Ubwo amanota yari hafi gusohoka.
Ntibyatinze rero amanota arasohoka, abo bana bombi bahawe buruse yo muri
kaminuza nkuru y'i gihugu ngo bige itangazamakuru. Rere yaje kubimenyesha
umukunzi we ariko Ramba mu ijwi rituje ati "uzagire amasomo meza, witonde,
wubahe ibyo nagutoje n'ibyo twatojwe n'ababyeyi bacu. Ikindi nubibonera umwanya
kuko ugiye mu rundi rwego, uzajye unturira agasengesho niyo kaba ak'interuro
y'amagambo atatu. Imana izakugende imbere." Rere amusubizanya amarira ati
"Ndabibona ko bitakorohera kujya ku ishuri utarakira...nako ibindi
nzabikubwira ejobundi wageze mu rugo.” Muganga yari yamuteguje ko bari
bumwohereze akajya kurwarira mu rugo nyuma yo kumuha imbago zo kugenderamo.
Bageze mu rugo, Rere yarihereye yandikira Ramba urwandiko rugaragaza
amarangamutima ye maze ararumushikiriza kugira ngo rumukomeze. Muri icyo gihe,
Rere yari afite icyizere cy’uko kumena inkono[1]
kubera we bitagishobotse. Dore bimwe mu byari byanditsemo:
".... Mbabajwe n'uko urwaye. Mbabajwe
n'uko nagize uruhare mu gutuma umera utyo, ndicuza impamvu nabikoze n'ubwo
nabikoreye urukundo nkukunda. Mukundwa mbabarira unyumve kuko kuva warwara
ntigeze nongera kunezerwa; ibi nawe urabyibonera ko nahorose kandi ntacyo iwacu
tubuze. Uburwayi bwawe mbwumvira ku mutima kuko bitashoboka ko nkuruhura ku
mubiri. Mbabajwe kandi n'uko uri gutinda gukira ngo tujye kwiga, twigana nk'uko
byahoze, sinibagiwe ko n'ubushobozi bw'iwanyu bwabaye buke kubera ibibazo
ufite, nyamara nkwijeje ko nzagufasha uko nshoboye kose umwanya wawe ukagumaho
kugeza igihe uje kwiga. Mu buzima bwanjye bwose sinzigera nibagirwa Ramba
wangize umuntu, akantoza gukunda no gusenga. Sinzatuma wicuza ko twakundanye.
Ikindi gikomeye, ndashaka ko udukorwa twanjye duto cyane tuzaguhamiriza ibi
mvuze, tukakwereka n'ibyo ntavugiye muri uru rupapuro. Ramba, urabizi ko
nkukunda kandi nzahora nkukunda. Ubumuntu mfite ni wowe mbukesha n’ubuzima
bwanjye tuzabusangira...."
Ramba yasomye iyi
baruwa inshuro eshatu hanyuma aravuga ati "Nyagasani, urahorane n'umutima,
soko y'ibi nsoma. Ugushaka kwawe nikubahirizwe mu bana bawe!" Ibaruwa
ayibika mu yandi dore ko amabaruwa yandikiwe na Rere yose yayabikaga hamwe.
Igihe cyo kwitegura kujya kwiga cyageze Ramba atarakira hanyuma Rere amusaba
ibyasabwaga byose ajya kumwandikisha, amusabira kuziga umwaka uzakurikiraho, mu
mafaranga akoze kuyo iwabo bamugeneye ngo azayifashishe mu gihe ayo bahabwa
ataraza.
Igihe cyo kujya ku
ishuri kigeze, Rere yaje gusezeraho Ramba, aricara baraganira nuko agiye gutaha
aramubwira ati "hari ibyo ntakubwiye, ariko byananiye kugenda
ntabikubwiye: Mu bintu byinshi ntashobora kurondora nkukundira harimo ukuntu
twajyaga dukina n'ukuntu wampoberaga useka ndetse n'ukuntu twakundaga kujyana
ahantu hatuje, tukaganira twisanzuye nyamara kuva warwara simbiheruka.
Ntakubeshye rwose ndabikumbuye kandi nta kizamara urwo rukumbuzi kitari ugukira
kwawe. Ubu ndagiye, ngiye ahakomeye ariko nzagerageza uko nshoboye menye kenshi
gashoboka amakuru yawe." Ramba aramusubiza ati "ikizanezeza kurushaho
ni ukubona wubahiriza ibyo nagutoje bikurinda gusubira nk'uko wahoze
tutarahura." Hanyuma Rere amuhereza simukadi nshya bazajya bavuganiraho
bitabatwaye amafaranga menshi bakanohererezanya ubutumwa ku buntu nuko
amusezeraho arataha, bucya neza ageze aho ari butegere imodoka. Ageze ku
ishuri, umunsi nicyo gihe kinini cyashiraga Rere atamenye uko umukunzi we
yiriwe, mbese bavuganaga kenshi gashoboka. Rere yakomeje kuzirikana Ramba ariko
amusaba kutazigera agira uwo abwira uko babanye kuva aho agiriye ku ishuri.
Ramba na we
akamwubahiriza ari nako ahoza aya magambo ameze nk’isengesho mu mutima we
“Roho nahawe
Muhoza wanjye
Komeza utahe
umutima wanjye
Komeza ugenge
ubuzima bwanjye
Mbone nkuhire
mukunzi wanjye
Roho w'Imana umara
agahinda
Nkusabye umutuzo
nkiri mu byago
Hato ntahwana
n'abatakumva
Bo batuza habuze
ibyago!
Ndavuga abatumva
ubuvunyi bwawe
Aho gutuza bakaza
umurego
Kuko banenga
ubufasha bwawe
Nuko ibyabo
bikazira umurongo
Roho nahawe
Nyir’ubuhanga
Komeza uhange
ubuzima bwanjye
Ubuhunde ubuhanga
bugenga byose
Umpe kunyurwa
nzire kuguhunga
Roho nahawe nkiri
ku byahi
Dore nkutuye
umubiri wanjye
Ngo uwugenge
umpore iruhande
Nkurikire Yezu
nsize iby'impande
Roho nahawe mu
buto bwanjye
Wowe nahawe ngo
ngire ubuzima
Uraburinde buzire
kuzima
Hato ntahomba
ingororano yanjye
Uraburinde buzire
kuzima
Umuze wose
ubunyure hirya
Umutima wanjye mu
gitereko cyawo
Uhore uhunda
Nyagasani ibisingizo
Umuze wose
ubunyure hirya
Umugisha wose uze
ubusanga
Ihirwe ryose
ntiriburenge
Kuko ibyanjye
bigengwa nawe
Umugisha wose uze
ubusanga
Umuvumo wose
ubunyure hirya
Uhite ku bawe no
kubo ukunda
Kuko bumvira ibyo
ubatoza
Umuvumo wose
ubanyure hirya
Ubuvunyi bwawe
babuhorane
Nyakibi naza
abasige bemye
Kubera weho Roho
ubavuna!”
No comments:
Post a Comment