Hagati aho, Rere ageze ku ishuli,
yahahuriye n’umuhungu witwa Mpano. Uyu musore nawe yari mwiza, ntabe
agacagatanzira[1] ndetse
ntanatangwe mu bikorwa binyuranye bya Kiliziya. Yaje rero kwishimira imico
y’umwali Rere, niko kwiyemeza kujya amuhamagara kenshi, amubaza uko yaramutse,
uko yiriwe, uko amasomo yagenze n’ibindi byinshi anyuza mu guhamagara no mu
kohereza ubutumwa bugufi. Umunsi umwe bavuye mu gitaramo cyabaga buri wa gatanu
w’icyumweru, Mpano yasabye Rere kumurindira bagatahana doreko bari banacumbitse
mu gace kamwe. Mu nzira bataha, Mpano yateruye agira ati “Rere, urabiziko
tumaranye igihe kirekire tuvugana kenshi- nagize umwanya uhagije wo
kukwitegereza nsanga ntawundi muhwanije uburanga n’uburere. Muri bose uri
indatwa! Ndifuzako twatangirana urugendo rwo gukunda, tugakundana rwa rukundo
ruhindura abo rwahuje umugabo n’umugore bizihiye Nyagasani.” Rere ataragira icyo
avuga uwo musore yungamo ati “nk’uko nafashe igihe cyo kukwitegereza, nawe
singusabye igisubizo aka kanya; genda ubitekerezeho neza kugira ngo uzafate
icyemezo udahubutse.”
Mpano ahita amusezeraho ntiyatuma Rere
agira ijmbo na rimwe yongera ku byo abwiwe. Mpano ageze mu rugo yoherereje Rere
kuri watsapu agasigo gato. Agatangira avuga ati
“Rere mwiza
narakubonye
Narakwize hashira
iminsi
Nsanga ukwiriye
kumbera
Ukankundira
tukabana
Ndagukunda
warabibonye
Ikindi kandi
narabikubwiye
Ndagusaba ko waba uwanjye
Tugahuza ukazaba
iwanjye
Nkundira nkuhire
urukundo
Twembi iwacu
duhamye Imana
Erega n’ubundi ni
yo Rukundo
Turi mu byayo
izatwumva
Emera ukunde njye
Mpano
Emera ukundwe na
Mpano
Ngwino uhundwe
umunezero
Ibyiza iwacu
tubigire intego
Mwali nkunda ni
wowe mbwira
Ni wowe nabonye
ngira urukundo
Ndagushaka ngo
nduguhunde
Ibibi mu byacu
bice iruhande
Mwali mwiza gana
ugukunda
Subiza neza ubone
urukundo
Ibyishimo bihore
iwawe
Kuko wemeye njyewe
Mpano.”
Rere akimara
gusoma uyu muvugo yahise awusiba ati “ntazatakaza umwanya wanjye ngo ndi
kongera kuwusoma.” Niko kwandikira Mpano ati “nabonye bitari ngombwa kumara
igihe ntekereza ku byo mfitiye igisubizo kandi cyiza; rwose muvandimwe,
ntukomeze kuvunwa n’ibidashoboka: mfite umukunzi wanyuze umutima, tumaranye
imyaka irenga icyenda dukundana ndetse ibyo mukesha ni agahishyi[2].
Ntacyamukura mu mutima wanjye. Wakoze kubw’uyu muvugo mwiza, kandi uzishima
kurushaho nuwutura uwukwiriye kuko njye narangije guhitamo. Imana igufashe
kubona undi mukobwa ukunyura umutima!” kubera ibibazo bya rezo ubu butumwa
Mpano yabubonye nyuma yo kohereza ubundi buvuga buti
“Ndaje bwiza, nje
ngo nkurate
Nkusingize bwiza
kuko ubikwiye
Nkuture ibihozo
bikuruhure
Maze wizihirwe
n’ibisigo utuwe
Uhorana ituze nta
kavuyo
Ibyawe byose ni agahebuzo
Ganza wamamarane
isheja
Nyaguhirwa uri
Rusamaza
Iyizire shenge
mugabatuze
Ni wowe nshaka ngo mbone ituze
Iyizire mwali ubaruta bose
Uhundwe ibyiza kuko ubikwiye
Emera ntahe umutima wawe
Unkunde nanjye mberwe nawe
Nduguhunde Nyir’uburanga
Nyir’ubuhanga tubane iteka
Ntawundi mbona nkureba
Iyo uri mu bandi urabaganza
Uhorana ibanze mu gihe cyose
Nkundira Rere nkukunde wese
Nkundira Rere nkwiharire
Nkwegukane ubone urukundo
Turuhuze turuhe umurongo
Twizerane twibanire
Ngaho mbwira
iry’urukundo
Umutima wanjye ubone umutuzo
Urabyemeye se kunkunda
Cyangwa urashaka ko nkukunda?
Mbwira shenge ni byo nshaka
Nyemerera disi muhundwaneza
Mwali ukereye umutima ushima
Umutima mwiza niwo ugushaka!”
No comments:
Post a Comment