Nyuma yo gukora ikizamini gisoza icyiciro
cya mbere cy’amashuri yisumbuye, muri uwo mugoroba buracya bataha, nibwo Ramba
yazamutse aturuka aho abahungu barara hanyuma atuma umukobwa kuri Rere ngo
amusange aho bigira. Rere yatindijwe no kubyumva, aba yageze mu ishuri
bakundaga kwigiramo bari mu bizamini bya leta. Yasanze Ramba yicaye ku ntebe
bicaragaho biga nuko aramusuhuza hanyuma aricara baraganira agati karaturika
akandi karamera[1]
kuberako butari bwakije bwo kujya kurya no kuryama. Ubwo kandi baganiraga
umukobwa yicaye ahasanzwe hicarwa n’aho umuhungu yicaye hejuru y’intebe
ateganye n’umukobwa, amureba mu maso. Mu kanya bamaranye baganira, baganiraga
ku ntangiriro y’imibanire yabo; kera bagikina inkinamico, Rere akubitwa kubera
yandikiwe, batsinda icya leta kugeza uwo munsi. Ramba yasabye Rere kumuhereza
amaboko yose nuko Rere wari watwawe n’ikiganiro arayamuhereza; Ramba ati
“humiriza kandi urambure ibiganza byawe”, Rere aseka mu ijwi rituje, aramubaza
ati “ni ibiki se?” Ramba aramusubiza ati “ufumbatize ibyo urakira kugeza
nkuhaye uburenganzira bwo kureba ibyo ufite." Ramba abaza Rere ati
“wabyumvise?” naho Rere aseka, mu kajwi gatuje ati “ariko ibi ni ibiki?
Wambabariye nkareba koko!” nuko Ramba amwemerera amubwira ngo narambure amaso
ye, hanyuma arambure ibiganza bye, yirebere ibyo afite.
Rere wari wamaze kumva ko ari urupapuro
ahawe, Rere wibazaga icyanditse kuri urwo rupapuro, yahise afungura amaso,
arambura ibiganza nuko asanga ari urupapuro rusa n’urumaze igihe. N’amatsiko
menshi, Rere yararufunguye, agikubita amaso ya mitima iruzengurutse n’abantu
bahoberana, yaratangaye cyane ati “Mana weee!!! Ibi bimbayeho ni ibiki koko?!”
Kwiyumanganya byaramunaniye, araturika ararira, ahita anahaguruka ahoberana
amarira Ramba wari wicaye hejuru ku ntebe. Ibyabaye byose Rere yari atarasoma
ibyanditse muri urwo rupapuro, gusa yibwiraga ko handitsemo wa muvugo Ramba
yamutuye kera bava kuvoma, ubwo bari bamaze igihe batavugana. Bamaze akanya
gato bahoberanye, hanyuma Rere asoma ka kabaruwa. Atarageza ku ijambo risoza
iyo baruwa, yarahagurutse yongera ahobera Ramba; akimuhobeye aramubwiran ati
“Ramba, urabizi ko nkukunda kandi nzahora nkukunda. Ubumuntu mfite ni wowe
mbukesha n’ubuzima bwanjye tuzabusangira” Ramba ati “Urakoze mukundwa.”
Rere arongera aricara, atangara cyane ati
“narinzi ko Mama yayiciye none yayizanye iwanyu, ubu yabitekereje ate koko?”
Rere ntabwo yari azi ko Ramba yari yaranditse udupapuro tubiri, akamuha kamwe
hanyuma agasigarana akandi. Ramba yamusobanuriye uko yabigenje nuko bombi
bafatanya kuririmba akaririmbo kitwa ‘turacyakundana’; igitero kimwe gusa.
Igihe cyo kujya kurya cyari kigeze, abakozi b’ikigo bazimya amatara yo mu
mashuri n’ayaho barara bityo abanyeshuri bose bajya kurya hanyuma bararyama.
Bukeye mu gitondo, nyuma yo gufata indangamanota zabo, Ramba ntiyatahanye na
Rere kuko yagombaga kunyura kwa Nyirakuru, akamarayo iminsi itatu. Ramba
yatwaje Rere igikapu kimwe na Rere aheka ikindi nuko aramuherekeza ngo amugeze
aho ari butegere imodoka. Mu nzira bagenda, Ramba yasabye Rere guhagarara gato,
akamureba mu maso, nuko amubwira barebana akana mu jisho ati
“Kabeho
duhuze ubuzima bwacu
Kuko
Imana yagennye ibyacu
Kabeho
duhuze ibyacu byose
Twisanzurane
muri byose”,
No comments:
Post a Comment