Friday, November 16, 2018

NYAGASANI, NI KI CYANTANYA N'URUKUNDO RWAWE part 3



 intambwe zo gusohoka mu cyaha

2.7. NI GUTE NASOHOKA MU CYAHA?

Iyo umuntu akoze icyaha igihe kirekire, ageraho akagifata nk’icyiza kuko icyiza nyacyo kiba cyaramuhunze, agasigara ari indiri y’icyaha aribyo kuvuga indiri ya Sekibi. Ni byiza ko umuntu yanga icyaha, akakirinda mbere yo kugushwa na cyo; mu ntege nke ze (faiblesse), agomba guhora ababajwe no kugirana ubusabane n’icyaha kandi agashishikazwa, mu mbaraga ze zose, no kutazagisubira ukundi igihe yakiguyemo. Umuntu, akurikije inama nziza akesha abavandimwe cyangwa abiyeguriye Nyagasani, nyuma yo kugaragaza icyaha yakoze uko kivugwa atagishakiye izina n'impamvu nyoroshyacyaha (Noms et circonstances attenuants), ashobora kugisohokamo yitabaje ububasha bw’Imana butazira umuhate. Kuvuga icyaha wakoze, utagerageje kugihindura cyangwa kukivuga mu mvugo yoroheje, imbaraga ukoresha mu guharanira icyiza binyuze mu bikorwa n’isengesho ni byo ntwaro ya mbere mu gusohoka mu cyaha cyakubase. Ibi bikaba ingirakamaro rwose mu gihe uwabaswe n’icyaha agaragaje abamwosha kandi akazibukira kongera gukururukana na bo ukundi ahubwo agaharanira imigenzo myiza idatana n’isakaramentu ry’imbabazi.

2.7.1. INTAMBWE YA 1: KUMENYA KO URI MU CYAHA NO KUBABAZWA NA BYO

Iyo umuntu yoramye mu cyaha, haba ubwo atakibona ibyo akora nk'icyaha, Ibi bishoboka ku muntu wabenze Roho Mutagatifu, akabenguka Sekibi nuko agasinyira kwibanira na we. Icyo gihe biragoye rwose ko uwo muntu azirikana ko imibereho ye itanyura Imana Nyir'ubutagatifu rwose, kandi n'umuntu utarigishijwe cyangwa ngo asome, ashobora kubaho akora ibidatunganye; niba nta muntu umukanguye ngo amumenyeshe ko ari gukora nabi, kureka iyo migenzereze ye biri kure. Iyo uwacumuye agize amahirwe yo kumenya ko ari mu cyaha, biba byiza iyo kimubabaje, kikamutera gushavura kuko aribwo arazwa inkera no gushaka uko yacyizituraho! Hari abantu benshi bari mu ngeso mbi, kandi babizi rwose, nyamara ugasanga ntacyo bibabwiye. Nta mugambi uhamye wo guhinduka bafata, ntibatinya no gukorera icyaha ku karubanda nk'aho bagaragariza bose icyiza bakora cyangwa kucyihara nk'aho ari igikorwa cyabazanira umukiro, cyikabahesha gushimwa n'Imana n'abantu! Bavandimwe, dusabe inema yo kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu. Tumwumvire nibwo tuzahashya icyaha n'ibyo kidukuruza. Kumvira Roho bizadufasha, mu gihe twacumuye, kumenya ko twigometse ku Mana, kubabazwa na byo no kugaruka mu nzira igana Umukiza!

