Tuesday, September 17, 2019

RERE NA RAMBA PART 19


Rere yasubiye kuri watsapu asanga ubutumwa yoherereje Mpano ntibwagiye nuko arongera
Arabwohereza. Agerekaho nawe umuvugo w’imikararago mirongo itatu n’ibiri. Ati
“wirushya iminsi ugora ibihe
Unsaba urukundo ndetse n’ibyarwo
Undatira ibyiza byo kugukunda
Kuko njyewe mfite umukunzi

Erega Mpano shakira ahandi
Urahura n’uje ugusanga
We umusanganize gahunda
Undeke Rere wbonye Ramba

Naramwiyeguriye na we ni uko
Umutima wanjye ni kimwe n’uwe
Sinarota nkuharira abandi
Kuko we yarangije kuwutura

Sinkubeshya nturi uwanjye
Uw’abandi gumana umutuzo
Gira amahoro komeza urugendo
Ururinde kugeza umubonye

Witondere ibyo kurutanga
Utazavaho wicuza uburi kera
Utakishimira uwo wakunze
Igihe usanze waribeshye

Umwali ugukwiye nguwo araje
Ntatinda buracya muhure
Umwakire ni we ugukwiye
Umushime bizaguhira

Urumuhunde nk’uko ubishaka
Ararwakira aribururinde
Unezerwe kurusha iwanjye
Kuko wizihiwe n’uwo ukunda

Nzagukunda kurya bikwiye
Mbikore rwose kuko mbigomba
Kwa kundi Rurema adutoza
Kuko ukundi gufitwe na Ramba!”

Iyo amafaranga ya buruse yazaga, Rere yayakoreshaga nyuma yo koherereza umukunzi we ibihumbi bibiri byo kuguramo tumwe mutwo akeneye kandi akanakoraho make ashira ku ruhande ngo Ramba azayahereho aza kwiga igihe azaba yamaze gukira. Uku gukomeza kwitabwaho n'umukunzi we byateye Ramba guhorana akanyamuneza ndetse biza no gutangaza abamusuraga bose, bibaza bati "bishoboka bite ko umuntu urwaye gutya, utagira aho yigeza n'ubwo afite imbago, ahorana umunezero kandi hariho n'abazima byananiye?" Abo bose Ramba yabasubizaga ko ntacyamubuza kunezerwa mu gihe cyose Imana ikimushigikiye. Ubwo burwayi Ramba yabumaranye Imyaka ibiri n'igice, yitabwaho n'ababyeyi be uko bashoboye. Rere na we yakomeje kumuba hafi ku buryo Ramba atigeze atekereza, yemwe no mu minsi mikuru yose yabaga, iyo Rere yabaga ari mu biruhuko yazaga kuyisangira na we, amuzaniye impano ndetse n'iyo yabaga ari ku ishuri yamwohererezaga amafaranga yo kurya kuri simukadi yamuguriye. Muri icyo gihe kandi niko Rere yandikishaga Ramba mu mafaranga ye bwite, akamusabira kuziga umwaka ukurikura; ibyo byose akabikora yihaye intego y’uko nta muntu ugomba kumubona nk’impinga y’abapfu[1] ku biijyanye n’ibibazo by’inshuti ye. Kenshi akajya abwira Imana yizera ati
“Ngwino uhoze umare agahinda
Kamwe gahinda umukiro utanga
Kakabuza abo kagenga kugana iwawe
Kakabatwara batageze iwawe
.......




[1] Impinga y’abapfu = umuntu w’umutesi

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...