Soko y’urukundo ruzima; urukundo nyabuzima ruzira uburya! Ubwo nari
ndwaye nagaragaje intege nke no gushidikanya ko unkunda, ariko binyuze muri uyu
mwana wawe Rere, wongeye kunkomereza ukwizera, ungaragariza ko no mu bubabare
bwo kuri iyi si ihita ukomeza kurwana ku bagaragu bawe ukunda! Urankunda rwose,
sinkishidikanya. Ngushimiye uyu mwana wahaye umutima ukunda by’ukuri kandi
ukamuha kungaragariza no kunsangiza by’umwihariko urwo rukundo wamuhunze.
Uramurinde, umukomezemo uyu mugenzo mwiza wamutangijemo kugeza ku ndunduro
y’ukubaho kwe. Uduhe guhora tuzirikana ku nzira y’urukundo rwacu no kuyivomamo
imbaraga ziturinda gutandukana maze igihe nikigera, uzaduhindure umwe ku mubiri
nk’uko turi umwe ku mutima. Roho w’Imana nzima, uraduhore hafi. Amina”
No comments:
Post a Comment