Nugenza neza ntuzubura umutwe se ?
Myr Visenti HAROLIo, photo, internet |
1. Wishinje nta buryarya icyaha wakoze
Ni kenshi abantu bacumura
nyamara ntibemereko bacumuye ahubwo bakihunza uruhare rwabo mu gukora icyaha,
bakitana bamwana batanga impamvu zidashinga mu kwisobanura neza kugeza n’ubwo
bashobora kwibwirako Imana ibifitemo uruhare (Soma Intg.3,8-13). Kutemera
uruhare wagize mu gukora nabi bijyana no gufata icyaha mu buryo bworoheje.
Ubikora atyo aba ari kure yo kwiyunga n’Imana binyuze mu kwemera icyaha no
kugisabira imbabazi. Muvandimwe, icyaha cyose kirakomeye kuko n’icyo ubwenge
bw’abantu bufata nk’icyoroheje utakitondeye cyakugeza ku bucibwe bw’iteka.
Kwishinjanya uburyarya bijyana no kubeshya kandi bikadukururira umuvumo kuko kubeshya
ubwabyo bituruka kuri Satani we ibyanditswe byita “umubyeyi w’ikinyoma (Yh. 8:
44)”. Bana b’Imana, “Twirinde ikinyoma kugira ngo twitandukanye n’iherezo rya
Shitani, tugerageze kwiyimikamo ukuri kugira ngo dusabane n’Imana.” (S.
Dorothée de Gaza. Œuvres
spirituelles, 9).
2. Ubabarire abagucumuyeho
Isengesho rya “Dwe uri mu
ijuru” rigaragazako twifuza kubabarirwa ibyaha byacu, turi mu murongo wo
kubabarira abaducumuyeho. Ese koko Imana ikurikije iri sengesho tuyitura
yatubabarira? Nyagasani ‘utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira
abaducumuyeho (Mt.6,12). Yezu abyemezako tuzababarirwa n’Imana Data, igihe
cyose tuzaba twahaye abandi imbabazi; ‘koko, nimubabarira abantu amakosa yabo,
So wo mu ijuru na We azabababarira ayanyu (Mt.6,14)’. Muntu w’umunyabyaha
azasubizwa ubwiza bwe natana n’icyaha abikesheje kubabarirwa. Bantu mwese
muritoze kuba abanyambabazi kuko ‘nimutababarira abantu na So ntazabababarira
amakosa yanyu (Mt.6,15)’! Jya ubabarira mugenzi wawe ibicumuro bye, bityo
nusenga, n’ibyaha byawe bizahanagurwa (Sir.28,2). Tubimenye neza; ‘Kubabarira
abagucumuyeho ni ikimenyetso cy’urukundo rw’ukuri ruciye ukubiri n’uburyarya
bwose. Kuko ari uko
Nyagasani yakunze isi (S. Marc l'Ascète. Discours, 2.48).’ Ntagisibya; niyo
bagusebya, wowe iturize ahubwo urusheho kubasabira. “Uko urushaho gusengera
uwagusebeje, niko Imana irushaho guhishurira ukuri abemeye ibyo baguharabitse”
(S. Maxime le Confesseur. Centuries sur l'amour, 4.89).
3. Ukunde kandi usabire abanzi
Umuntu kubwo gukunda abeza n’ababi, akabakunda
urukundonyampuhwe, aba agaragajeko az’Imana kuko abatayizi bo bibanda kuri
benewabo gusa cyangwa n’abo basangiye inyungu cyangwa isano (soma Mt.5,46-47).
Kugira ngo twiyeze imitima, duhinduke abana b’Imana nyabyo; ni ngombwa gukunda
abatwanga no gusabira abadutoteza, twibukako urukundo ruhanagura ibyaha. Nibyo
Yezu yahishuriye umubikira Mariya Marita Chambon wamusabaga ubudahuga ingabire
yo kutongera kumucumuraho. Yezu yaramubwiye ati ‘iyo munsanze mufite urukundo
ntabwo ndeba amakosa yanyu, ndeba gusa urukundo rwanyu… urukundo ruhanagura
byose.’ Ati ‘roho isukurwa igihe cyose ikunze urukundo ruhamye. Ariko hagomba
urukundo rw’ukuri, rusukuye kandi rutandukanye na byose ‘(Vie, p. 232.).’ Ukunda abanzi be ntagengwa n’inzika ahubwo aba
aharanira gutuza Kristu mu mutima we. Muvandimwe, ‘vana umujinya, inzika
n’amahomvumu mutima wawe nibwo Kristu azatura muri wowe (S. Maxime le
Confesseur. Centuries sur l'amour, 4.76)’ bityo ugaca ukubiri n’icyaha!
4. Nugenza neza
“Myr Visenti HAROLIMANA , ku umunsi w’abakene 2011
/ photo, internet |
Muvandimwe kugira neza bituronkera gusukurwa umutima. Bikubiyemo bimwe twabonye kandi n’ibi ni ingenzi: Kwicisha bugufi; Mutagatifu Mariko ati “ushaka kubabarirwa ibicumuro bye agomba gukunda ukwicisha bugufi naho ubihora mugenzi we aba yishinza amafuti ye bwite” (S. Marc l'Ascète. Discours, 1.127). Gufasha abakene (kubambika, kubagaburira, kubacumbikira no kubarengera); Yezu yabonekeye benshi afite ibyo bari batanze nk’ikimenyetso cy’uko ariwe babihaye; rimwe akababaza niba babyibuka. Twavuga nka Mutagatifu Gatarina w’i Siyeni wibukijwe umwenda yari yatanze nk’imfashanyo (Vie, par le bienheureux Raymond, 2° part., ch 3.), Mutagatifu Maritini, umwepiskopi wa turuse- Tours - wabwiwe, nyuma yo kwambika umukene ngo ‘Maritini…yanyambitse uyu mwambaro’, n’umuhire Gatarina wa Racconigi, ku myake ye 13, nyuma yo kwambikwa umuhungu wasabirizaga, yahishuriwe ko azakorera Imana atabitewe no gutinya ubucakara ahubwo abitewe n’urukundo rusukuye, nta kimuhangayikishije kitari Imana yonyine n’ibiremwa byayo.
“Myr Visenti HAROLIMANA , ku umunsi w’abakene 2011
/ photo, internet |
No comments:
Post a Comment