1.3. YEZU, UMUTABAZI N'UMUKIZA
Yezu ntiyigaragaje nka Ntama
w'Imana n'Umugati w'ubugingo gusa; ataretse ubwo buryo bwombi bwo
kutwigaragariza no kutwiyegereza, Yezu Kristu yatubereye umutabazi n'umurengezi
ndetse na n'ubu aracyakomeza kuduhundagazamo ibikorwa bye by'ubutabazi kuko atigeze
atererana abamwiyambaza ngo yoye kubarengera. Umuhanuzi Zakariya yahanuye
Umukiza woroshya kandi uzanye amahoro (Zak.9,9). Uwo mukiza ni Yezu wadutabaje
urupfu rwo kumusaraba, maze amazi yavubutse mu rubavu rwe atwuhagira ibyaha.
Akimara gupfa, bamwe bagize ubwoba, bariheba, batangira gutekereza ko baruhiye
ubusa bakurikira Yezu, nyamara izuka rye ryabaye amizero ahamye avana mu
buhakanyi no mu gushidikanya. Intumwa zabanaga na Yezu zari zariboneye akiza
abahanzweho n'abafite ubundi burwayi bunyuranye, azura, ahumura, azitabara
igihe zugarijwe n'umuhengeri... ibyo bikarushaho kubongerera ukwemera
n'icyizere bamufitiye, ni yo mpamvu bahisemo neza banga kwitandukanya n'Imana
Nyir'ubutabazi!
Bavandimwe, twe twasomye muri
Bibiliya ibitangaza Yezu yakoze n'ibyo yigishije, ni kuki tutamurambaho? Ibyo tuzi ku mucunguzi wacu n' ibyo tubona
adahwema gukorera umuryango we bidusigira iki? Tubura iki ngo tugumane na We ko
adahwema kuduhamiriza, twe twamuhisemo, ko tutibeshye? Niduhorane amezero y’uko
Uhoraho aba hafi y'abamwiyambaza, hafi y'abamwiyambaza babikuye ku mutima
(Zab.145,18). Yezu yadutabaye adukiza umwijima w'urupfu. Izuka rye n'iyoherezwa
rya Roho Mutagatifu byakomeje Intumwa kandi binazitera imbaraga mu rukundo
zifitiye Yezu Kristu zitakibonesha amaso y'umubiri no kumwamamaza zishize
amanga kugeza ndetse n'igihe zimuhowe. Yezu, Intumwa zarambyeho, yakomeje
kubana na zo mu bitangaza yabashobozaga no mu makuba bahuraga na yo. Koko
Uhoraho ni umunyampuhwe kandi akaba n' indahemuka; ari imbere, ari n'inyuma
yacu, hose aba ahari, maze akadutwikiriza ikiganza cye (Zab.139,5)!
Bavandimwe, Yezu Kristu ntiyigeze
atererana umuryango we: Adutabara
adukura mu nzara z'urupfu ku bwa Batisimu na Penetensiya bidukura mu
cyaha, ingabire z'ikirenga agenera Kiliziya. Twumva abantu bashimira Imana
kubyo yabakoreye; ibyago yabarinze, ubufasha bwayo mu gihe cy'amage ndetse
n'ibyiza adahwema kubagirira. Intumwa rero zari zarasogongeye ku byiza
by'Umukiza, zikibisonzeye kandi zigitegereje mu kwemera ko zizabihabwa ku buryo
busendereye igihe kigeze. Ntabwo zari gusiga Uwazihamagaye. Twe se ntitubona
ubwiza bw'Imana mu buzima bwacu? Twarenga ibyo adukorera, tugategera amaboko
nde, ngo aduhe iki twaburanye Yezu? Bavandimwe, muri iyi si ntidushobora kubona
umunezero usendereye - kabone n'iyo twatunga ibya Mirenge ku Ntenyo - mu gihe
twitandukanije na Kristu, twiroha mu maraha atwambura ubugingo. Umunezero wacu
ugomba gushingira kuri Kristu Umushumba udahwema kurinda no gutabara ubushyo
bwe. Igihe twitandukanije n'Umutabazi ntitukishuke ko Imana izaturengera kandi
igihe twishoye mu cyaha, ntitukibeshye ko ubutabazi bw'Imana buri kumwe natwe!
