Saturday, April 18, 2020

TUJE KUVUZA IMPUNDU


TUJE KUVUZA IMPUNDU

Tuje kuvuza impundu
Twambariye gushima
Imana Nyir’ugusengwa
Impundu zivuzwe iwacu

Iwacu turishimye
Twibarutse n’impanga
Abali babiri beza
Impundu nibazihabwe

Nibemere tubashime
Dushimira iyabatoye
Bakegukana n’ibyabo
Ngo biyegurire ibyayo

Tuje kuvuza Impundu
Dushimira abo babyeyi
Bibarutse aba bali
Bakemera kubatura

Impundu murazikwiye
Mwebwe ndereyimana
Kiliziya irabashima
Mwareze uko bikwiye

Mwibarutse ibibondo
Mubitoza umurongo
Wo gukunda by’ikirenga
Umuryango w’abemera

Impundu zivuzwe iwacu
Zitwibutse igihe cyacu
Twiyegurira Imana
Ngo tubone uko twitanga

Twabikoze ari byiza
Twihitiyemo neza
Mbese ubu biragenda
Cyangwa ntibikigenda

Birya wari warahize
Na za ngufu zakuranze
Ukimara gusezerana
Ni byo bikikuranga


Impundu zivuzwe iwacu
Kuko tukibishaka
Kandi tukibikundfa
Birya bikwiye abacu

Birya biranga abacu
Twongere tubihugukire
Biture imitima yacu
Ibyo byiza bitunagure

Nitwemera tugatuza
Tugasubira ku isoko
Kiliziya n’umuryango
Impundu zivuzwe iwacu

Mwebwe abakretsiyene
Mwongere mwishime
Mubonye imbaraga nziza
Zikereye gukora neza

Muzikomeze mubane
Mugezanye ku Mana
Mwiyeguriye mwese
Muyibere abahire

Ngaho nimubarebe
Mwongere mubasubire
Intore z’Uwaduhanze
Bakwiye ibirori bihire

Namwe babikira bacu
Mubyumve si umunyenga
Si no guhunga iwanyu
Bitumye mwiha Imana

Ni Kiliziya mukunda
Mukore mubire akuya
Mwamamaza Kristu
Aganze ubuzima bwacu

Nimwambarire gushimwa
Mushimwa n’Imana
Yo ibatuma kuri bose
Isonga rikaba abakene

Kubaha bibe ibyanyu
Muhorane guca bugufi
Na Sainte Chrétienne
Azabasabira ibyiza

Nimwigire kuri Mariya
Urugero rw’ababikira
Mwambaze ubudatuza
Roho ubaha gutsinda

Imana impaye nk’ibi
Nahora nyiririmba
Nyishimira ubudatuza
Nkizihirwa muri ibi

Naharanira nshikamye
Kuba nk’uko ibishaka
Nkemera ntajuyaje
Kugana aho Imana inshaka

Naharanira iteka
Ko ahora avugirizwa impundu
Igihe mpuye n’abantu
Kubera ibyo bankesha

Namaramaza rwose
Mparanira igihe cyose
Ko kwiyegurira Imana
Bimbera isoko y’ubuzima

Nagaragaza mpatana
Nkabigirana urukundo
Ko Kiliziya ubu ihirwa
Kuba imbonyeho ituro

Naharanira neza
Ko iwacu hahora impundu
Umuryango ugakundwa
Kristu akaba ubukungu

Nk’ubu mbaye beyata
Nakomeza gushima
Simbure ku rugendo
Nkakomeza umurongo

Nafasha abadusanga
Mbereka ubwo buryohe
Bwo kwiyegurira Imana
Ukabaho ukennye utuje

Naba umuhamya wabyo
Irebero rudasumbwa
Nkaharirwa kubanza
Ngo umukiro ubatahe

Naha ubuzima bwanjye
Icyerekezo kimurika
Isengesho n’umutuzo
Urugendo n’urukundo

Nkubu mbaye Jeanne
Byose bituma nkundwa
Byakora ubudasiba
Ngo umukiro utahe bose

Nakora ubudahuza
Nkabusanya n’iyo ntego
Nkatenguha uwo muronbgo
Wa sekibi n’abamukunda

Nazirikana iteka
Ko satani adatuza
Kandi ko ari jye ashaka
Nkamurwanya ubudahuguka

Njye rebero ryo mu bali
Nakomeza iyo ntambwe
Yerekeza Aritali
Intaho y’abatsinze

Miryango muri hano mwese
Nguru urugero rwiza
Mutoze abo mushinzwe
Kubaho banyura Imana

Nimube urugero rwiza
Abana batozwe namwe
Maze ibyo bakora byose
Binyure Ushobora byose


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...