Saturday, April 18, 2020

HUNDWA IMPUNDU


HUNDWA IMPUNDU

Hundwa impundu Padiri wacu
Uhorane ihirwe i Bungwe iwacu
Uwagutoye akube iruhande
Agumye agushoboze guhora ukeye

Hundwa impundu kuko ubikwiye
Ibikorwa byawe ni byo bikurata
Rudasumbwa ni wowe ndata
Kubw’ikuzo uhesha Uwagutoye

Padiri mukuru ni wowe ushimwa
Kubera Bungwe ugize amahanga
N’abanyamahanga barikanga
Iteka ryose uri Nyagushimwa

Uwareba iyi Paruwasi
Akazengeruka Diyosezi
Yabona Musenyeri akwiye
Kwimuka akaba i bungwe

Ibitusi, imbingo ntiwabishimye
Ni mu gihe rwose ntibinakwiye
Ubisimbuza ayo matafari
Harakunda haba nk’ibwami

Inyubako nziza turazitaha
Zirimo amacumbi n’ibiro byiza
Uti: “nimutuze biracyaza,
N’ibindi biraje murabitaha”

Kiliziya yacu urayisukura
Uyiha imiryango ikurura abantu
Urahazitira ngo hatavogerwa
N’abadakwiye kuba aho hantu

Mbe nshime ngarukire he
Ko mbona ahandi harutwa n’iwacu
Kubera wowe mubyeyi wacu
Ukora ubudasiba ngo hase ukundi?

Bikira Mariya waramutuje
Nyir’impuhwe yimikwa i Bungwe
Twakuveba iki mubyeyi wacu,
Tubona ibyiza bigana iwacu?

Turashimira Uwagutoye
Akakugenera kuba i Bungwe
Urahakwiye si ibyo guhanga
Uragashoboye ako kuhahanga

Musenyeri wacu yarakubonye
Ati: “uyu ndambuyeho ibiganza,
Atabaye Padiri mukuru nahomba”
Ntibukeye aba aje kukwimika

Ubukuru bwawe buhera i Bungwe
N’ubwo wari muri Diyosezi
Ushinzwe imirimo y’ikirenga
Ati: “ibyo birenga bigane i Bungwe”

Turashima umushumba wacu
Kubera Mundere waje i Bungwe
Akahatura hagahora ibyangwe
Ngo hake hasukure imitima yacu

Uri intwari njye simbeshya
Uri intore izirushya intambwe
Yisunga Umukiza isanga
Igahora imwigera mu ntambwe

Komereza aho turagushima
N’ubwo twavuga ibyo udakunda
Uri umubyeyi, jya umenya icyiza
Ugikore wemye tuzakumva

Menya abo ushinzwe n’imico yabo
Harimo abashima n’abadashima
Nyamara njyewe igituma nkurata
Ukora igikwiye ukareka ayabo

Roho udusangiza aragusange
Aguhe Ingabire ukeneye i Bungwe
Ukomere twubake Paruwasi
Tujye mbere hamwe na Diyosezi

Uwanshoboza nkaba mbikwiye
Nakoranya abahamya, abahanga
Tukemeza bose ko utari Mundere
Ugahinduka ukaba’Mbarere’

Abakureze turabashima
Ababyeyi na kaminuza
Naho ubundi mu butumwa uhabwa
Uri ‘Mbarere’ rwose turagushima

Horana impundu ni wowe Padiri
Ubere Kiliziya ishami ry’umutari
Ureke abatumva umurongo wawe
Ugume ukorere Umukiza wawe

Sinasoza ntavuze shapeli
Y’agahebuzo muri Diyosezi
Ingendo nyinshi zigane i Bungwe
Umukiro wa benshi uturuke i Bungwe

Uri indatwa no mu gutaka
Ugeze mu Ngoro ukarora hose
Uhita uharanira muri byose
Kwiha Yezu we Nyagutaka

Roho nahawe Nyir’ububasha
Usendere Mundere wacu
Padiri mukuru waduhaye
Umushoboze guhora atsinda

Turamugutuye ngo umwigombe
Umuhore hafi, akube iruhande
Azire guhunga ibitagukanga
Akwisunge mu bimukanga

Uramushoboze mubyo ashingwa
Ntagasebye ubuvunyi utanga
Musendere kuruta uko akeka
Mubyo ashaka uhahore iteka

Horana impundu Padiri Mundere
Gahore ushimwa n’Uwagutoye
Aguhe impagarike n’ubugingo
Ukomeze wagure uwo murongo




[1] Uhimbiwe Padiri MUNDERE Dominique Savio


1 comment:

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...