·
Ibyonnyi mu muhamagaro wo gushinga urugo
Muri buri muhamagaro uwurimo
ahura n'ibyiza ndetse n'ibibi bihangarije kumuvutsa iherezo ry'umuhamagaro
arimo; nta muhamagaro utagira umusaraba! Yezu dukurikira si Yezu w'ibitangaza
gusa: dukurikira Uwatsinze urupfu, akazuka kandi uwatsinze aba yabanje
guhangana n'uwazutse aba yabanje kubabazwa n'urupfu; nibyo koko hazuka uwapfuye
kandi hishima uwabanje kubabara. Abantu bari bakwiye kuzirikana ko ikamba
ry'amahwa Yezu yambaye ryamugejeje ku ikamba ry'umutsindo; iyo niyo nzira natwe
abamukurikira tugomba kunyura twunze ubumwe na We na Roho Mutagatifu kugira ngo
turonke ibyiza twateganirijwe kuva isi yaremwa.
1. Kutemera impinduka
Hari ubwo umuntu yirengagiza
ko yahinduye uburyo bwo kubaho mu gihe yahabwaga isakaramentu ryo gushyingirwa,
ibyo bigatuma akomeza kubaho gisore kandi yubatse. Ntibikwiriye ko umuntu
agumana imwe mu mico n’ingeso yari afite atarashinga urugo; ni ngombwa
guhinduka ukagenza bihuje n’igihe ugezemo, ibya gisore ukabyiyambura kugira ngo
ushobore kwirundurira muri uwo muhamagaro winjiyemo. Birababaje kubona umugabo
udashaka kumva aho bavuga ko afite umugore cyangwa abana. Biteye agahinda
kubona umugore utishimira kumva bamwita “mukanaka” kandi ni n’agahomamunwa
kubona uwashyingiwe agikururukana n’abo mu rungano rwe batarinjira muri uwo
muhamagaro wo gushinga urugo rwa gikristu.
Rubyiruko nimukomeze
kuzirikana ko buri cyiciro cy’ubuzima, cyangwa cy’imyaka ugezemo igira
imyifatire igikwiriye bityo muharanire gusanisha ubuzima bwanyu n’ikigero
murimo, murangamiye Kristu Rumuri rw’amahanga. Nimwishimire gutera intambwe
nzima kandi mugumane ku mutima ihame ry’uko gutera intambwe bijyana no
guhinduka. Ukwemera kwacu kudutoze guhinduka no kwemera impinduka Nyagasani
adusaba abinyujije mu masengesho asanzwe, mu isengesho ryo gushengerera ndetse
no mu Ijambo ry’Imana no mu zindi nyandiko zitwereka icyiza kandi
zikakitwerekezamo. Erega, “Ibyanditswe
Bitagatifu bituyobora ku Mana, bikanadufungurira inzira yo kumenya Imana” (S.
Jean Chrysostome. Homélies sur l’Évangile de Jean, 59: 3). Murahunge ibyo
byose byabononera roho, bigatuma mutumva neza icyo uwo muhamagaro uvuze mu
buzima bwanyu; nimukomeze kuzirikana ko mugomba kurangwa n’urukundo iteka. Koko
rero umuhamagaro wa gikristu ni cyane cyane urukundo rw’Imana rureshya kandi
rutuma umuntu yikingurira abandi ntiyihugireho, ahubwo agatangira « urugendo
ruhoraho ruva ku bwikunde rugana mu kubohoka yitangira abandi, ibyo bigatuma
yimenya, by’akarusho akamenya Imana » (Benedigito wa XVI, Lett. Enc. Deus
caritas est, n.16)[1]
2. Umutima utanyurwa no guhubuka
Hari urubyiruko usanga
rujarajara mu rukundo. Umusore agasimburanya abakobwa mu cyitwa urukundo
nk’uhindura imyenda, n’umukobwa agakunda abasore adashobye gufata mu mutwe.
