Tuesday, July 9, 2019

RERE NA RAMBA PART14

Bageze munsi y'urugo Ramba amwambika wa mupira yirirwanye, hanyuma na Rere akomeza kumwifuriza ihirwe agira ati
“Horana ihirwe no mu ngendo
Uzire kubarizwa ahadakwiye
Kugendwa natwe abagana Imana
Abayikunda n’abayisonzeye

Ni mu ngendo z’abasebya Imana
Abanga ibyayo hamwe n’abayo
Ni mu ngendo z’abagengwa n’isi
Urahahunge ntihagukwiye

Kuhahunga biragukwiye
Uhitaze, uhanyure hirya
Abaho bose bo urabakire
Ubakirize iby’Imana

Urabakirize iby’urukundo
Rurya rutwinjiza mu bugingo
Ubigishe kugira gahunda
No kudatwa n’iby’umuhanda

Nubatoza kubaho neza
Ubabera irebero rudasumbwa
Ukabikora kuko ubikunze
Uziturwa ‘Horana ihirwe!

Erega ubuzima ni ishuli
Urige neza kandi utsinde
Ubere irebero abandi bali
Urahirwe ugume ubitsinde

Icyampa ihirwe nanjye nkumvwa
Ijuru n’abaryo bakabishima
Ibyo nifuza bakabikunda
Wabaho utuje uri Nyaguhirwa

Icyampa rwose rikagukesha
Ndavuga iri bango rito ngutuye
Ryo rituye umutima ushima
Ukabirata ndetse utagenzwe.”

Rere akirangiza uyu muvugo abwira Rmba ati "ibyo kugenda utageze mu rugo ubyibagirwe!" Sibwo Ramba amuherekeje akamugeza mu rugo! Bageze mu rugo bakiriwe na Papa Rere kuko mama we yari mu gikoni, Papa yarangije kubasuhuza intebe bari bwicareho bombi zahageze. Rere yenze agatamboro gatukura ahanagura ku ntebe yagenewe umukunzi we, Ramba aricara hanyuma Rere we aho kwicara kuyamugenewe, yiyicarira hamwe na Ramba. Hashize akanya gato Ramba arasezera ngo atahe, bikubitirana n'uko Mama Rere ari kuzana ibyo kurya maze Rere arahaguruka ajya kwicara ku muryango kugira ngo amubuze gusohoka hanyuma aramubwira ati "ibyo nakoze iwanyu wabyibagiwe se? Ahubwo uryoherwe!" Barasangiye hanyuma Ramba arasezera ngo atahe Rere aramuherekeza amugeza ku irembo nuko amukurura ishati ngo ahindukure hanyuma amufata mu byano, aramubwira ati "tugiye gutandukana, ariko nzagukumbura, kuba hamwe nanjye ni ukunyongeramo ibyishimo naho gutandukana ni ukwegukira ibigeragezo. Ndagukunda muvandimwe!
Icyampa nkigerera aho nshaka
hamwe nshaka kugeza abanjye
Tukawuronka umukiro wacu
Ukaba mu byacu hamwe n’abacu

Mana inkunda, Mubyeyi wacu
Nkuragize byose kuko urabizi
Uraturinde igihe n’iminsi
Iteka ryose uhore mu byacu.”
Ramba na we amuhobera amubwira ati
“Kabeho undinde kubura abatambyi
Batamba imbuga tubareba
Kabeho ushigikiwe n'umutambyi
Akurinde icyago adukize icyaha

Kabeho cyarire cy'urukundo
Gasasire ukereye gukesha
Gahorane ibyiza biruta umurundo
Bigufasha byose kuba umukesha

Kabeho iteka undora mu maso
Uhore utuye amaboko yanjye
Kabeho utaha ibibero byanjye
Maze duhuze habe umutuzo.
Urabeho !"

Rere kwihangana biranga, ararira. Ramba amuhanaguza agatambaro kererana nuko aramubwira ati " Seka sha, sinshaka gusiga urira."Mu gihe Rere akiyumvira, Ramba amusaba kuzamura amaboko hejuru kandi akayagorora neza. Rere yabikoze neza hanyuma Ramba amukirigita mu maha bituma Rere aseka asa n'uwibagiwe icyamurizaga kuko Ramba yamusekeje cyane. Ramba abonye ko ageze ku ntego ye yo gusiga umukunzi we atakirira, amusezeraho arataha. Bwakeye neza ageze kure kuko yakoraga urugendo rutari ruto kugira ngo agere aho aributegere. Mu gihembwe cyose, Ramba yajyaga afata umwanya wo gutekereza ku mibanire ye na Rere hanyuma agatura Imana isengesho ayiragiza umukobwa we, ati "Shimwa Mana waremye muntu mu ishusho yawe, ukamuha n'ubwigenge bwo guhitamo icyiza abwirijwe na Roho wawe ; shimirwa kuba warandemye, ukampa guhitamo umukobwa mwiza Rere ngo tuzafatanye imiruho y'iyi si mu rugo tuzashinga igihe nikigera. None rero Mugenga wa byose, nkuragije uyu mukobwa, umufashe guhora azirikana ko mukunda by'ukuri kandi nanjye unkomeze kugira ngo ntazatatira igihango cyo kumukundisha ubuzima nkukesha, maze twembi tuzanezezwe no kwambikana impeta y'urudatana no kubana ubuziraherezo dukereye kukurerera wowe uha urugo rushya kwibaruka abana. Roho Mutagatifu dutoze guhinduka by'ukuri." Kanda aha, usome ikindi gice.


No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...