uruzinduko rwa groupe
vocationnel-intumwa za komite ya paruwasi- muri succursal bugerera,
Nyirubutungane Papa
Fransisko ati: “Ndagira ngo mbibwire
by’umwihariko urubyiruko, bo bagira ubwitange n’ubuntu kubera ikigero cy’imyaka
bagezemo n’icyerekezo cyiza cyabo cy’ejo hazaza. Rimwe na rimwe kutamenya neza
iby’ejo hazaza n’imihangayiko y’ubuzima bishobora kubabera imbogamizi
bikazitira ibyifuzo byabo ku buryo batekereza ko atari ngombwa gukurikira Imana
kandi ko imyemerere ya gikristu ibangamira ubwigenge bwabo. Nyamara ahubwo
rubyiruko nkunda, mwitinya guhaguruka ngo mutangire urugendo! Ivanjili ni ryo
Jambo ribohora, rigahindura ubuzima kandi rigatuma buba bwiza kurushaho. Ubwo
muzi ukuntu ari byiza kwemera gutungurwa n’umuhamagaro w’Imana, kwakira Ijambo
ryayo, kugera ikirenge cyanyu mu cya Yezu Kristu, musenga Imana kandi
mwitangira abandi mwishimye! Ubuzima bwanyu buzagenda burushaho gukungahara no
kuzura ibyishimo!”
(Ubutumwa
Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye umunsi mpuzamahanga wa 52 wo gusabira
ihamagarwa ry’abiyeguririmana, Vatikani, ku wa 29 Werurwe 2015)
Urubyiruko ni amizero y’iyogezabutumwa
Twaje gukangura urubyiruko turwibutsa ko ari rwo mizero y’iyogezabutumwa.
Turarushishikariza gukomeza kwishimira kwakira yezu kristu n’inkuru
nziza yamamaza. Rushaka inzira rwanyuramo kugira ngo rwinjire mu
murimo wo gukorera abantu rubigiranye umurava n’ukwihangana. Papa, mu
ibaruwa ya gishumba Evangelii Gaudium, n.106 ati ‘mbega ukuntu ari byiza kubona
urubyiruko ruhagurukijwe n’ukwemera, rugenda rwigisha ivanjili mu duhanda two
mu mijyi, rugeza yezu muri buri gace, buri mujyi no mu mpande zose z’isi,
kandi rubyishimiye!’ nimureke twese; ababyeyi, abayobozi bacu, urubyiruko
n’abana, hamwe na bikira mariya,
umubyeyi w’abamamaza ivanjili, tube abogezabutumwa.
(Ubutumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye umunsi
mpuzamahanga w'iyogezabutumwa mu mwaka wa 2017 ku wa 22 Ukwakira 2017)
cyo nimwibuke kandi muhoze ku mutima amagambo ya Yezu Kristu: “Nuko rero, nimugende mwigishe
amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana, Data na Mwana na Roho Mutagatifu,
mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi
yose, kugeza igihe isi izashirira (Mt.28,19-20).”
No comments:
Post a Comment