N’ubwo Ramba yari atorohewe n’uburwayi,
uko yitabwagaho n’umukunzi we byaramunyuraga cyane kuko kenshi gashoboka Rere
yaramubwiraga ati
“Kabeho ukwiriye njye wakubonye
Kabeho ukunda njye uruguhunda
Gahurwe abandi uhore unkunda
Gashiremo umwuka ukinkunda
Kabeho wumva umutima wanjye
Uhora uterera mu gituza cyawe
Kabeho wumva ikikwibasiye
Ko gishegesha umutima wanjye
Kabeho neza kabure icyago
Kabeho neza karame iwanjye
Kabure byose kiretse ibyiza
Muhorakeye gahorane ibyuzo
Kabure byose kiretse ibyiza
Birimo ugukunda ubutakuryarya
Akaruguhunda ubudahuguka
Kabone byose kiretse ibyago!”
Na Ramba
akanyuzamo, akirengagiza uburibwe, agakora mu nganzo akesha Iyamuhanze ngo
yishimishirize umukunzi. Agaterura agira ati:
“Ngwino mwali umare agahinda
N'ibyo byose biza bihinda
Bimwe bihindira iyo birengera
Birya bikurengana ubyihaye
Bikakurengana mu bapfuye
Bikagutwara na roho yawe
Ngaho se ngwino witinda
Gira bwangu ni wowe nshaka
Nta rubanza ni wowe ubanza
Gufata iya mbere ubyigamba
Ko wakukiye mu rugamba
Rwo kunkunda ubutagaramba”
Nyuma yo gukira neza, Rere agiye mu mwaka
wa kane, ni bwo Ramba yagiye gutangira mu mwaka wa mbere. Ubwo Ramba yajyaga
gutangira; buracya ngo ajyane na Rere, nibwo Rere yamusabye ko baganira akanya
gato. Ramba yabyemeye atajuyaje nuko akurikira umukunzi we bajya muri ka
gashyamba. Rere yenda igitenge yari yifubitse, akirambura hasi hanyuma abwira
Ramba ati “Ndicara maze kubona ko wicaye neza!” ubwo Ramba yari amaze kwicara,
Rere yamubwiye asasa akandi gatambaro imbere ye ati “Njye ndiyicarira hano kuko
nkeka ko aribwo uri bwumve neza agaciro k’ibyo nkubwira.” Akirangiza kuvuga
atyo Ramba yamubajije uwabateranije, yibazaga icyabaye gituma umukunzi we
amubwira atyo. Nimugihe kuko yatekerezaga ko hari ushaka kubasenyera imihana[1].
Rere abonye ko umukunzi we asa n’uwifitemo ubwoba, aramubwira ati “Humura! Uri
na Rere wawe ugukunda!” niko kumwongorera, amusaba kuzamura amaboko ye nawe
Ramba ntiyazuyaza kubigenza nk’uko umukunzi we abimusabye. Rere akibona Ramba
azamuye amaboko, yamukirigise mu maha agira ati “Seka sha! Ntabwo nshaka kubona
ubabaye.” Ramba yarasetse cyane ari nako agerageza kwiyaka Rere nuko bombi
baricara ngo baganire. Bakimara kwicara no gushira amaseka, Rere yabwiye
umukunzi we Ramba ati “Urabizi ko nkukunda kandi niba ugishidikanya ndi hano
ngo mbiguhamirize; uribuka ubuzima bwacu muri pirimeri, muri segonderi kugeza
n’ubu tukiri kumwe. Nashatse kukuzana hano kuko nawe utayobewe amateka y’aka
gashyamba mu buzima bwacu.” Ramba amuca mu ijambo amusaba kudashidikanya mu
rukundo rwabo, amwemeza neza ko amukunda kandi ko azi ko nawe akundwa cyane, ko
yabimenye igihe atamutereranye mu burwayi bwagaragaraga ko buzakira bumusigiye
ubumuga. Ati “burya nabwo namenye ko unkunda urukundo rw’ukuri, namenye neza
uwo uri we n’urukundo unkunda. Ntari ntarakumenya, ariko ubu ndakuzi.”
No comments:
Post a Comment