Tuesday, July 9, 2019

ABAHIRE Pélagie, ubukwe bwiza!


Umunsi Uhoraho yigeneye, ukubere uw’ibirori n’ibyishimo!
Uyu ni umwanya mwiza wo gufatanya twese tukishimira uyu munsi Nyagasani yatugeneye ngo duhuzwe no gushyigikira ABAHIRE
ABAHIRE PELAGIE
MU BUTUMWA 
Pélagie wahamagariwe gushinga urugo; urugo rwa gikristu. Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye: nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo (Zab.118,24), umunsi udufasha kurushaho kuzirikana ku rukundo ruhebuje Imana idukunda kugeza n’aho iduhamagara, ikadutora, ikadushoboza kugira uruhare mu mugambi wayo wo gukiza isi.
Hamwe na Bikira Mariya, twifatanije na Pélagie, n’umuryango we mu kurirmba magnificat; ngaho Pélagie, tera uti “umutima wanjye urasingiza Nyagasani kandi uhimbajwe n’Imana umukiza wanjye.” Ni byo koko Nyagasani yibutse ubukene bw’umuja we, amugirira impuhwe. Birakwiye; dusingize Imana yaduhaye ibyiza! Imana yuje urukundo yakurinze byinshi cyane (Cfr Sir.51); yagukuye mu muriro utari wacanye, mu maso y’abanzi bawe aragushyigikira, akurokora kuko kuva kera na kare yakuzigamiye ibyiza, birimo n’ibi birori by’ishyingirwa. Nasingizwe!
Turashimira Imana yo soko y’ubuzima: Yarabugahaye kandi iraburinda none ngaha iguteje intambwe wahoze wifuza gutera, ikwinjije mu muhamagaro wo gushinga urugo waharaniye kuva kera. Tukwifurije ubukwe bwiza, uzagire urugo ruhire, ubyare hungu na kobwa, urerere umuryango na Kiliziya! “Uhoraho arabahe kugwira, mwebwe n’abana banyu! Murakagira umugisha w’Uhoraho, we waremye ijuru n’isi! (Z.115,14-15)”. Urugo rwanyu ruragahorane amahoro n’urukundo, ibyishimo n’imigisha, nuko guhirwa kwanyu gushingire ku mubano mufitanye n’Imana. Nta kabuza muzahirwa nimukunda Imana (Cfr. Ivug.28,1-4; Mt. 5,3-12). Muvandimwe, iyi minsi nikubere koko iminsi y’ibirori n’ibyishimo, iminsi idasibangana mu mateka y’ubuzima bwawe. Iyi minsi iragutere kuvuga aya magambo, usingiza Imana yo ishoboza abana bayo:

 “Icyo nkundira Uhoraho, ni uko yumva ijwi ryanjye iyo mutakambiye maze akunama, akantega amatwi; mu buzima bwanjye bwose sinzareka kumwiyambaza. (Z.116,1-2).” Rugamba Sipiriyani ati ‘urugo ni urukeye mwana wanjye… ntukajye urengwa ngo urwite urukiniro.’ Muvandimwe, kubaka urugo ni umuhamagaro kandi nta muhamagaro utagira umusaraba. Kubaho neza ni ukuzirikana ko uwo musaraba ari wo Nyagasani agusaba guheka kugira ngo umukurikire (Lk.14,27), ni ukuzirikana ko inabi itagomba kuganza ineza cyangwa ngo yiturwe indi, ni uguharanira kurenzaho kuzira inzika, ni ukuba isoko y’ibyishimo n’imbabazi mu gihe cy’agahinda n’ishavu. Ngibyo ibyo tukwifurije mu rugo rwawe. Niba ushaka kubaho neza mu muhamagaro wawe, uzahorane na Yezu; ubwo muri babiri, abe uwa gatatu mu rugo rwanyu.
Muvandimwe nkwifurije ubukwe bwiza!

“Nyagasani Mana ishobora byose, ni wowe washimye ko uyu ABAHIRE Pélagie atabaho wenyine nuko umuhuza n’umusore yiyemeje kwiyegurira; turagusaba tukwinginze ngo aba bana wahuje ubakomeze mu rukundo rwabo, ubakomeresheje urukundonyampuhwe rwawe. Urabarinde ibigeragezo badashoboye gutsinda kandi iteka ubabere ikiramiro. Bashoboze kubana mu mahoro, kwibaruka no kurerera ibitsina byombi. Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu umwami wacu, amina!”
  “Nuko rero Dawe, turakwinginze, uhe ingo ziriho muri iki gihe gusugira, kunga ubumwe no ghushinga imizi ihamye. Uhe buri muntu mu bazituye gusagamba mu byishimo byo kumva ari kumwe n’abandi, kandi anogerwe no kubagirira imbabazi. Fasha ingo zose gutega amatwa amajwi y’abaziyambaza, no kwihutira kubakirana urugwiro. Ufashe buri rugo kwakira Roho Mutagatifu wawe, no kwemera buri munsi kuyoborwa na We, maze ingo zose zibe Ishingiro rya Kiliziya n’isoko y’amajyambere nyakuri. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.”


   Muvandimwe ABAHIRE Pélagie  nkwifurije urugo ruhire!

2 comments:

  1. Urugo ruhire .kdi kubwitonzi asanganywe urugo azarushobora.imana imube hafi muri byose

    ReplyDelete

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...