NDAJE
KUKO UMPAMAGAYE
Iyo usomye inkuru ivuga itorwa rya
Samweli, uhura n'iyi nteruro ubugira gatatu, ikaba igisubizo uwo mwana
yageneraga ijwi rimuhamagara, ijwi yatwereraga umuherezabitambo Heli
bafatanyaga gukorera Uhoraho (1Sam.3,1). Samweli wari ukiri muto bwari
ubwambere Imana imuhamagaye mu ijwi riranguruye, we agakangukana ibakwe ngo
yumve icyo Heli amushakira. Ese twe turahamagarwa? Mu buhe buryo? Iyo
duhamagawe twitaba dute? Dusubiza iki?
1.
NI BYO KOKO, IMANA IRAHAMAGARA !
Igitabo cy'intangiriro kitubwira ko Imana
yahamagaye muntu, nyuma yo kumvira inzoka akarya ku giti yabujijwe, imubaza
iti: "Uri he?" Imana yahamagaye Abrahamu, imusaba kuva mu gihugu cye.
Musa na we yahamagariwe mu gihuru cyaka umuriro ubudakongoka. (Soma Intg.
3,9;12,1; Iyim. 2,4) Abahamagawe bakumva ijwi ry'Uhoraho ni benshi. Mu
isezerano rishya, Sawuli ni urugero rw'abumvise ijwi ry'Imana, ijwi ry'umukiro
kimwe n'umwigisha w'i Damasi witwa Ananiya (Intu. 9,4-10). Izi ngero zose
zituruka mu isezerano rya kera n'irishya zigaragaza kandi zigahamya ko Imana
ubwayo yakoresheje ijwi ryayo ivugana n'ubwoko bwayo. Na n'ubu se?
Hari ubwo umuntu ashobora gutekereza ko
ibyo ari ibya kera gusa hanyuma akemeza ko Imana itagihamagara cyangwa
itakivugana n'abayo ikoresheje ijwi; uhamya ibi wese yaba yibeshye adasize no
kubeshya abandi. Abakozi b'Imana bahamye mu butore bwabo ndetse n'abo Imana
yishakiye kubera umugambi ibafitiye ntibabura kumva ijwi ryayo; ibi ni ukuri
ndetse n'uwagenzura ntiyabura ibihamya. Twumvise amabonekerwa atandukanye
-ababonekewe na roho zo muri purigatori, ababonekewe n'abatagatifu ndetse
n'ababonekewe n'umubyeyi Bikira Mariya, Nyina w'Umwami wacu Yezu Kristu, none
se tuvuge ko Imana yiyambuye kuvugisha abantu ikoresheje amajwi, ikabugabira
abo bavuzwe haraguru? Ntibikwiye ko twe abazikamye mu cyaha, abasenga basaba
Imana mu buryo buyitegeka, tuvuga ko Imana ya kera atariyo y'ubu! Oya ibyo si
byo. Ibyakera nibyo bitari iby'ubu naho Imana ni imwe rukumbi, mu butatu bwayo
yahozeho kandi izahoraho, ntihinduka, yitwa Uhoraho, Umusumbabyose,
Nyir'ubutagatifu wa Israheli.
2.
NI NGOMBWA IJWI GUSA?
Abahunuzi bumvaga ijwi ry'Imana
ribamenyesha ubutorwe bwabo cyangwa ubutumwa bagomba gushyikiriza umuryango
wayo. Mu isezerano rishya, Jambo wigize umuntu, yahamagaye abazamufasha kogeza
Inkuru Nziza. Yezu Kristu yatoye intumwa ze, abana na zo mu ngendo zitandukanye
yakoze: baravuganaga kandi bagasangira. Ku rundi ruhande ntawashidikanya ko
Imana ikoresha ubundi buryo butari ijambo ryumviswe rivuye mu kanwa kayo. Mu
gusoma no kuzirikana Ibyanditswe bitagatifu, umuntu ashobora kumva arushijeho
kugira icyifuzo cyo guharira ubuzima bwe Kiliziya. Mu kubona cyangwa kubana
n'abantu runaka - abarwayi batagira ababitaho, abashonji n'abageze mu zabukuru
batagira ababitaho n'abatereranywe n'ababo, impfubyi...
Nabwo umuntu ashobora kumva ishyaka ryo
kubitangira akoresheje ibye byose rimugurumanamo. Nuko ugashimishwa no
kugaburira abashonji, gusura imbohe no kwita ku barwayi n’abatereranwe.
