Igihe cyarageze, Ramba aragaruka. Kuva kwa
nyirakuru ataha yagombaga kunyura kwa ba Rere; ahageze, aramuhamagara undi
aramwihorera kandi ubundi yamuhamagaraga rimwe gusa Rere agahita yitabisha
amaguru. Byaramushoboye, arataha, ageze mu rugo asuhuza ababyeyi, abaha
intashyo zo kwa Nyirakuru hanyuma ajya guhindura imyenda. Iwabo baramuretse
burira, bararya hanyuma batarama baganira nk'uko byari bisanzwe bigenda aho mu
rugo. Baganira, Papa we yamubajije amakuru ya Rere; ikintu cyatangaje Ramba
kuko bwari ubwa mbere yumvise se amubaza ibintu nk'ibyo. Atekereje ibyo yakoze
ku wa gatanu, n'uko yahamagaye Rere akamwihorera kandi bitajyaga bibaho, ahita
akeka ko hari ikibazo niko gusubiza se ati "Rere duherukana kuwa gatanu,
kandi ubwo duherukana yari muzima." mu buzima bwa Ramba bwose, iyo
yabazwaga ikibazo yasubizaga vuba kandi mu buhanga kuburyo wagira ngo hari
umuntu mukuru umutuyemo umufasha gusubiza. Ise yamubwiye ibyo yabwiwe na Mama
Rere byose hanyuma umwana abyemera adatindiganije kandi adatiratira[1],
anasobanura ko nta muntu n'umwe wigeze amufasha cyangwa ngo agishwe inama.
Muri icyo gitorero[2]
kitari gito bagiranye, Ramba yabasobanuriye byose nuko Se afatanya na Nyina mu
kumushimira ko ntacyo ajya abahisha, ko, abasangiza byose nta gushushungwa[3].
Bamugiriye inama yo kwitonda, akabanza yarangiza amashuri ye harimo
n'ayisumbuye, akobona gukomeza urukundo rwe na Rere. Mama we yamusubiriyemo
kenshi ko"akababi kazacanwa nawe, naho umuyaga wakagurutsa kakagwa iyo
riterwa inkingi n'inkeke[4],
Imana ishobora byose izakagarura ikagwishe mu mbuga yawe.” Ramba wari ufite
umugenzo mwiza wo kubaha inama agiriwe, yashimiye ababyeyi be kandi
abasezeranya ko ibyo bamubwiye aribubisobanurire Rere, bagakomeza gufashanya mu
masomo mu byishimo, bagobetse[5]urukundo
rwabo ku ishami ry'igihe, bakazarugobotora[6]igihe
biyemeje kigeze. Muri iryo joro ryose, Ramba yumvaga arushijeho gukunda
ababyeyi be no kwifuza gukomeza kubumvira, nuko atura Imana icyifuzo
cy’agahebuzo, ati “Mana, njye na sheri wanjye icyaduha ingabire yo kumvira
abadutegeka no kwanga icyaha, kugira ngo turusheho kujya mbere mu burere bwiza
no mu rukundo ntamakemwa.”
Bwarakeye kuwa
mbere, Ramba azindukira ku ishuli kuko ari we wari watahanye urufunguzo
rw'ishuli, bituma adahamagara Rere nk'uko yari asanzwe abigenza. Igihe cyo
kwinjira kigeze, Rere yarinjiye, anyura kuri shefu arakaye cyane bitewe
n'inkoni nyinshi yari yakubiswe zikamumuzinura. Umunsi warinze urangira
batabonanye ngo baganire kandi ubundi Rere yarakundaga kuzana ibibazo ngo
bikosorwe na Ramba wari uzwiho ubuhanga kuva akivuka. Isaha yo gutaha igeze,
mwarimu yahamagaye shefu ngo amutume kujyanira urufunguzo undi mwarimu, bituma
Ramba atabona uko avugisha Rere kuko yibwiraga ko ari bumutegere hafi y'iwabo
bakaganira gato, akamubaza impamvu atagishaka no guhuza amaso na we, akamenya
icyo bapfuye hanyuma kigakosorwa. Kanda aha usome ikindi gice.
[1]
Adafite ubwoba
[2]
Ikiganiro
[3]
kuvugana ubwoba
[4]
iyo riterwa inkingi n'inkeke = kure cyane
[5]
Kugobeka bivuze kuzirika cyangwa gupfundika
[6]
Kugobotora; guhambura, kuzitura....
No comments:
Post a Comment