Monday, August 26, 2019

RERE NA RAMBA PART 17


Ubwo amanota yari hafi gusohoka. Ntibyatinze rero amanota arasohoka, abo bana bombi bahawe buruse yo muri kaminuza nkuru y'i gihugu ngo bige itangazamakuru. Rere yaje kubimenyesha umukunzi we ariko Ramba mu ijwi rituje ati "uzagire amasomo meza, witonde, wubahe ibyo nagutoje n'ibyo twatojwe n'ababyeyi bacu. Ikindi nubibonera umwanya kuko ugiye mu rundi rwego, uzajye unturira agasengesho niyo kaba ak'interuro y'amagambo atatu. Imana izakugende imbere." Rere amusubizanya amarira ati "Ndabibona ko bitakorohera kujya ku ishuri utarakira...nako ibindi nzabikubwira ejobundi wageze mu rugo.” Muganga yari yamuteguje ko bari bumwohereze akajya kurwarira mu rugo nyuma yo kumuha imbago zo kugenderamo. Bageze mu rugo, Rere yarihereye yandikira Ramba urwandiko rugaragaza amarangamutima ye maze ararumushikiriza kugira ngo rumukomeze. Muri icyo gihe, Rere yari afite icyizere cy’uko kumena inkono[1] kubera we bitagishobotse. Dore bimwe mu byari byanditsemo:

".... Mbabajwe n'uko urwaye. Mbabajwe n'uko nagize uruhare mu gutuma umera utyo, ndicuza impamvu nabikoze n'ubwo nabikoreye urukundo nkukunda. Mukundwa mbabarira unyumve kuko kuva warwara ntigeze nongera kunezerwa; ibi nawe urabyibonera ko nahorose kandi ntacyo iwacu tubuze. Uburwayi bwawe mbwumvira ku mutima kuko bitashoboka ko nkuruhura ku mubiri. Mbabajwe kandi n'uko uri gutinda gukira ngo tujye kwiga, twigana nk'uko byahoze, sinibagiwe ko n'ubushobozi bw'iwanyu bwabaye buke kubera ibibazo ufite, nyamara nkwijeje ko nzagufasha uko nshoboye kose umwanya wawe ukagumaho kugeza igihe uje kwiga. Mu buzima bwanjye bwose sinzigera nibagirwa Ramba wangize umuntu, akantoza gukunda no gusenga. Sinzatuma wicuza ko twakundanye. Ikindi gikomeye, ndashaka ko udukorwa twanjye duto cyane tuzaguhamiriza ibi mvuze, tukakwereka n'ibyo ntavugiye muri uru rupapuro. Ramba, urabizi ko nkukunda kandi nzahora nkukunda. Ubumuntu mfite ni wowe mbukesha n’ubuzima bwanjye tuzabusangira...."

Ramba yasomye iyi baruwa inshuro eshatu hanyuma aravuga ati "Nyagasani, urahorane n'umutima, soko y'ibi nsoma. Ugushaka kwawe nikubahirizwe mu bana bawe!" Ibaruwa ayibika mu yandi dore ko amabaruwa yandikiwe na Rere yose yayabikaga hamwe. Igihe cyo kwitegura kujya kwiga cyageze Ramba atarakira hanyuma Rere amusaba ibyasabwaga byose ajya kumwandikisha, amusabira kuziga umwaka uzakurikiraho, mu mafaranga akoze kuyo iwabo bamugeneye ngo azayifashishe mu gihe ayo bahabwa ataraza.

Igihe cyo kujya ku ishuri kigeze, Rere yaje gusezeraho Ramba, aricara baraganira nuko agiye gutaha aramubwira ati "hari ibyo ntakubwiye, ariko byananiye kugenda ntabikubwiye: Mu bintu byinshi ntashobora kurondora nkukundira harimo ukuntu twajyaga dukina n'ukuntu wampoberaga useka ndetse n'ukuntu twakundaga kujyana ahantu hatuje, tukaganira twisanzuye nyamara kuva warwara simbiheruka. Ntakubeshye rwose ndabikumbuye kandi nta kizamara urwo rukumbuzi kitari ugukira kwawe. Ubu ndagiye, ngiye ahakomeye ariko nzagerageza uko nshoboye menye kenshi gashoboka amakuru yawe." Ramba aramusubiza ati "ikizanezeza kurushaho ni ukubona wubahiriza ibyo nagutoje bikurinda gusubira nk'uko wahoze tutarahura." Hanyuma Rere amuhereza simukadi nshya bazajya bavuganiraho bitabatwaye amafaranga menshi bakanohererezanya ubutumwa ku buntu nuko amusezeraho arataha, bucya neza ageze aho ari butegere imodoka. Ageze ku ishuri, umunsi nicyo gihe kinini cyashiraga Rere atamenye uko umukunzi we yiriwe, mbese bavuganaga kenshi gashoboka. Rere yakomeje kuzirikana Ramba ariko amusaba kutazigera agira uwo abwira uko babanye kuva aho agiriye ku ishuri.

Ramba na we akamwubahiriza ari nako ahoza aya magambo ameze nk’isengesho mu mutima we
“Roho nahawe Muhoza wanjye
Komeza utahe umutima wanjye
Komeza ugenge ubuzima bwanjye
Mbone nkuhire mukunzi wanjye

Roho w'Imana umara agahinda
Nkusabye umutuzo nkiri mu byago
Hato ntahwana n'abatakumva
Bo batuza habuze ibyago!

Ndavuga abatumva ubuvunyi bwawe
Aho gutuza bakaza umurego
Kuko banenga ubufasha bwawe
Nuko ibyabo bikazira umurongo

Roho nahawe Nyir’ubuhanga
Komeza uhange ubuzima bwanjye
Ubuhunde ubuhanga bugenga byose
Umpe kunyurwa nzire kuguhunga

Roho nahawe nkiri ku byahi
Dore nkutuye umubiri wanjye
Ngo uwugenge umpore iruhande
Nkurikire Yezu nsize iby'impande

Roho nahawe mu buto bwanjye
Wowe nahawe ngo ngire ubuzima
Uraburinde buzire kuzima
Hato ntahomba ingororano yanjye

Uraburinde buzire kuzima
Umuze wose ubunyure hirya
Umutima wanjye mu gitereko cyawo
Uhore uhunda Nyagasani ibisingizo

Umuze wose ubunyure hirya
Umugisha wose uze ubusanga
Ihirwe ryose ntiriburenge
Kuko ibyanjye bigengwa nawe

Umugisha wose uze ubusanga
Umuvumo wose ubunyure hirya
Uhite ku bawe no kubo ukunda
Kuko bumvira ibyo ubatoza

Umuvumo wose ubanyure hirya
Ubuvunyi bwawe babuhorane
Nyakibi naza abasige bemye
Kubera weho Roho ubavuna!”


[1] Kumena inkono = gupfusha umuntu w’ingirakamaro


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...