IMITEKEREREZE N'IMIVUGIRE BYACU NIBINOGERE UHORAHO
Imana irema muntu, yamugeneye uburyo bwo gusabana n'ibindi
biremwa; nko gukoresha amaboko mu buryo bw'amarenga n'ibimenyetso, ndetse
n'ururimi rumufasha kuvuga n'amatwi yumvisha. Si ibyo gusa kandi kuko muntu
anashobora gukoresha bimwe mu bice by'umubiri we akumvikana n'ibimukikije. Muri
aka kanya, tugiye kuzirikana ku kamaro k'ururimi twahawe. Ese uyu munwa twahawe
na Rurema, usabwa iki kugira ngo usingize Imana? Amagambo awusohokamo aduhuza
n'Imana n'abavandimwe bacu, cyangwa atuma abo bavandimwe batatubonamo Imana?
Bavandimwe, twibukiranye yuko amaherezo ya muntu ari ukubana n'Imana, mu gihe
imibereho ye yose yaranzwe no guharanira igishimisha Uwamuremye. Ingingo
z'umubiri w'umuntu zigomba gukorera hamwe kugira ngo muntu wuzuye azaronke
ibyishimo byo mu ijuru. Umuririmbyi wa Zaburi ati: "Amagambo mvuga n'ibyo
umutima wanjye uzirikana, nibijye bikunogera, wowe Uhoraho, Rutare nisunga
n'umurengezi wanjye, Zab.19,15." Nibyo koko, amagambo tuvuga n'ibyo twumva
ni byo umutima wacu ugumya kuzirikanaho - byumvikaneko iyo amagambo cyangwa
ibyo wabonye ari bibi, umutima ukomeza kuzirikana kuri ibyo nyine bishobora
kuwukururira ubucibwe ku Mana, aho kuzirikana ku byiza biwegereza umukiro
cyangwa kubyaza ibyo bibi amizero ntayegayezwa y'ugucungurwa kwawe.
Ibyanditswe bitagatifu bitubwira ko Yezu Kristu ari Jambo,
akaba ishusho rizima ry'Imana Data (Yh.1,1; Fil.2,6; Kol.1,15). Yezu Kristu ni
Jambo utanga urumuri n'ubuzima, bishatse kuvuga ko ijambo rye ritumurikira kandi
rikaturonkera ubuzima buzira gushyanguka: Ese twe, ijambo ryacu rigera ku
bavandimwe ari iki; umwijima... cyangwa urupfu? Amagambo adusohoka mu kanwa
yakagombye kuba nk'ay’Abahanuzi n'Intumwa, bo bavuze amagambo nyabuzima bakesha
Data na Mwana, bakayavuga babwirijwe na Roho Mutagatifu kuko aricyo
bahamagariwe (Iz.52,7;42,1-7; 61,1-3). Rimwe mu mabango agize amasezerano ya
Batisimu ni ukwamamaza Kristu: Amagambo atuvamo yamamaza Kristu watsinze
urupfu? Niba atari uko bimeze, isengesho ryacu ryakagombye gushingira ku
magambo y'umubwiriza agira ati: "Icyampa ngo Imana impe kuvugana ubwenge
no kwigiramo ibitekerezo bikwiranye n'ingabire nahawe kuko ari yo iyobora
Ubuhanga, ikanabwiriza ababukurikirana (Buh.7,15)" kandi tugaharanira
kumenyesha abandi icyo twamenye cyose kitarangwaho ikosa, tukabikora ntacyo
tugabanije ku bukungu bwacyo (Buh.7,13). Aha ni aho kwitonderwa kuko dushobora
kwisanga twabaye nka babandi bubahirisha Uhoraho akarimi gusa, Imana
yamenyesheje ko batazigera bayimenya kandi ko n'ubuhanga bwabo buzazima
(Iz.29,13)! Amagambo yacu nahure n'ibyo dutekora bityo mu mitima yacu hazahore
hashibukamo icyiza gitanga ubuzima, byo bitegekwa n'ururimi twaherewe gukoresha
dusingiza Imana (Sir.37,17-20), Ururimi rugomba kuvuga ibyo amaboko akora!
1. URURIMI NI INGENZI MU BUZIMA BWA MUNTU.
N'ubwo umuntu ashobora gukoresha
uburyo bunyuranye mu gusabana n'abandi, ururimi nirwo ruza ku isonga mu
kumuhuza n'abavandimwe be tutibagiwe n'inyamaswa. Abadashobora kuvuga usanga
bibagora kwisanga mu bandi, bityo hakaba ubwo ipfunwe ryo kuba bafite ubwo
bumuga rituma biheza. N'ubwo bishoboka, biragora kumenya icyo umuntu akeneye
ubundi ntibinashoboke kubera ko mudahuje ururimi, ibyo bigatuma nta bufasha
muhana kandi byari bikenewe. Ururimi ruba ingenzi iyo rwakoreshejwe neza,
rugatanga ubuzima; icyo gihe ibyanditswe bitagatifu burunganisha na feza
iyunguruye. Urutanga ubuzima ni uruvuga ukuri, rukirinda kubeshya no kuzimura,
ni urushingiye ku bitekerezo by'ubutungane, rukazirana n'ibinyoma kandi
rukagendera kure amahomvu y'ubupfayongo[1]. Buri
muntu namenye kandi ahoze ku mutima, nk’uko Mtg. Agusitini abivuga, ko ukuri
ari ubumanzi bw’umutima. Ururimi rwacu rwakagombye gushingira ku buhanga, bityo
rukagusha abavandimwe bacu neza kandi rugakwirakwiza ubumenyi buturuka ku Musumbabyose.