Mana, abawe twamenye ibyiza byawe tukiri bato, duhitamo kwitandukanya n'icyaha
tubatizwa; Ngwino uturengere, uhamirize abagishidikanya ko tutibeshye maze na
bo bamenye ko ari wowe Mukiza[1].
1.4. YEZU, UMUYOBOZI
Ibyanditswe bitagatifu bitubwira
Emanweli, Umwami w'amahoro akaba n'Umujyanama w'agatangaza, ni Yezu Kristu,
uruta Hezekiya! Yezu ni we Mukiza w'ukuri ukomoka kuri Abrahamu, we Imana yari
yarasezeranije iti"Amahanga yose y'isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe
(Intg.22,18)" akaba na Mwene Dawudi binyuze muri iri sezerano; "Inzu
yawe n'ubwami bwawe bizahoraho iteka imbere yanjye, (2Sam.7,16)."
Abahanuzi Izayi na Yeremiya nabo bahanuye ko Umukiza azavukira mu nzu ya Dawudi
(Iz.11,1-10; Yer.23,5;33,15). Ibi byose, ntawashidikanya ko Intumwa zari
zarabisomye cyangwa zarabibwiwe. Yezu Kristu ni Umwami uyobora abe mu butabera
n'ubutungane, mu rumuri rw'agatangaza, ku mukiro, amahoro n'umunezero
bisendereye, ku Mana Data, aho umwana w'intama uzabana n'ikirura n'umwana
w'umuntu akigaragura mu cyari cy'inshira! Nguwo Uwo intumwa zakurikiye, Uwo
bacumi na babiri banze gusiga kugeza ku ndunduro y'ubuzima bwabo! Bavandimwe,
twasanga nde? Yezu ubwe yarivugiye ko nta we ugera kuri data atamunyuzeho. Ibyo
yabihamyaga kuko ari inzira, ukuri n'ubugingo (Yh.14,6). Intumwa zari zizi neza
ko ari We Malayika yavugaga, igihe abwiye Umwali Mariya ati"Dore ugiye
gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. Azaba umuntu
ukomeye, kandi bazamwita Nyir'ijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se
Dawudi; azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira (Lk.1,31-33)",
nuko zirashishoza, zisanga zitasiga Mwene Nyir'ijuru, Nyir'ingoma itazashira,
We uzakiza umuryango we ibyaha byawo (Mt.1,21).
Abigishwa be kandi bari barumvise
igitangaza cyabaye mu gihe Yezu yabatizwaga na Yohani, ndetse n'ukuntu yananiye
umushukanyi, akamutsindisha ibyanditswe bitagatifu (Mt.4,1-11). Ibyo bari
bamuziho mbere na nyuma yo kumukurikira mu buryo bugaragarira amaso ni byo
byabongereye ukwemera kandi biragukomeza, bituma bamwizirikaho, banga
kwigendera nka ba bigishwa bamukurikiye batamwemera bihamye (Yh.6,66).
Bavandimwe, tuzi uko Imana yateguye kuva kera umugambi wo kuducungura.
Tukamenya Yezu wabyawe na Mariya mu buzima bwe bwo ku isi n'uko akomeje gukora
kuva akizuka. Kuki tutakunga mu ry'Intumwa tugira duti "Nyagasani,
twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo bw'iteka. Twe
twaremeye kandi tuzi ko uri Intungane y'Imana (Yh.6,68-69)"? Tuzi
ibitangaza yakoreye abamwizeye ndetse tunabona ibyo akomeje gukorera benemuntu,
kuki tutanyurwa n'ibyo ngo tumwizirikeho? Niba dukunda Yezu, twemera ko
yaducunguye, nitubabazwe bikomeye no kumuhemukira, turangwe iteka no guharanira
ikimushimisha, tuzira kwitandukanya na We, kabone n'iyo twaba tugeragezwa
cyane.
