Friday, November 16, 2018

RERE NA RAMBA PART 4


Igihe cyarageze, Ramba aragaruka. Kuva kwa nyirakuru ataha yagombaga kunyura kwa ba Rere; ahageze, aramuhamagara undi aramwihorera kandi ubundi yamuhamagaraga rimwe gusa Rere agahita yitabisha amaguru. Byaramushoboye, arataha, ageze mu rugo asuhuza ababyeyi, abaha intashyo zo kwa Nyirakuru hanyuma ajya guhindura imyenda. Iwabo baramuretse burira, bararya hanyuma batarama baganira nk'uko byari bisanzwe bigenda aho mu rugo. Baganira, Papa we yamubajije amakuru ya Rere; ikintu cyatangaje Ramba kuko bwari ubwa mbere yumvise se amubaza ibintu nk'ibyo. Atekereje ibyo yakoze ku wa gatanu, n'uko yahamagaye Rere akamwihorera kandi bitajyaga bibaho, ahita akeka ko hari ikibazo niko gusubiza se ati "Rere duherukana kuwa gatanu, kandi ubwo duherukana yari muzima." mu buzima bwa Ramba bwose, iyo yabazwaga ikibazo yasubizaga vuba kandi mu buhanga kuburyo wagira ngo hari umuntu mukuru umutuyemo umufasha gusubiza. Ise yamubwiye ibyo yabwiwe na Mama Rere byose hanyuma umwana abyemera adatindiganije kandi adatiratira[1], anasobanura ko nta muntu n'umwe wigeze amufasha cyangwa ngo agishwe inama.

Muri icyo gitorero[2] kitari gito bagiranye, Ramba yabasobanuriye byose nuko Se afatanya na Nyina mu kumushimira ko ntacyo ajya abahisha, ko, abasangiza byose nta gushushungwa[3]. Bamugiriye inama yo kwitonda, akabanza yarangiza amashuri ye harimo n'ayisumbuye, akobona gukomeza urukundo rwe na Rere. Mama we yamusubiriyemo kenshi ko"akababi kazacanwa nawe, naho umuyaga wakagurutsa kakagwa iyo riterwa inkingi n'inkeke[4], Imana ishobora byose izakagarura ikagwishe mu mbuga yawe.” Ramba wari ufite umugenzo mwiza wo kubaha inama agiriwe, yashimiye ababyeyi be kandi abasezeranya ko ibyo bamubwiye aribubisobanurire Rere, bagakomeza gufashanya mu masomo mu byishimo, bagobetse[5]urukundo rwabo ku ishami ry'igihe, bakazarugobotora[6]igihe biyemeje kigeze. Muri iryo joro ryose, Ramba yumvaga arushijeho gukunda ababyeyi be no kwifuza gukomeza kubumvira, nuko atura Imana icyifuzo cy’agahebuzo, ati “Mana, njye na sheri wanjye icyaduha ingabire yo kumvira abadutegeka no kwanga icyaha, kugira ngo turusheho kujya mbere mu burere bwiza no mu rukundo ntamakemwa.”

Bwarakeye kuwa mbere, Ramba azindukira ku ishuli kuko ari we wari watahanye urufunguzo rw'ishuli, bituma adahamagara Rere nk'uko yari asanzwe abigenza. Igihe cyo kwinjira kigeze, Rere yarinjiye, anyura kuri shefu arakaye cyane bitewe n'inkoni nyinshi yari yakubiswe zikamumuzinura. Umunsi warinze urangira batabonanye ngo baganire kandi ubundi Rere yarakundaga kuzana ibibazo ngo bikosorwe na Ramba wari uzwiho ubuhanga kuva akivuka. Isaha yo gutaha igeze, mwarimu yahamagaye shefu ngo amutume kujyanira urufunguzo undi mwarimu, bituma Ramba atabona uko avugisha Rere kuko yibwiraga ko ari bumutegere hafi y'iwabo bakaganira gato, akamubaza impamvu atagishaka no guhuza amaso na we, akamenya icyo bapfuye hanyuma kigakosorwa. Kanda aha usome ikindi gice.


[1] Adafite ubwoba
[2] Ikiganiro
[3] kuvugana ubwoba
[4] iyo riterwa inkingi n'inkeke = kure cyane
[5] Kugobeka bivuze kuzirika cyangwa gupfundika
[6] Kugobotora; guhambura, kuzitura....

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...