Samweli,
umwana ukorera Uhoraho (1 Sam1-28;3,1-21)
Samweli ni umwana
Ana wari ingumba yahawe n’Uhoraho; mu kwizera Imana isengesho rye ryarasubijwe.
Samweli yatuwe Uhoraho akimara gucuka, afatanya n’umuherezabitambo Heli
gukorera Uhoraho. Yeguriwe Imana ubuzima bwe bwose, atangira gukorera Uhoraho
yumvira umusaza Heli. Natwe muri batisimu twahawe tweguriwe Uhoraho; turi abana
b’Imana.
Samweli
atwigisha iki?
Tumwigireho gukorera Imana tukiri bato.
Nta gihe runaka tugomba gutegereza ngo dukorere Nyagasani Imana yacu; uko
ungana kose, aho uri hose, akanya ufite kose, korera Imana. Zirikana ko Samweli
yatangiye gukorera Uhoraho agicuka nyamara wowe ufite imyaka irenze iyo yari
afite!
Samweli atwigishe
kumvira no kugisha inama abaturera. Samweli utari amenyereye ibyo kuvugana
n’Imana, igihe yumvise ijwi yihutiye gusanga Heli, akeka ko ari we umuhamagaye,
ese wowe iyo baguhamagaye wihutira kumva icyo bagushakira? Samweli yazirikanye
ibyo Heli amuhaye nk’igisubizo cya rya jwi rimuhamagara. Wowe iyo uhawe
igisubizo cyangwa inama urazikurikiza? Samweli kandi atwigishe umuco wo kugisha
inama ababyeyi bacu n’abaturera kugira ngo twirinde kuzagwa mu kigare cyo
koshywa n’urungano.
Yozefu,
umwiza utiyandarika (Intg.39,1-20)
Yozefu,
wagurishwe na bene se mu misiri, yari mwiza cyane kandi akagira ubwisanzure
busesuye mu rugo rwa Putifari. Yari afite ububasha busesuye ku mitungo, ku
mafaranga no ku baja n’abagaragu nyamara ibyo ntibyamuhumye amaso ngo
yiyandarike, yice itegeko ry’Imana. Yozefu yaje kubengukwa na Nyirabuja
wamusabye kenshi ko baryamana ariko Yozefu ntiyabyemera. Byageze aho
mukaputifari uwo agerageje kugusha Yozefu mu mutego ariko Yozefu amwereka ko
nta kindi atinya kitari icyaha, ko nta wundi yubaha by’agahebuzo utari Uhoraho.
Yozefu yaranzwe no gukora ibyo ashinzwe yubaha Imana.
Yozefu
tumwigireho iki?
Kugira ibintu
cyangwa amafaranga urusha abandi ntibikabe ikigusha ahubwo bigushyigikire mu
kwamamaza Ivanjili ya Kristu. Uburanga n’icyubahiro n’igitinyiro
ntitukabigendere ngo tugwe cyangwa tugushe abandi mu cyaha ahubwo ubwo turebwa
cyangwa dusangwa na benshi, nitubafashe kumenya ko Kristu wabitangiye ku musaraba abasaba kuba intungane nk’uko
Data wo mu ijuru ari intungane.
Yezu,
umunyabwenge w’umutoni ku Mana (Lk.2,21-52)
Ivanjili
ya Luka itubwira inkuru ebyiri kuri Yezu
n’ingoro; Yezu atuirwa Imana mu ngoro na Yezu mu ngoro y’Imana hagati
y’abigisha. Ni inkuru zigaragaramo ubuhanuzi bwerekeye kuri Yezu na Nyina
ndetse n’ubuhanga bw’uwo mwana Yezu.
Muri
iyi nkuru Yezu twamwigiraho iki?
Guharanira ubwenge bwuje
ubwitonzi
Yezu
yagombye kubyirukana ubwenge n’ubwitonzi agira ngo yumvishe abantu bose ko
uhereye mu buto, umuntu ahamagarirwa kuba umunyabwenge; akagira ubumenyi
bumugeza ku buhanga buzamubeshaho mu isi. Ubwo bwenge bukagoomba ubwitonzi
kugira ngo bube ingirakamaro kuri nyirabwo no kubo Imana izamuhuza na bo.
Guharanira ubwenge ntibitana no gukunda gusobanuza no kuganira n’abakurusha
ubunararibonye n’ubumenyi.
Guharanira ubutoni ku Mana
Yezu
Kristu yakuranye ubutoni ku Mana; yari azi neza ko agomba kuba mu nzu ya Se,
byongeye kandi nta bwandu yigeze avukana kuko ari Imana yagombye kunyura ku
muntu kugira ngo icungure abantu bose. Natwe Batisimu yadukijije icyaha
cy’inkomoko; guhera ubwo twatangiye urugendo rwo guharanira kuba abatoni
b’Imana. Tuzabigeraho nitwishimira kuba mu by’Imana, twunganiwe n’Impuhwe zayo
zigaragariza mu Isakaramentu ry’imbabazi
No comments:
Post a Comment