Thursday, November 29, 2018

duhamagarirwa kuba intungane


1. Abashyingiwe n’abatarashyingiwe, bose bahamagariwe kuba intungane

Hari abantu batarasobanukirwa n’iby’umuhamagaro, bakavuga ko uyu cyangwa uriya ariwo woroshye cyangwa ugeza ku Mana vuba; oya! Muri buri muhamagaro dufitemo ingero nziza; abatagatifu n’abatagatifukazi b’Imana. Hari abami, abamikazi, abasirikare, abapapa, ababikira n’abandi bihayimana banogeye Nyagasani bakemera kumwiha wese no guhara ubuzima buhita baharanira ubuzima buzira gushyanguka. Ni ukuri kutavuguruzwa; Abashyingiwe n’abatarashyingiwe, bose bahamagariwe kuba intungane kandi birashoboka! Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo ‘Turaje ManaDukumbuye Iwawe’; “Cyamura imitima yacu, uyerekeje iwawe. Kutamenya icyo ushakaniyo ngusho y’amahoro.”

2. Ishingiro ry’umuhamagaro wo kuba intungane

Kuvuga ku Ishingiro ry’umuhamagaro ku butungane bijyana no kuvuga ku isakaramentu rya Batisimu n’ubutumire bwa Yezu Kristu ku butungane. Ni ngombwa ko umuntu amenya neza agaciro ka Batisimu yahawe; gukora amasezerano yo kwiyegurira Imana, cyangwa guhabwa ubusaseridoti (profession religieuse ou le sacrament de l’ordre) si byo bifite akamaro k’ikirenga mu kutwegurira Imana. Ahubwo ni Batisimu itwegurira Kristu Yezu kugira ngo iduhindurire muri We, iturundurire ku muriro ugurumana w’urukundo rwa Roho Mutagatifu. Nibyo Papa Pio XI yazirikanaga igihe avuze ati “umunsi ukomeye cyane wa Papa si umunsi wo kwambikwa ikamba, ahubwo ni umunsi wa Batisimu ye.” Ababatijwe muri Data, Mwana no muri Roho Mutagtifu bakanakomezwa (les baptisés-confirmés) bafite imihamagaro inyuranye, nyamara iyo mihamagaro yose ishingiye ku Ivanjili yo bagomba kuvomamo amabwiriza n’inama bityo bakaba koko abasangiye Nyagasani umwe, ukwemera kumwe na Batisimu imwe (Ef.4,5). Twese hamwe duhuje agaciro nk’abagize umubiri wa Kristu, duhuje ingabire yo kuba abana b’Imana ndetse n’umuhamagoro wo kugera ku butungane.

Yezu yabwiye umusore w’umukungu ati “Niba ushaka kuba intungane...”; aya magambo ni ay’abantu bose binjiye muri Kiliziya babikesha Batisimu, bakaba bahamagarirwa kwiyanga, guheka umusaraba no kwemera gutakaza ubugingo bwabo kubera Inkuru Nziza (Mk.8,38-39). Abari mu muryango w’Imana ariwo Kiliziya nibamenye badashidkinya ko ubuzima bwa gikristu bwose – mu gushyingirwa cyangwa hanze yabyo - bubonera umunezero mu Ivanjili- bugira icyanga iyo bushingiye ku ivanjili- (toute vie chrétienne est jolie évangelique). Ikindi cy’ingenzi ni uko gushaka no kwiyegurira Imana byombi bitwumvisha neza ubukungahare bw’urukundo rw’Imana mu masura yabwo yose (la richesse multiforme de l’amour de Dieu). Nuko rere muvandimwe wamera Yezu, ukaba waramutuje mu mutima wawe, ‘nk’uko Yezu ari urumuri rw’isi, nawe genda umurikire abandi, umufashe kwemeza no gukiza imbaga y’abantu[1]!’ kandi “n’ubwo imibabaroari myinshi muri iyi si, ntikatugushe cyangwa ngo ducike intege, duhoraneubutwari kuko tukiri mu rugendo[2].”





[1] Amagambo y’igitero cya 6 cy’indirimbo ‘INZIRA Y’UMUKIRO’

[2] Amagambo y’igitero cya 5 cy’indirimbo ‘NIMUKOMERE’

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...