Ibyo si byiza. Gukunda ni uguhitamo kandi guhitamo ni ukuzinukwa; birakwiye
kubanza gushishoza mbere yo gufata umwanzuro wo gutangira urugendo rw’urukundo
rwihariye n’uwo ufiteho umugambi wo kuzambika impeta. Umuntu ukunda guhubuka
ntatana no kwicuza, akenshi bijyana no kwivuguruza, nyamara abantu bagomba
kumenya kandi bagahoza ku mutima ko uwinjiye mu muhamagaro wo gushinga urugo
akivuguruza, aba abusanya n’ugushaka kw’Imana. Umutima utanyurwa no
guhubagurika nta kindi byazanira Muntu kitari ugutendeka no kwiroha mu
busambanyi no gutandukana n’uwo yahisemo, tutibagiwe no kunanirwa kwitegeka –
la maitrise de soi- bityo ugasanga umuntu yahinduye umutima we icumbi ry’irari
n’andi mabi menshi amwegereza umuryango w’ikuzimu, ari ko amuhindura inshuti
y’akadasohoka ya Nyakibi.
Hari ubwo umuntu ahura
n’ibibazo akihutira gufata umwanzuro yibwira ko abikemura, bitihise agasanga
yarabyongeraga. Twavuga nk’abagira ikibazo mu rukundo bakihutira gutandukana
n’abatandukana n’abakunzi babo, yaba abashatse cyangwa abakirambagiza,
bakihutira kwishumbusha bagambiriye kwereka abo batandukanye ko bihimirije
ubusa; bene aba, akenshi barabihirwa kuko baba batekereje nabi mu kwinjira muri
uyu muhamagaro wo gushinga urugo. Kandi uko guhubuka kwabo nta kabuza
kubongerera gushavura aho kubazanira umunezero. “Umugabo yagiye mu butumwa
bw’akazi mu mahanga, ageze muri hotel asangamo mudasobwa. Niko guhita yandikira
umugore we yari asize mu rugo, agiye kohereza ubutumwa, yibeshya aderese,
ayohereza ku wundi mugore wari wapfushije umugabo uwo munsi. Uwo mugore akiva
gushyingura yihutiye gufungura mudasobwa ye kuko yibwira ko wenda hari abo mu
muryango we bamwandikiye bamwihanganisha. Akimara gusoma ibaruwa ya mbere
yahise yitura hasi maze umuhungu we aje amukurikiye asanga handitsemo ngo: Ku
mugore wanjye nkunda, nagezeyo amahoro. Ndabizi ko bigutangaje kubona iyi
mesaje kuko utatekereza ko nabona uko nkwandikira. Nasanze ino na ho basigaye
bafite mudasobwa kandi bemerera abantu kwandikira abakunzi babo. Ubu tuvugana
maze akanya gato mpageze, banyeretse icyumba nzabamo gusa irungu riranyishe.
Ngiye kukwitegura nawe ejo uzaze kandi ndizera ko uzabona abaguherekeza nk'uko
nanjye mwamperekeje. Bizu! Ni ahejo, uzagire urugendo rwiza!” Uyu mugore yazize
kudashishoza.
Abavokasiyoneri, turushaho
kuzirikana ku byiza by’uyu muhamagaro n’ingorane uwawuhisemo-ahubutse cyangwa
yiteguye bihagije- ashobora guhura na zo hanyuma tugashakira ibisubizo mu
Ijambo ry’Imana duhamagarirwa gukunda no gukundisha abandi. Mu bindi byonnyi
twavuga nko gukoresha nabi ikoranabuhanga, kwikubira umutungo k’umwe mu
bashakanye, kurutisha ibintu umuntu, kwiroha mu biyobyabwenge n’ibindi byinshi
namwe mubona aho mutuye, aho mukorera n’ibyo mwumva mu bitangazamakuru. Ibi
byonnyi biteza ibibazo bitandukanye birimo kwiheba no guheranwa n’agahinda
ndetse no kwicana n’ibindi bituruka ku kwinubira ibyago n kunanirwa kwakira
ibigeragezo. Tuzirikane inyikirizo y’indirimbo ‘Murashishoze’; “Murashishoze
igishimisha Imana Nyagasani, Umubyeyi udukunda aganje i Jabiro, Ibikorwa
yiremeye bimukomere mu mashyi, Ni Umusumbabyose akwiye kuratwa.”
v Kutinubira
ibyago no kwemera ibigeragezo
Mtg. Simewoni ati “Umwana arira igihe
nyina amukarabya n’umuntu w’ukwemera guke yijujutira Imana igihe ari mu byago
bisukura roho ye nk’uko amazi asukura isura ye[2].”
