Monday, August 26, 2019

UHABWA UBUPADIRI ASABWA IKI?


Uhabwa ubupadiri asabwa iki?

Umudiyakoni ugiye guhabwa ubupadiri agira umwanya wo kwibutswa ibimutegereje, ibyo kiliziya imutegerejeho mu murimo wa gisaseridoti ku rwego rwe, ibyo imusaba kugira ngo azasohoze neza inshingano zinyuranye azahabwa nk’umusaseridoti kurwego rwa kabiri.  Mu byo umudiyakoni azirikanho abifashijwe n’umwepisikopi uyoboye imihango yo kumwinjiza mu bupadiri, harimo ibikurikira:  

1.    Ujye wibuka ko watoranijwe mu bantu kandi ugashyirirwaho gufasha abantu mu byerekeye umubano wabo n’Imana.
2.    Umupadiri agomba gukorana ibyishimo bitageruka umurimo wa Kristu hamwe n’urukundo ruzira uburyarya.
3.    Mu murimo wa Kristu, umupadiri ntakwiriye gukurikirana inyungu ze bwite kuko ahamagarirwa kuwukora agamije iteka ingoma ya Kristu.
4.    Umupadiri, Kiliziya imutegerejeho kubumbira abayoboke b’Imana mu muryango umwe kugira ngo abayobore ku Mana Data banyuze kuri Kristu kandi babifashijwemo na Roho Mutagatifu.
5.    Umupadiri agomba kwitegereza ubudahwema urugero rwa Kristu umushumba mwiza, utarazanywe no kugaragirwa ahubwo kuba umugaragu wa bose, gushakashaka no gukiza ibyari byarazimiye.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...