Mariya Madalena, Yezu yakijije
roho mbi ndwi, ntiyigeze atererana Kristu n'ubwo bitashobokaga ko ajya mu
mwanya we ariko yaramuherekeje mu nzira y'umusaraba kugeza ubwo ashyinguwe. Hamwe na Mariya Nyina wa Yakobo, na
Salome, Madalena yajyanye umubavu wo gusiga umurambo wa Yezu, asanga yazutse;
uwo Yezu yakijije yakagombye kumukurikira ubutareba inyuma. Madalena, Yezu
yabonekeye bwa mbere azutse, natubere urugero rwo kudatererana Umukiza.
Gukorera Yezu bishobora, mu ntangiro, kutumvikana neza, nyamara uko ugenda
urushaho kwinjira muri iryo banga ni ko uburyohe bwo gukorera Yezu burushaho
kugushingamo imizi. Abakinnye filimi y’ububabare n’urupfu bya Yezu Kristu
badusigiye iki gitekerezo; “Simoni w'i Sileni yatwaje Yezu umusaraba ku ngufu
z'abasirikare; babimuhatiye atabyumva, abikora atabishaka kubera kubura uko
agira, nyamara uko bigiraga imbere mu rugendo ni ko yarushagaho kunga ubumwe na
Yezu mu gutwara umusaraba! Igihe bageze ku iherezo ry'urugendo, Simoni ntiyari
agishaka gusiga Yezu wenyine, kugeza ubwo abamuhatiye gutwara umusaraba
banamuhatiye kugenda bageretseho n'inkoni”.
Bikira Mariya na we ntiyigeze ashimishwa no kuba kure
y'Umwana we, yari ahari ku musaraba ndetse no ku munsi wa Penekositi yari kumwe
na bacumi na babiri. Ukunda Yezu ntiyakwitandukanya na We n'abe! Petero
uhagarariye abandi, Bikira Mariya, Simoni na Yohani batubere urugero rwiza rwo
kwizirika kuri Yezu, Umucunguzi w'abantu, kuba hafi abavandimwe bari mu ngorane
no kubafasha guheka umusaraba batwaye. Bavandimwe, umukiro uraharanirwa. Imana
yaturemye tutabigizemo uruhare, twitandukanya nayo twumvira sekibi; ntizadukiza
tutabigizemo uruhare[2].
Tera intambwe ushaka Imana na Yo irazikuba ikwihishurira. Tuzirikane amagambo
yo mu ndirimbo z’abahanzi batanduaknye badushishikariza kugumana n’Imana:
“nakuvaho nkajya he, nkasanga nde wundi utari wowe? Amaraso yawe y'igiciro ni
yo dukesha ubu buzima bwacu, habwa impundu Nyir'isi n'ijuru Mana yanjye nzahora
nkuririmbira[3]!”
“Tuje iwawe Rugira mwiza, tuje kukuramya no kugukuza, twatumiwe n'ubuntu
n'imbabazi ugira, twasanga nde wundi ko ari wowe wenyine ufite ijambo ry'ubugingo
bw'iteka[4]!”
[1]
Soma Mt.4,24-25; 9,27-33; Lk. 5,12-25; Mk.1,29-31; 5,21-43; 9,14-29)!
[2]
St. Augistin, Ser169,11,13: PL38
[3] Aya magambo ni ay’umuhanzi Faida albert
[4] Aya magamo ni ayo mu ndirimbo ‘Tuje iwawe’ya Chorale
Umubibyi Ste Famille
No comments:
Post a Comment