Bavandimwe, nimucyo twikonozemo ubucucu dukomora kuri iyi si kuko aribwo
tuzagira imvugo inoze, imwe isohora ijambo rigirira akamaro abatari abapfayongo
(Imig.17,7.10). Ntibikwiriye ko dukoresha ingingo z'umubiri wacu twambura
abandi ubugingo natwe tutiretse: Ntibikwiye gusebanya, twirirwa tuvugavuga
nkaho duhwanije n'inyombya cyangwa samusure, si byiza kwandagaza umuvandimwe
ahubwo icyiza ni ukumwegera ukamuhana mwiherereye kuko kuvuga ibyo uzi byose
cyangwa ibyo wabonye bitagaragaza ubuhanga, ubushishozi, kandi si imyifatire
y'uwakiriye Kristu nk'Umukiza we.
2. DUSABWA IKI?
Icyo dusabwa ni ukwiyambura
imigenzereze ya kera yo gukoresha ururimi dutuka Imana, ahubwo tugaharanira
kurukoresha twamamaza Ijambo ry'Imana, dusobanurira abandi iby'amizero yacu
(1Pet.3,13-16) maze imivugire iherekejwe n'imigenzereze yacu ikagaragaza ko
duhamije ibirindiro mu kugabura Ingabire z'Imana dufashanya buri wese akurikije
ingabire yahawe (1Pet.4,10). Turasabwa kandi gutegeka ururimu rwacu kugira ngo
tutavaho duteshuka mu magambo, ntitube tukibaye abantu nyabo bashoboye kugenga
umubiri (Yak.2,3). Turasabwa kubera abandi urugero rwiza (1Tim.4,12). Kubera ko
umuntu avuga ibiri ku mutima we, turasabwa gutuza Kristu mu mitima yacu, bityo
Nyir'ububasha bwose, ugirira muri twe ibyiza bisumba kure cyane ibyo twasaba,
ndetse n'ibyo twakwibwira azadusenderezemo ubukunguhare bw'Imana izirana
n'ikibi!
3. URURIMI RUTERA UBWIVANGURE N'UBWIGUNGE
Kubana n'abantu neza bisaba kuba
wumvikana na bo mu buryo bw'imivugire, no guhurira ku ngingo zimwe na zimwe
z'ibitekerezo. Iyo umuntu ahorana amagambo mabi mu kanwa ke, biragoye ko yabana
n'imfura kuko nta narimwe bahuza.
Uwiriza amagambo aganisha ku irari mu kanwa ke ntashobora kubana cyangwa
gukundana n'uwamaramaje mu guhihibikanira icyamukomereza ubusugi cyangwa
ubumanzi. Mu bitandukanya abantu bakundanaga, harimo no kutabika ibanga no
kutagira ubwo usangiza abandi igitekerezo cyubaka. Ijambo ry'Imana ritubwira ko
mu gihugu cya Mezopotamiya ariho indimi zasobaniye biturutse ku bwirasi
bw'abantu bubakaga umunara w'i babeli kugira ngo babe ibirangirire kandi boye
gutana (Intg. 11,1-9); ibyo bitera imbogamizi mu kumvikana no gushyira hamwe.
Ni byo koko umwirasi ntabana n'umunyamutima! Imvugo y'umuntu iramugaragaza,
ikerekana icyiciro agomba kubarizwamo, ikamwirukana mu bo badahuje, akagenda
yangara kugeza abonye abo bahuje! Salomo ati: "Umunwa w'umupfayongo
umukururira intonganya, naho ururimi rwe rumutegeza inkoni. Amagambo
y'umupfayongo niyo amworeka, kandi umunwa we ni wo mutego w'ubuzima bwe
(Imig.18,6-7)." Ibi biratwereka ko ufite akarimi kabi ari we wivangura mu
bandi, akabibonera impamvu kuko aba adashaka kwakira inama zimuhana
(Imig.18,1). Nimucyo twirinde ubwirasi, tuzirikana ko umutima ugomba kutubera
itara twahawe na Rurema ngo umurike ibitwihishemo byose; bityo dushobore
kumenya no guhitamo igikwiye hanyuma igikwiye kujugunywa tucyime icyicaro muri
twe (Imig.20,27)! Nitumenye ko “igihano cy’umubeshyi ari ukutizerwa n’igihe
avuze ukuri[2]”
4. KUKI?
Kuki umuntu
ashimishwa no kuvuga ibibi kururusha uko ashimishwa no kuvuga ibyiza? Kuki
umuntu abangukirwa no gutekereza nabi aho kubangukirwa no gutekereza neza? Kuki
umuntu ashimishwa no kuvuga abandi kandi na we azi ko ari nyir'amakosa? Kuki
umuntu ahihibikanira kurondora ubupfu bw'abandi kandi umutima we wuzuye
ubupfayongo? Kuki ikibi kibanziriza icyiza? Kuki tworoherwa no gufata icyemezo
kibi, nyamara gufata icyemezo cyiza bikatunanira, kandi dufite ababitugiramo
inama ndetse n'abo twafatiraho urugero? Kuki umuntu ushaka umukiro ananirwa
guhangayikishwa n'icyo cyifuzo kizima? Kuki tutababazwa n'uko ubukristu bwacu
butagaragarira ku mutima nk'uko bugaragarira amaso ya rubanda? Bavandimwe,
‘ukomera ku butungane aba agana ubuzima, naho uwoma mu nyuma y’ikibi agasanga
urupfu(Imig.11,19). Dukomeze tuzirikane ko ururimi rwuje ubumenyi ruruta zahabu
n'ibirezi maze dusabe ubushishozi n'umwuka w'ubuhanga ushoboza guharanira
kugaragaza ibikwiranye n'ingabire twahawe!
No comments:
Post a Comment