Ibyago byakagombye kubera umukristu umwanya wo guhamya
ukwemera. Agahamya ko Yezu yemeye aba hose, agakorera hose kandi ko yatsinze
byose. Ni umwanya wo kurushaho kuzirikana ku bubabare bw’Umwami wacu, we
wababaye cyane kandi no muri ubwo bubabare akagira impuhwe asabira abishi be
kubabarirwa (Lk.2.3.34). Ibigeragerezo biberaho kutuyungurura maze tukaba
abagaragaza ubukristu bwacu mu bikorwa no mu magambo, gusa ibyo byose bigatuma
isengesho ryacu ryumvikana bitewe n’uko umutima wacu utatwawe n’ikibi, ahubwo
waratwawe no gusingiza Nyagasani.[3] Iyo twazirikanye ko Imana
iba itadutereranye ahubwo ari ukugira ngo imenye ikiri ku mitima yacu (2 Matek,
32,31), ibigeragezo bitubera uburyo bwiza bwo kwereka Nyagasani ko turi intore
ze (Sir,2,5) zitagengwa n’ubwoba ahubwo zitinya Imana. Kandi “umuntu utinya Imana atsinda ubundi bwoba
bwose, uwoba bw’iyi si araburenga kandi ntiyigera ahinda umushyitsi” (S. Ephrem
le Syrien).
Mu
bigeragezo duhura na byo, Imana idusaba gukurikiza Amategeko uko yakabaye,
kuyisenga no kuyishimira, kudahinyura Ibyahanuwe, kugenzura, kwirinda ikibi no
kutazimya Roho w’Imana twahawe (1 Tes.5,16-22), kandi n’uwiyemeje gukorera
Uhoraho agomba gutegura umutima we kwakira ibigeragezo. Duharanire kuba intwari
mu bikorwa aho kuba intwari ku rurimi gusa (Sir.2.1.4;4,29). Ibyago twakagombye
ku byemera bikatubera icyiru cy’ibyaha nk’uko tubiririmba; ‘nimbona amakuba munsi, umpe kuyemera rwose,
abe icyiru cy’ibyaha (Mubyeyi ugira ibambe, H2.).’ Duharanire kuba
abakristu beza, ba bandi bagenywe ku mutima, barangwa no gutunganya umurimo wa
Nyagasani kuri iyi si ishishikajwe no kudutanya na Buzima. Dusabirane rero
kugiranga Yezu wababaye adutoze gushishoza no guheka umusaraba nka We. Mtg. Izaki at; “Ntibishoboka kwegera Imana utanyuze mu bigeragezo, aho bitari
imigenzo myiza ya muntu ntiramba... Niba wifuza imigenzo myiza, ntukihunze
ibigeragezo kuko buri kigeragezo gitera kwicisha bugufi. Irembo ry’ubwirasi
rifungukira ubaho mu migenzo myiza izira ibigeragezo[4]”
Dusabe: Yezu wababaye bikabije, ugahindurwa ruvumwa
kandi uri Imana itanga ubuzima, amahoro n'ibyishimo; komeza intege nke zanjye,
umpe kwemera no kwihanganira amakuba yo muri iyi si nzirikana ko ambera icyiru
cy'ibyaha, bityo nshimishwe no guheka umusaraba wanjye ubutijujuta. Nyigisha ko
kubabara cyane ataribyo herezo ry'ubuzima kandi ko bidakwiriye ko uwugarijwe
n'ibyago areka ibikorwa by'impuhwe ngo yumveko atakiri umwana wawe ukunda
cyane, ufite agaciro gakomeye mu maso yawe! Yezu Nyir’ibambe, ntoza guhora
nzirikana ko turi kumwe kabone n'ubwo naba nsumbirijwe n'amakuba maze umutima
wanjye ushavuye unezezwe no kugusingiza, utararikiye ibyiza by'iyi si bihita,
ahubwo ibyo wazigamiye abazagusanga mu bwami bwawe, Amina!
[1]
Papa Frasisko, Ubutumwa Nyirubutungane yageneye umunsi mpuzamahanga wa 52 wo
gusabira ihamagarwa ry’abiyeguririmana
[2] S.
Syméon de Daïbabé; Paroles, 89.
[3] Soma Zab.66,10-20
[4] S. Isaac le Syrien; Discours 34
No comments:
Post a Comment