Friday, November 16, 2018

NYAGASANI, TWASANGA NDE WUNDI? part 2



1.3. YEZU, UMUTABAZI N'UMUKIZA

Yezu ntiyigaragaje nka Ntama w'Imana n'Umugati w'ubugingo gusa; ataretse ubwo buryo bwombi bwo kutwigaragariza no kutwiyegereza, Yezu Kristu yatubereye umutabazi n'umurengezi ndetse na n'ubu aracyakomeza kuduhundagazamo ibikorwa bye by'ubutabazi kuko atigeze atererana abamwiyambaza ngo yoye kubarengera. Umuhanuzi Zakariya yahanuye Umukiza woroshya kandi uzanye amahoro (Zak.9,9). Uwo mukiza ni Yezu wadutabaje urupfu rwo kumusaraba, maze amazi yavubutse mu rubavu rwe atwuhagira ibyaha. Akimara gupfa, bamwe bagize ubwoba, bariheba, batangira gutekereza ko baruhiye ubusa bakurikira Yezu, nyamara izuka rye ryabaye amizero ahamye avana mu buhakanyi no mu gushidikanya. Intumwa zabanaga na Yezu zari zariboneye akiza abahanzweho n'abafite ubundi burwayi bunyuranye, azura, ahumura, azitabara igihe zugarijwe n'umuhengeri... ibyo bikarushaho kubongerera ukwemera n'icyizere bamufitiye, ni yo mpamvu bahisemo neza banga kwitandukanya n'Imana Nyir'ubutabazi!

Bavandimwe, twe twasomye muri Bibiliya ibitangaza Yezu yakoze n'ibyo yigishije, ni kuki tutamurambaho?  Ibyo tuzi ku mucunguzi wacu n' ibyo tubona adahwema gukorera umuryango we bidusigira iki? Tubura iki ngo tugumane na We ko adahwema kuduhamiriza, twe twamuhisemo, ko tutibeshye? Niduhorane amezero y’uko Uhoraho aba hafi y'abamwiyambaza, hafi y'abamwiyambaza babikuye ku mutima (Zab.145,18). Yezu yadutabaye adukiza umwijima w'urupfu. Izuka rye n'iyoherezwa rya Roho Mutagatifu byakomeje Intumwa kandi binazitera imbaraga mu rukundo zifitiye Yezu Kristu zitakibonesha amaso y'umubiri no kumwamamaza zishize amanga kugeza ndetse n'igihe zimuhowe. Yezu, Intumwa zarambyeho, yakomeje kubana na zo mu bitangaza yabashobozaga no mu makuba bahuraga na yo. Koko Uhoraho ni umunyampuhwe kandi akaba n' indahemuka; ari imbere, ari n'inyuma yacu, hose aba ahari, maze akadutwikiriza ikiganza cye (Zab.139,5)!

Bavandimwe, Yezu Kristu ntiyigeze atererana umuryango we: Adutabara    adukura mu nzara z'urupfu ku bwa Batisimu na Penetensiya bidukura mu cyaha, ingabire z'ikirenga agenera Kiliziya. Twumva abantu bashimira Imana kubyo yabakoreye; ibyago yabarinze, ubufasha bwayo mu gihe cy'amage ndetse n'ibyiza adahwema kubagirira. Intumwa rero zari zarasogongeye ku byiza by'Umukiza, zikibisonzeye kandi zigitegereje mu kwemera ko zizabihabwa ku buryo busendereye igihe kigeze. Ntabwo zari gusiga Uwazihamagaye. Twe se ntitubona ubwiza bw'Imana mu buzima bwacu? Twarenga ibyo adukorera, tugategera amaboko nde, ngo aduhe iki twaburanye Yezu? Bavandimwe, muri iyi si ntidushobora kubona umunezero usendereye - kabone n'iyo twatunga ibya Mirenge ku Ntenyo - mu gihe twitandukanije na Kristu, twiroha mu maraha atwambura ubugingo. Umunezero wacu ugomba gushingira kuri Kristu Umushumba udahwema kurinda no gutabara ubushyo bwe. Igihe twitandukanije n'Umutabazi ntitukishuke ko Imana izaturengera kandi igihe twishoye mu cyaha, ntitukibeshye ko ubutabazi bw'Imana buri kumwe natwe! Mana, abawe twamenye ibyiza byawe tukiri bato, duhitamo kwitandukanya n'icyaha tubatizwa; Ngwino uturengere, uhamirize abagishidikanya ko tutibeshye maze na bo bamenye ko ari wowe Mukiza[1].

1.4. YEZU, UMUYOBOZI

Ibyanditswe bitagatifu bitubwira Emanweli, Umwami w'amahoro akaba n'Umujyanama w'agatangaza, ni Yezu Kristu, uruta Hezekiya! Yezu ni we Mukiza w'ukuri ukomoka kuri Abrahamu, we Imana yari yarasezeranije iti"Amahanga yose y'isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe (Intg.22,18)" akaba na Mwene Dawudi binyuze muri iri sezerano; "Inzu yawe n'ubwami bwawe bizahoraho iteka imbere yanjye, (2Sam.7,16)." Abahanuzi Izayi na Yeremiya nabo bahanuye ko Umukiza azavukira mu nzu ya Dawudi (Iz.11,1-10; Yer.23,5;33,15). Ibi byose, ntawashidikanya ko Intumwa zari zarabisomye cyangwa zarabibwiwe. Yezu Kristu ni Umwami uyobora abe mu butabera n'ubutungane, mu rumuri rw'agatangaza, ku mukiro, amahoro n'umunezero bisendereye, ku Mana Data, aho umwana w'intama uzabana n'ikirura n'umwana w'umuntu akigaragura mu cyari cy'inshira! Nguwo Uwo intumwa zakurikiye, Uwo bacumi na babiri banze gusiga kugeza ku ndunduro y'ubuzima bwabo! Bavandimwe, twasanga nde? Yezu ubwe yarivugiye ko nta we ugera kuri data atamunyuzeho. Ibyo yabihamyaga kuko ari inzira, ukuri n'ubugingo (Yh.14,6). Intumwa zari zizi neza ko ari We Malayika yavugaga, igihe abwiye Umwali Mariya ati"Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Nyir'ijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi; azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira (Lk.1,31-33)", nuko zirashishoza, zisanga zitasiga Mwene Nyir'ijuru, Nyir'ingoma itazashira, We uzakiza umuryango we ibyaha byawo (Mt.1,21).

