1.
Umuhamagaro mu muryango w’Imana
Umuntu ahamagarirwa mbere na mbere kubaho. Ntawemerewe kuvutsa mugenzi
we ubuzima mu buryo ubwo ari bwo bwose; ubuzima
ni umuhamagaro muntu asubiza iyo yemeye kubaho, akabaho yubaha ubuzima bwe
n’ubwa mugenzi we, agahitamo kubaho ubuzima butabera, burangwa n’urukundo
rutarobanura, ubuvandimwe n’amahoro. Koko rero “ubona mu mutima we urwango yanga umuntu uwo ari we wese, yitwaje
igicumuro icyo ari cyo cyose yagiriwe, aba ari umunyamahanga mu rukundo
rw’Imana. Kuko urukundo rw’Imana rutihanganira na gato kwanga umuntu. (S. Maxime le
Confesseur. Centuries sur l'amour, 1.15)”. Mu butumwa muntu yahawe harimo gukunda no gutanga ubuzima (Yh.15,12-13.17;
Intg.2,28) ariko ntiharimo kwica. Itegeko rya gatanu mu mategeko y’Imana
riragira riti “Ntuzice!” Ntibikwiriye ko umuntu yakwica mugenzi we kuko na we
aba yikururira akaga ku munsi w’urubanza, akishyira aho atakwivana nyamara
yibwiraga ko ari kugira neza afasha mugenzi we kuva mu miruho y’isi. Mu buzima
bwa gikristu, umuntu ahamagarirwa gukurikira
Yezu Kristu; uyu muhamagaro usaba ko uhamagarwa ahinduka, agahindura
imibereho ye, kandi agatangira urugendo ndetse bikaba byanamuviramo kwitwa
umunyamahanga mu be bitewe no kuba batagihuza mu mvugo no mu ngiro.
Nyagasani ni we ubwe wikomereza
abemeye guhara byose, bakamukurikira bamushakaho ubuhungiro, kandi
akanabagororera. Ni byo yizeza abamukurikira agira ati “Ndababwira ukuri, nta
we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa
nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, ari jye abigirira n’Inkuru
Nziza, ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe,
ari na bashiki be, ari na ba nyina, n’abana, n’amasambu ariko n’ibitotezo
bitabuze, kandi no mu gihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw’iteka (Mk 10,29-30).”
Kuba umukristu ni umuhamagaro. Imana
iduhamagarira ubukristu kugira ngo tugire uruhare ku buzima bwayo kandi tube
abana bayo. Ni umuhamagaro w’abantu bose wigaragariza muri Yezu, ukabonerwa
igisubuzo mu cyemezo cyo kumukurikira, gutandukana n’ibyahise, kwitwara nka We
no gusanisha ubuzima bwawe n’ubwe.
Dusabe: Nyagasani Nyir’ibambe, wowe umpaye
kuramuka, ukangenera ibisingizo bisohoka mu kanwa kanduye n'umutima wivuruguta
mu byaha, ndagushimira ko ugikomeje kungirira impuhwe, ukanyongerera uyu munsi
wo kubaho; amahirwe atazagaruka yo kwisubiraho, ubu buzima untije uyu munsi
nibumbere koko amahirwe adasanzwe yo kwisuzuma no kugaruka mu nzira
y'abagutunganira, wowe ugaragarira mu bavandimwe. Nyagasani, ubufasha bwawe
nibwo nagira ngo mbashe guhora nzindukana imbaraga mu rugendo rugana umukiro,
ruzira guhagarara no guhindukira, bityo ku isaha ya nyuma y'ubuzima bwanjye
nzabe ndi intore igukwiriye. Urinde umugaragu wawe ibisitaza adashobora
kwihanganira kugira ngo ayo mahirwe umutije atamupfira ubusa, amina!
1.
Imihamagaro itandukanye muri Kiliziya
Amasezerano y'ababiikira ba Mtg.chretienne |
Kuvuga ku mihamagaro itandukanye ya gikristu ntibijya kure yo kuvuga ku
buryo bwo kubaho (les états de la vie); hari ubuzima bwo kwiha Imana, ubuzima
bwo kwiyegurira Imana n’ubuzima
bw’abalayiki (la vie religieuse, le ministère ordonné et le laicat). Muri
iki gihe, usanga abantu bibanda cyane ku byishimo umuntu aronkera mu muhamagaro
wo gushinga urugo, ntibiyumvishe neza agaciro ku kubaho udashatse (le célibat)
ubigiriye Ingoma y’Imana. Ababatijwe twese duhamagariwe kuba intungane,
tukuzuzanya muri iyo mibereho n’impano bitandukanye. Abihayimana,
abiyeguriyimana n’abalayiki, iyo basangiye ubukungu bwabo (iyo bakoresheje
impano zabo mu bwuzuzanye) bafasha Kiliziya gusobanura neza ubusendere
bw’iyobera ryayo no gusohoza ubutumwa bwayo mu isi. Ni byo koko, nk’uko
tubiririmba, “Dufite ingabire zinyuranye, ariko zose ni iza Roho umwe, uzigaba
uko yazigennye, ngo zibe zubaka Kiliziya (indirimbo ‘Uri Imana koko’).” Muri
Kiliziya gatolika, bamwe bemera nta gahato gusezerana ubukene, kumvira ndetse
n’ubumanzi (ubusugi kuri bashiki bacu), akaba ari yo mpamvu badashaka kugira
ngo biborohere kwirundurira mu Mana nta birantega yo kwita ku muryango uharanira
iby’isi biwutunga. Icyiza mu mihamagaro
yose ni ukunyurwa n’uwo uri we, ubutumwa bwawe n’aho ubukorera. Twibuke ko
mbere ya byose umuntu ahamagrirwa kubaho, akabaho anyuzwe, yishimye, yikunda
nk’uko akunda bagenzi be kandi yitangira Ivanjili, arwanya ikibi cyose, kuko
‘ushaka icyiza azatoneshwa naho ugambiriye ikibi, kizamwokama’. (Imig.11,27)
No comments:
Post a Comment