Uhabwa ubupadiri asabwa iki?
Umudiyakoni ugiye guhabwa
ubupadiri agira umwanya wo kwibutswa ibimutegereje, ibyo kiliziya imutegerejeho
mu murimo wa gisaseridoti ku rwego rwe, ibyo imusaba kugira ngo azasohoze neza
inshingano zinyuranye azahabwa nk’umusaseridoti kurwego rwa kabiri. Mu byo umudiyakoni azirikanho abifashijwe
n’umwepisikopi uyoboye imihango yo kumwinjiza mu bupadiri, harimo ibikurikira:
1. Ujye
wibuka ko watoranijwe mu bantu kandi ugashyirirwaho gufasha abantu mu byerekeye
umubano wabo n’Imana.
2. Umupadiri
agomba gukorana ibyishimo bitageruka umurimo wa Kristu hamwe n’urukundo ruzira
uburyarya.
3. Mu
murimo wa Kristu, umupadiri ntakwiriye gukurikirana inyungu ze bwite kuko
ahamagarirwa kuwukora agamije iteka ingoma ya Kristu.
4. Umupadiri,
Kiliziya imutegerejeho kubumbira abayoboke b’Imana mu muryango umwe kugira ngo abayobore
ku Mana Data banyuze kuri Kristu kandi babifashijwemo na Roho Mutagatifu.
5. Umupadiri
agomba kwitegereza ubudahwema urugero rwa Kristu umushumba mwiza, utarazanywe
no kugaragirwa ahubwo kuba umugaragu wa bose, gushakashaka no gukiza ibyari
byarazimiye.
No comments:
Post a Comment