Ukabaturira agasengesho ugira uti “Mana yanjye, giririra izina ryawe maze
utabare abarwayi bose, koresha ububasha bwawe maze ubarenganure. Bakize
uburwayi bubashikamiye kuko ari wowe beguriwe; ni wowe biringiye kandi bambaza
Mana y’ukuri, Mana Nyir’ubugingo. Abana bawe bagutakambira ubahe ubuzima n’umukiro
wawe ugiriye Mwana wawe waje kuducungura na Roho Mutagatifu, mbaraga z’abemera,
mukaba Imana imwe mu butatu butagatifu, Amina.” Nta gushidikanya, icyo gihe uba
wumvise ijwi ry'Imana ritandukanye n'iryumviswe n'abahanuzi.
Nk'uko ukwigaragaza kw'Imana gutandukanye
- formes de la théophanie - ni nako isabana n'abayo mu buryo butandukanye. Mu
guhamagara, hari ubwo Imana ikoresha ijwi twumvisha amatwi (la voix acoustique)
cyangwa igakoresha ijwi twumvisha umutima (la voix sipirtuelle) ari ryo
turangije kuvugaho. Nibyo koko Imana irahamagara! Imana irahamagara, iratora
kandi igatanga ubutumwa. Yahamagaye, yatoye Abrahamu, Samweli, Gideyoni, Amosi,
Yeremiya, Yonasi, Mariya, Sawuli wahindutse Pawulo, abavandimwe Yakobo na
Yohani, n'abandi.
3.
IGISUBIZO KU MUHAMAGARO
Imana ihamagara ikoresha uburyo
butandukanye, buhurira bwose ku gutanga ubutumwa bugamije gukiza umuryango
wayo; kuwumenyesha icyo iwifuzaho- kuwuburira ngo wisubireho, ureke korama mu
bizira cyangwa kuwumenyesha icyo ugomba gukora, icyo igiye kuwukorera kubera
impamvu runaka. Umuhamagaro ntutana n'ubutumwa! Uwahamagawe nta kindi asabwa
kitari ugusubiza nka Samweli wagize ati: "Vuga umugaragu wawe
arumva," cyangwa Dawudi wasubije ati: "Ndi hano ntuma." (Soma
1Sam.3,10; Iz.6,8). Impungenge tugira ziterwa akenshi no kwibanda ku bushobozi
bwacu twirengagije uruhare rw'Imana mu gusohoza ubwo butumwa duhabwa.
Tuzirikane ko muntu ntacyo yashobora mu mbaraga ze, aramutse atunganiwe na Roho
mutagatifu, umufasha twohererejwe na Yezu Kristu.
Ubwo Musa wari utorewe kuyobora
abayisraheli abavana mu gihugu cy'ubucakara, yagiraga ubwoba bwo kwegera
Farawo, Imana yamuhumurije imubwira iti: "Ndi kumwe nawe",
iramwihishurira kandi inamugaragariza ububasha bwayo, (Iyim.3,11-15; 4,1-9).
Nawe uhamagarwa irakubwira iti: "Witinya kuko nakwicunguriye, uri uwanjye,
nakwihamagariye mu izina ryawe (Iz.43,1). Ngiri ijambo ry'ihumure, rihumuriza
abafite ubwoba bwo kwakira ubutumwa Nyagasani abahamagarira gusohoza. Mbere yo
gusubiza kandi, ni ngombwa kumenya neza uwo usubiza. Twibuke ko Samweli
yitabaga Heli akeka ko ari we umuhamagara, ese twe tumenya isoko y'ijwi
ritugera ho cyangwa tumaranira kwitaba gusa?
Turahamagarwa cyangwa
turihamagara? Ibi byose ni ngombwa kubitekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wa
nyuma mu guhitamo uburyo wiyegurira Imana (gushinga urugo cyangwa kuba mu
muryango runaka w'abahisemo kwegukira Imana basize ibyabo n'ababo) n'aho
kuyiyegurira uba (imiryango y’abiyeguriyimana). Bavandimwe, kwegukira Imana
by'ukuri nibyo bizaduhindura, bikadutoza kumvira no kurangamira Uwo
twiyeguriye. tuzirikane kuri aya
magambo: “Ntukagire ubwoba nk’uri wenyine ku rugamba, uri kumwe n’Abamalayika
na Kiliziya, rwose humura urakunzwe, kuko wahindutse intore y’Uhoraho (Igitero cya 9 cy’indirimbo ‘GANA URUGAMBA’ ).”
x
No comments:
Post a Comment