Abigishwa be kandi bari barumvise igitangaza cyabaye mu gihe Yezu yabatizwaga na Yohani, ndetse n'ukuntu yananiye umushukanyi, akamutsindisha ibyanditswe bitagatifu (Mt.4,1-11). Ibyo bari bamuziho mbere na nyuma yo kumukurikira mu buryo bugaragarira amaso ni byo byabongereye ukwemera kandi biragukomeza, bituma bamwizirikaho, banga kwigendera nka ba bigishwa bamukurikiye batamwemera bihamye (Yh.6,66). Bavandimwe, tuzi uko Imana yateguye kuva kera umugambi wo kuducungura. Tukamenya Yezu wabyawe na Mariya mu buzima bwe bwo ku isi n'uko akomeje gukora kuva akizuka. Kuki tutakunga mu ry'Intumwa tugira duti "Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo bw'iteka. Twe twaremeye kandi tuzi ko uri Intungane y'Imana (Yh.6,68-69)"? Tuzi ibitangaza yakoreye abamwizeye ndetse tunabona ibyo akomeje gukorera benemuntu, kuki tutanyurwa n'ibyo ngo tumwizirikeho? Niba dukunda Yezu, twemera ko yaducunguye, nitubabazwe bikomeye no kumuhemukira, turangwe iteka no guharanira ikimushimisha, tuzira kwitandukanya na We, kabone n'iyo twaba tugeragezwa cyane.

Mariya Madalena, Yezu yakijije roho mbi ndwi, ntiyigeze atererana Kristu n'ubwo bitashobokaga ko ajya mu mwanya we ariko yaramuherekeje mu nzira y'umusaraba kugeza ubwo ashyinguwe. Hamwe na Mariya Nyina wa Yakobo, na Salome, Madalena yajyanye umubavu wo gusiga umurambo wa Yezu, asanga yazutse; uwo Yezu yakijije yakagombye kumukurikira ubutareba inyuma. Madalena, Yezu yabonekeye bwa mbere azutse, natubere urugero rwo kudatererana Umukiza. Gukorera Yezu bishobora, mu ntangiro, kutumvikana neza, nyamara uko ugenda urushaho kwinjira muri iryo banga ni ko uburyohe bwo gukorera Yezu burushaho kugushingamo imizi. Abakinnye filimi y’ububabare n’urupfu bya Yezu Kristu badusigiye iki gitekerezo; “Simoni w'i Sileni yatwaje Yezu umusaraba ku ngufu z'abasirikare; babimuhatiye atabyumva, abikora atabishaka kubera kubura uko agira, nyamara uko bigiraga imbere mu rugendo ni ko yarushagaho kunga ubumwe na Yezu mu gutwara umusaraba! Igihe bageze ku iherezo ry'urugendo, Simoni ntiyari agishaka gusiga Yezu wenyine, kugeza ubwo abamuhatiye gutwara umusaraba banamuhatiye kugenda bageretseho n'inkoni”.

Bikira Mariya na we ntiyigeze ashimishwa no kuba kure y'Umwana we, yari ahari ku musaraba ndetse no ku munsi wa Penekositi yari kumwe na bacumi na babiri. Ukunda Yezu ntiyakwitandukanya na We n'abe! Petero uhagarariye abandi, Bikira Mariya, Simoni na Yohani batubere urugero rwiza rwo kwizirika kuri Yezu, Umucunguzi w'abantu, kuba hafi abavandimwe bari mu ngorane no kubafasha guheka umusaraba batwaye. Bavandimwe, umukiro uraharanirwa. Imana yaturemye tutabigizemo uruhare, twitandukanya nayo twumvira sekibi; ntizadukiza tutabigizemo uruhare[2]. Tera intambwe ushaka Imana na Yo irazikuba ikwihishurira. Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo z’abahanzi batanduaknye badushishikariza kugumana n’Imana: “nakuvaho nkajya he, nkasanga nde wundi utari wowe? Amaraso yawe y'igiciro ni yo dukesha ubu buzima bwacu, habwa impundu Nyir'isi n'ijuru Mana yanjye nzahora nkuririmbira[3]!” “Tuje iwawe Rugira mwiza, tuje kukuramya no kugukuza, twatumiwe n'ubuntu n'imbabazi ugira, twasanga nde wundi ko ari wowe wenyine ufite ijambo ry'ubugingo bw'iteka[4]!”





[1] Soma Mt.4,24-25; 9,27-33; Lk. 5,12-25; Mk.1,29-31; 5,21-43; 9,14-29)!
[2] St. Augistin, Ser169,11,13: PL38
[3] Aya magambo ni ay’umuhanzi Faida albert
[4] Aya magamo ni ayo mu ndirimbo ‘Tuje iwawe’ya Chorale Umubibyi Ste Famille

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...