URUHARE
RW’ABABYEYI MU MUHAMAGARO W’UMWANA[1]
Ikiri ukuri ni uko Imana
ihamagara kandi guhamagarwa bijyana no kwitaba ndetse no guhabwa ubutumwa: hari
abo yahamagaye mu mazina yabo n’abo yahamagaye mu bundi buryo- binyuze mu
isengesho no kumva ushishikariye kwitangira abandi(Kiliziya) aho kwiyitaho no
kwita ku muryango wawe. Dore bamwe mu bo Imana yahamagaye mu mazina yabo
n’ubutumwa yabahamagariye.
Ihamagarwa
|
Yakobo,
yakobo
|
Abrahamu
|
Yakobo
|
Samweli,
Samweli!
|
Ananiya!
|
Igisubizo
|
Ndi
hano
|
Ndi
hano
|
Ndi
hano
|
Vuga,
Nyagasani, umugaragu wawe arumva
|
Ndi
hano, Nyagsani!
|
Ubutumwa
|
Witinya
kujya mu misiri.
|
Fata
umwana wawe…ujye…
|
Haguruka…usubire
mu gihugu cyawe.
|
Uzahanura.
|
Haguruka,
ujye.
|
Aho biboneka
|
Intg.
46,2-3
|
Intg.
22,1-2
|
Intg.
31,11-13
|
1
Sam. 3,10-21
|
Intu.
9,10-11
|
Umuntu avukira mu
muryango, agahererwamo ibyangombwa byose bimugira umuntu muzima. Birashoboka ko
kandi mu muryango umwana yahabonera ibimusenya bigatuma kugororoka kwe kugorana
kuko nta cyiza gituruka ku rukundo yigeze abona. Mu isezerano rya kera hari
umuhango mwiza wo guturwa Imana; ababyeyi bajyanaga umwana wabo ngo bamuture
Imana binyuze ku muherezabitambo. Ni uko byagenze kuri Samweli ndetse na Yezu
(1Sam.3,20-28; Lk.2,21-40). Ibi biragaragaza kandi bigahamya ko ababyeyi bafite
uruhare rukomeye mu kuduhuza n’Imana iduhamagara. Twe ab’iki gihe se ntiduturwa
Imana mu ngoro ntagatifu mu Isakaramentu rya Batisimu? Umubyeyi muzima,
utarasaritswe n’ingeso mbi zimuzika mu cyaha, aharanira uko bwije n’uko bukeye
gutoza umwana we ibimugira imfura ariko ntiyirengagize n’ibimugira umukristu.
Ibi bitwumvishe impamvu ababyeyi baharanira ko twakira ukwemera duhagarariwe na
bo, cya gihe batuzana ku iriba rya batisimu tukiri impinja; ni ku bw’icyifuzo
cyo kutumenyesha Imana no kudutoza kuyikunda hakiri kare, ngo dukure dukunda
umukiza, turonka iryo sakaramentu tukiri ibibondo.
I.
Ababyeyi
bafite kamaro ki mu guhamagarwa kwanjye?
Ababyeyi bakora umurimo
utoroshye wo gufatanya n’Imana kurema no kurera. Uburere busanzwe n’ubwa
gikristu, abenshi, tubukomora kandi tukabutozwa n’ababyeyi batubyaye cyangwa
abatureze. Abandi bagashishikazwa n’abavandimwe kuko hari ubwo umuntu aba
umukristu nyamara yaravutse ku bapagani badashishikajwe no kumenya Imana.
Abatubyaye ku bw’umubiri ndetse no kubw’ isakaramentu rya Batisimu ni ingenzi
mu mibereho yacu kuko badufasha muri byinshi iyo tubitabaje. Ababyeyi ni Abajyanama batuyobora kandi
bakanadushyigikira mu guhitamo kwacu. Kwiyegurira Imana kimwe no
gushyingirwa ni imihamagaro yose igomba kutugeza mu butungane kuko twese
twaremewe kuzajya mu ijuru, kubana n’Imana. Iyo twatinyutse kumenyesha ababyeyi
bacu icyifuzo dufite, batubera abajyanama, bakadufasha gutekereza neza kuri uwo
muhamagaro twahisemo bityo tukaba twagira ubumenyi bwisumbuyeho.
Hari ababyeyi bafata iya
mbere mu kuyobora abo bibarutse, kandi bakabikora bubahirije uburenganzira
bw’umuntu mu guhitamo ahazaza he. Ubujyanama baduha ni ubutuyobora mu nzira yo
gutekereza no guhitamo, tubifashijwe no gusenga maze twahuza umugambi
bakadushyigikiza inkunga ishoboka yose. Twavuga nko kutwemerera gusura abo
twashimye kandi bakanadufahsa kubona itike ndetse no kuduha umwanya uhagije
kugira ngo twitabire ibikorwa bidufasha kurushaho kuzirikana ku muhamagaro wacu
wo kwiyegurira Imana. Umubyeyi mwiza arinda uwo yibarutse ibyonnyi
by’umuhamagaro yihitiyemo. Twibuke ko hari ibyo dukuraho umutima kuko
tutabishyigikiwemo kandi byari gushoboka. Imana irahamagara; hakaba ubwo
yakoresha ububasha bwayo ukayitaba cyangwa ikakurekera ubwigenge busesuye,
utabishiraho umutima ugasanga urabihombye. Twitondere ijambo rivugwa na benshi-
‘ubwo ni uko Imana yabishakaga / yabishatse’
II.
Imbogamizi
z’umuhamagro zishingiye ku babyeyi
Hari ababyeyi batiyumvisha neza akamaro n’uburyohe byo kwiyegurira Imana,
baba abakristu cyangwa abapagani, bagashyigikira gusa gushinga urugo naho kwiha
Imana bakabyamaganira kure. Bitwaza gushaka abakazana, abakwe n’abuzukuru
nytamara bakirengagiza ko ibyo byose bitangwa n’Imana kandi hari n’igihe
bitagushimisha uramutse uhatiwe kubihitamo. Ababyeyi nk’aba, ntibagushyigikira
mu kwiyegurira Imana; baguca intege, icyakora bakazagushyigikira bananiwe
kugutangira cyangwa se babona nta kindi basigaje gukora ngo ubireke. Hari n’ubwo twebwe abana tudatinyuka
ababyeyi bacu, bikagorana mu guhitamo, igihe watekereje ko ababyeyi
batazakwemerera. Birashoboka ko bamwe mu rubyiruko batinya kuganiriza ababyeyi
babo kubera ko n’ubundi batajya baganira cyangwa bigaterwa nanone n’uko
ababyeyi babana n’abana babo.
III.
Tubeho
gute?
Umuntu
ahamagrwa ku bw’urukundo, agahamagarirwa mu rukundo kandi agatumwa gusohoza
urukundo mu bantu. Mbere ya byose ababyeyi bakwiye kugaragariza abo bibarutse
urukundo kandi bagafata iyambere mu kurubatoza kuko arirwo rukwoye kugenga
muntu mu mibereho ye yose. Umuhamagaro uwo ari wo wose usaba urukundo;
ntiwagira urugo ruzima ruzira urukundo. Ntiwakorera Kiliziya uzira urukundo.
Gutoza umwna urukundo ni ukumwinjiza mu muhamagaro nyakuri, kugira ngo akure
anogeye Imana n’abantu, yunguka igihagararo n’ubwenge
No comments:
Post a Comment