Thursday, November 22, 2018

RERE NA RAMBA PART 6


Nyuma yo gukora ikizamini gisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, muri uwo mugoroba buracya bataha, nibwo Ramba yazamutse aturuka aho abahungu barara hanyuma atuma umukobwa kuri Rere ngo amusange aho bigira. Rere yatindijwe no kubyumva, aba yageze mu ishuri bakundaga kwigiramo bari mu bizamini bya leta. Yasanze Ramba yicaye ku ntebe bicaragaho biga nuko aramusuhuza hanyuma aricara baraganira agati karaturika akandi karamera[1] kuberako butari bwakije bwo kujya kurya no kuryama. Ubwo kandi baganiraga umukobwa yicaye ahasanzwe hicarwa n’aho umuhungu yicaye hejuru y’intebe ateganye n’umukobwa, amureba mu maso. Mu kanya bamaranye baganira, baganiraga ku ntangiriro y’imibanire yabo; kera bagikina inkinamico, Rere akubitwa kubera yandikiwe, batsinda icya leta kugeza uwo munsi. Ramba yasabye Rere kumuhereza amaboko yose nuko Rere wari watwawe n’ikiganiro arayamuhereza; Ramba ati “humiriza kandi urambure ibiganza byawe”, Rere aseka mu ijwi rituje, aramubaza ati “ni ibiki se?” Ramba aramusubiza ati “ufumbatize ibyo urakira kugeza nkuhaye uburenganzira bwo kureba ibyo ufite." Ramba abaza Rere ati “wabyumvise?” naho Rere aseka, mu kajwi gatuje ati “ariko ibi ni ibiki? Wambabariye nkareba koko!” nuko Ramba amwemerera amubwira ngo narambure amaso ye, hanyuma arambure ibiganza bye, yirebere ibyo afite.

Rere wari wamaze kumva ko ari urupapuro ahawe, Rere wibazaga icyanditse kuri urwo rupapuro, yahise afungura amaso, arambura ibiganza nuko asanga ari urupapuro rusa n’urumaze igihe. N’amatsiko menshi, Rere yararufunguye, agikubita amaso ya mitima iruzengurutse n’abantu bahoberana, yaratangaye cyane ati “Mana weee!!! Ibi bimbayeho ni ibiki koko?!” Kwiyumanganya byaramunaniye, araturika ararira, ahita anahaguruka ahoberana amarira Ramba wari wicaye hejuru ku ntebe. Ibyabaye byose Rere yari atarasoma ibyanditse muri urwo rupapuro, gusa yibwiraga ko handitsemo wa muvugo Ramba yamutuye kera bava kuvoma, ubwo bari bamaze igihe batavugana. Bamaze akanya gato bahoberanye, hanyuma Rere asoma ka kabaruwa. Atarageza ku ijambo risoza iyo baruwa, yarahagurutse yongera ahobera Ramba; akimuhobeye aramubwiran ati “Ramba, urabizi ko nkukunda kandi nzahora nkukunda. Ubumuntu mfite ni wowe mbukesha n’ubuzima bwanjye tuzabusangira” Ramba ati “Urakoze mukundwa.”
Rere arongera aricara, atangara cyane ati “narinzi ko Mama yayiciye none yayizanye iwanyu, ubu yabitekereje ate koko?” Rere ntabwo yari azi ko Ramba yari yaranditse udupapuro tubiri, akamuha kamwe hanyuma agasigarana akandi. Ramba yamusobanuriye uko yabigenje nuko bombi bafatanya kuririmba akaririmbo kitwa ‘turacyakundana’; igitero kimwe gusa. Igihe cyo kujya kurya cyari kigeze, abakozi b’ikigo bazimya amatara yo mu mashuri n’ayaho barara bityo abanyeshuri bose bajya kurya hanyuma bararyama. Bukeye mu gitondo, nyuma yo gufata indangamanota zabo, Ramba ntiyatahanye na Rere kuko yagombaga kunyura kwa Nyirakuru, akamarayo iminsi itatu. Ramba yatwaje Rere igikapu kimwe na Rere aheka ikindi nuko aramuherekeza ngo amugeze aho ari butegere imodoka. Mu nzira bagenda, Ramba yasabye Rere guhagarara gato, akamureba mu maso, nuko amubwira barebana akana mu jisho ati
Kabeho duhuze ubuzima bwacu
Kuko Imana yagennye ibyacu
Kabeho duhuze ibyacu byose
Twisanzurane muri byose”,



[1] Agati karaturika akandi karamera:  baganira igihe kitari gito

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...