2.7.2. INTAMBWE YA 2: GUSHAKA UBURYO BWO KUGISOHOKAMO

Iyo umuntu yamenye ko yacumuye ndetse akababazwa na byo ni ngombwa no gutekereza icyo yakora kugira ngo akurirweho ubuhumane yari yikururiye. Uwababajwe n'icyaha abura amahoro, agahorana inkomanga ku mutima idashobora kuvaho igihe cyose atarashaka uburyo bukwiriye bwo gusohoka mu cyaha kandi ngo abukurikize !  Aha hatwumvishe neza akamaro k'Isakaramentu rya Penetensiya n'abajyanama ba roho (peres sipirtuels). Gusohoka mu cyaha bigaragazwa nanone no kucyatura ; ukakivuga mu mazina yacyo utagishakiye amazina n’impamvu bicyoroshya kandi ugatera intambwe ugana abo wizera ko bagufasha kugera ku buzima, kuko kuba mu cyaha ari ukuba mu rupfu. Izi ntambwe zose zifasha gusohoka mu cyaha ntizitana n'isengesho rizima, ry’ukwemera -ryuzuye ukwemera- kandi zigaherekezwa n'ibikorwa bigaragaza ko ushaka guhinduka. Dusabe Imana umutima uharanira gusohoka mu cyaha, imbaraga ziduherekeza mu kucyatura no kugisangiza abafasha bacu tuzirikana ko bigora nyamwigendaho kugisohokamo, bikorohera uwisunze abandi !

2.7.3. INTAMBWE YA 3: KURWANYA ICYAHA

(Soma 2 Kor.11,24-29) Kurwanya icyaha ntabwo ari umurimo w'abamaze kuba intungane ngo bibe ibitareba twe abanyantege nke, tukivuruguta mu isayo y'icyaha ari nako tugerageza kuva muri iryo sayo. Kurwanya icyaha ni ibya buri wese ushaka kugisohokamo. Uyu murimo utoroshye usaba ubwitange bukomeye kandi ntutana no gutotezwa uzira uwo murimo mwiza ukwiye kuranga intumwa za Yezu Kristu. Kurwanya icyaha ni ko kogeza Inkuru Nziza no kuba umuhanuzi ukereye kwibutsa imbaga y'abantu ibibatagereje mu gihe bataretse icyaha no kubamenyesha icyo basabwa ngo baronke impuhwe z'Imana! Nta muntu wakwishoboza uyu murimo, ariko uwushishikarira uramuryohera kandi akaronswa imbaraga zimukomeza, zikamurinda gucika intege ngo ni uko bamwimye amatwi bakamutera amabuye. Bene uwo Roho w'Imana amuturamo akamukomeza kandi akamushoboza nk'uko yashoboje Intumwa, Abahanuzi n'Abamaritiri bazize kwanga icyaha, bagahomba ubuzima bwo kuri iyi si, bagahitamo gupfira Kristu mu cyizere gitunganye cy'uko ibyo bahombye byose bazabisubizwa ubuziraherezo. Dusabe Imana kuduhunda Ingabire yo kwanga icyaha no kukirwanya duharanira ikuzo ryayo n'umukiro w'imbaga nyamwishi! Uhoraho ati “Nimunsange mwebwe abanyifuza, muzahazwa n’ibyiza byanjye (Sir.24,19)” kandi turwane inkundura kugeza ubwo Yezu azatubwira nk’uko yabwiye Mtg. Antoni amubonekera ati: “Nari hafi yawe nishimira ugutsinda kwawe,” kandi twemere, twisunge impuhwe z’Imana: koko Nyagasani yibihamije, abibwira Mama Anne-Marguerite Clément, iti: “ Ndi inyanja nini yagutse y’impuhwe, itagira indiba n’inkombe”( Vie, 1915, p. 284.)[1]!



[1] Mama Anne-Marguerite Clément (1593-1661) mu 1617 yakiriwe ahitwa Annecy, mu muryango, l’ordre de la Visitation, na Mtg Fransisiko wa Sale na Mtg. Jeanne wa Chantal. Yashinze monasiteri i Montargis n’i Melun. Ni umubikira wabaye ikirangirire kubera imibereho n’ibikorwa bye. (cfr Vie, par les Visitandines, Paris, 1686 ; Vie en 1915, Paris, Téqui)

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...