Ushaka kumbera umugaragu nankurikire
Ubuzima ni urugendo; turavuka, tugakura, tugapfa. Abakristu tugaharanira
kuzabona Imana, twishimiye kubana na yo ; ni byo koko twemera ubugingo
bw’iteka. Bamwe mu banyarwanda bagaragariza icyo cyifuzo mu mazina baterura
abana babo – Nzabonimana, cyangwa Nzasangamariya kuko duhamya ko Bikira Mariya
yagiye mu ijuru. Ubuzima bwacu kuri iyi si busorezwa mu Mana, aho tuzabaho
ukundi. Ningombwa rero gukurikira Yezu kugira ngo tuzashobore kugera ku Mana
kuko ariwe nzira, ukuri n’ubugingo (Yh.14,6). Kubusanya na we mu rugendo ni
uguhunga Imana, ni ukubura ubuzima, ni ukwegukira umwijima w’urupfu.
Nubwo hari ubwo twiziba amatwi, nyamara Yezu we ntahwema kutureshya
kubw’urukundo adukunda. Ni we utubwira ati ‘Ushaka kumbera umugaragu
nankurikire, maze aho ndi, abe ari na ho umugaragu wanjye azaba.’ Akatwibutsa
ko Se azubahiriza umugaragira wese (Soma Yh.12,26). Ibi tuzabishobozwa no
guhorana umutima urarikiye icyiza, wisunze impuhwe z’Imana, tugaharanira kuba
abagaragu beza bacunga neza ibyo bashinzwe na shebuja, Data uri mu ijuru.
Bavandimwe, gukurikira Kristu ni ukumukurikiza, bijyana n’ubuhamya
bw’imibereho ya buri munsi, bikajyana no guharanira ubutungane – dusabe inema
yo gutunganira Imana. Ushaka kuba umugaragu wa Kristu : namukurikize muri
byose na hose. Nahore yisunze Roho Mutagatifu, we mbaraga z’abamera. Natungwe n’isengesho
ndetse n’amasakaramentu. Naharanire kumurikirwa n’Ivanjili mu mibereho ye yose
kandi ahugukire kubona Imana muri mugenzi we, kabone n’ubwo uwo muvandimwe yaba
ageze aho rubanda rutazi Imana rutakimwifuza! Kugaragira Kristu nibihorane
n’iki cyifuzo; kubaho mu budahemuka.
Ushaka kuba umugaragu wa Kristu agomba kumukurikira mu bihe byiza no mu
makuba, azirikana ko hamwe na Yezu ububabare bw’umubiri budasimbura ibyishimo
bya roho yemera kwisunga Umukiza Kristu wababajwe n’inabi ya muntu. Umusaraba
wa kristu wamugejeje ku ikuzo, natwe abemera guheka umusaraba wacu tumwisunze
ntahandii uwo duhetse utugeza hatari mu ikuzo. Dusabe inema yo
kwemera icyo Imana idutegetse no kutinubira ibyago.
No comments:
Post a Comment