Buri tsinda rihuza abantu, rigomba ko rigira amategeko
ndetse n’inshingano bikwiye kubahirizwa; ibi byose bikaberaho gukomeza ubumwe
bw'abagize iryo tsinda no kubafasha kurushaho gutera imbere mu kwemera,
hagamijwe ikuzo rya Nyagasani n'umukiro w'abantu! Kumenya inshingano ku
muyobozi bimufasha kuzubahiriza kuko aba ahora azizirikana buri uko atekereje
ku mwanya yatorewe cyangwa ubutumwa yahawe. Inshingano ntizitana n'amategeko
kugira ngo nyuma yo kumenya ibyo ushinzwe, umenye ibyo ugomba kwitondera
n'ibigutegereje igihe ubusanije n'amabwiriza wiyemeje gukurikiza. Inshingano
n'amategeko mu itsinda ry'abavokasiyoneri ntibiberaho gukanga no gutsikamira umuntu ahubwo bimufasha kurushaho
kugaragaza ubwisanzure bwe -ukwishyira akizana mu bavandimwe basangiye
ubutumwa, icyifuzo n'intumbero - mu
gufatanya n'abavandimwe be urugamba rwo guhunga icyaha, gukurikira Yezu Umukiza
w'abantu no kumwamamaza igihe n'imburagihe. Ni byo koko twese ababatijwe
dusangiye ubutumwa bwo gushyikiriza abandi ukwemera twakiriye muri Kiliziya.
Tugasohoza ubwo butumwa tuzirikana ko ubunebwe buturuka ku cyaha naho umurava
ugakomoka kuri Kristu.
abavokasiyoneri na omoniye wabo |
Buri muntu ubarizwa mu itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro afite
inshingano yo guharanira ko itsinda rigira kandi rigahorana isura nziza.
Ntawakwishimira ko urugo rwe ruseba cyangwa ko ibyo yakoze bigayirwa ku
karubanda no ku mayirabiri; ni yo mpamvu kubahisha itsinda ari inshingano
ntasimburwa y'ibanze ya buri wese. Buri muyobozi (ku nzego rwe) afite
inshingano yo gushaka no gutegura inyigisho zikwiriye abari mu itsinda,
akazitegura atirengagije igihe Kiliziya irimo n’ibyo abari mu itsinda banyoteye
kumenya. Gukemura ibibazo birenze urwego rwa santarali, bitewe n’uburemere
bifite, ni inshingano ya buri muyobozi ku rwego rwisumbuye. Izi nshingano zose
iyo zisohojwe ni ngombwa kumenyesha Perezida (w’urwego rw’uwasohoje ubutumwa)
kugira ngo hatazamo kubusanya, kuvuguruzanya no kugonganisha inzego. Tuzirikane
ko duhuje intego n’intumbero; gukurikira Yezu Kristu kugeza dutashye aho aganje
mu Ijuru. Abayobozi bose bagomba gutegurira hamwe iminsi mikuru n’ibindi bihuza
abavokasiyoneri kandi buri wese akamenya ko ashobora guhagararira undi mu gihe
bibaye ngombwa.
Bavandimwe bayobozi, mu nshingano zanyu, nimuhore muzirikana kuri iyi
mirongo yo mu Byanditswe Bitagatifu. Nibafashe kurushaho
gutunganya neza ibyo mushinzwe;
1.
“Ububasha mufite mubukesha Nyagasani,
ubutegetsi mukabuhabwa n’Umusumbabyose, ari na We uzasuzuma ibikorwa byanyu,
agasesengura imigambi yanyu.” Buh.6,3
2.
“Uzabe incuti y’ikoraniro ryose, kandi
n’umutegetsi umwunamire.” Sir.4,7
3.
“Ntuzagaragareho kuba intwari ku karimi, maze
ngo ube ikigwari n’indangare mu bikorwa.” Sir.4,29
4.
“Nimukore umurimo mushinzwe hakiri kare, maze
igihembo cyanyu azakibahe igihe nikigera.” Sir.51,30
5.
“Ubu rero, mpa ubwitonzi n’ubuhanga kugira
ngo menye uko nakwifata imbere y’uyu muryango.” 2 Matek.1,10
6.
“Ubu n’iteka ryose nzahesha Kristu ikuzo nta
mususu.” Fil.1,20
7.
“Icyampa ngo nshobore kuvuga ibyayo nshize
amanga uko mbigomba.” Ef.6,20
No comments:
Post a Comment