NDAJE KUKO UMPAMAGAYE
1. NI BYO KOKO IMANA IRAHAMAGARA!
Iyo usomye inkuru ivuga itorwa rya Samweli, uhura n'iyi
nteruro ubugira gatatu, ikaba igisubizo uwo mwana yageneraga ijwi rimuhamagara,
ijwi yatwereraga umuherezabitambo Heli bafatanyaga gukorera Uhoraho (1Sam.3,1).
Samweli wari ukiri muto bwari ubwambere Imana imuhamagaye mu ijwi riranguruye,
we agakangukana ibakwe ngo yumve icyo Heli amushakira. Ese twe turahamagarwa?
Mu buhe buryo? Iyo duhamagawe twitaba dute? Dusubiza iki? Igitabo cy'intangiriro
kitubwira ko Imana yahamagaye muntu, nyuma yo kumvira inzoka akarya ku giti
yabujijwe, imubaza iti: "Uri he?" Imana yahamagaye Abrahamu, imusaba
kuva mu gihugu cye. Musa na we yahamagariwe mu gihuru cyaka umuriro
ubudakongoka. (Soma Intg. 3,9;12,1; Iyim. 2,4) Abahamagawe bakumva ijwi
ry'Uhoraho ni benshi. Mu isezerano rishya, Sawuli ni urugero rw'abumvise ijwi
ry'Imana, ijwi ry'umukiro kimwe n'umwigisha w'i Damasi witwa Ananiya (Intu.
9,4-10). Izi ngero zose zituruka mu isezerano rya kera n'irishya zigaragaza
kandi zigahamya ko Imana ubwayo yakoresheje ijwi ryayo ivugana n'ubwoko bwayo.
Na n'ubu se?
Hari ubwo umuntu ashobora gutekereza ko ibyo ari ibya kera
gusa hanyuma akemeza ko Imana itagihamagara cyangwa itakivugana n'abayo
ikoresheje ijwi; uhamya ibi wese yaba yibeshye adasize no kubeshya abandi.
Abakozi b'Imana bahamye mu butore bwabo ndetse n'abo Imana yishakiye kubera
umugambi ibafitiye ntibabura kumva ijwi ryayo; ibi ni ukuri ndetse n'uwagenzura
ntiyabura ibihamya. Twumvise amabonekerwa atandukanye -ababonekewe na roho zo
muri purigatori, ababonekewe n'abatagatifu ndetse n'ababonekewe n'umubyeyi
Bikira Mariya, Nyina w'Umwami wacu Yezu Kristu, none se tuvuge ko Imana
yiyambuye kuvugisha abantu ikoresheje amajwi, ikabugabira abo bavuzwe haraguru?
Ntibikwiye ko twe abazikamye mu cyaha, abasenga basaba Imana mu buryo
buyitegeka, tuvuga ko Imana ya kera atariyo y'ubu! Oya ibyo si byo. Ibyakera
nibyo bitari iby'ubu naho Imana ni imwe rukumbi, mu butatu bwayo yahozeho kandi
izahoraho, ntihinduka, yitwa Uhoraho, Umusumbabyose, Nyir'ubutagatifu wa
Israheli.
2. NI NGOMBWA IJWI
GUSA?
Abahunuzi bumvaga ijwi ry'Imana ribamenyesha ubutorwe bwabo
cyangwa ubutumwa bagomba gushyikiriza umuryango wayo. Mu isezerano rishya,
Jambo wigize umuntu, yahamagaye abazamufasha kogeza Inkuru Nziza. Yezu Kristu
yatoye intumwa ze, abana na zo mu ngendo zitandukanye yakoze: baravuganaga
kandi bagasangira. Ku rundi ruhande ntawashidikanya ko Imana ikoresha ubundi
buryo butari ijambo ryumviswe rivuye mu kanwa kayo. Mu gusoma no kuzirikana
Ibyanditswe bitagatifu, umuntu ashobora kumva arushijeho kugira icyifuzo cyo
guharira ubuzima bwe Kiliziya. Mu kubona cyangwa kubana n'abantu runaka -
abarwayi batagira ababitaho, abashonji n'abageze mu zabukuru batagira ababitaho
n'abatereranywe n'ababo, impfubyi... Nabwo umuntu ashobora kumva ishyaka ryo
kubitangira akoresheje ibye byose rimugurumanamo. Nuko ugashimishwa no
kugaburira abashonji, gusura imbohe no kwita ku barwayi n’abatereranwe.
Ukabaturira agasengesho ugira uti “Mana yanjye, giririra izina ryawe maze
utabare abarwayi bose, koresha ububasha bwawe maze ubarenganure. Bakize
uburwayi bubashikamiye kuko ari wowe beguriwe; ni wowe biringiye kandi bambaza
Mana y’ukuri, Mana Nyir’ubugingo. Abana bawe bagutakambira ubahe ubuzima
n’umukiro wawe ugiriye Mwana wawe waje kuducungura na Roho Mutagatifu, mbaraga
z’abemera, mukaba Imana imwe mu butatu butagatifu, Amina.” Nta gushidikanya,
icyo gihe uba wumvise ijwi ry'Imana ritandukanye n'iryumviswe n'abahanuzi.
Nk'uko ukwigaragaza kw'Imana gutandukanye - formes de la
théophanie - ni nako isabana n'abayo mu buryo butandukanye. Mu guhamagara, hari
ubwo Imana ikoresha ijwi twumvisha amatwi (la voix acoustique) cyangwa
igakoresha ijwi twumvisha umutima (la voix sipirtuelle) ari ryo turangije
kuvugaho. Nibyo koko Imana irahamagara! Imana irahamagara, iratora kandi
igatanga ubutumwa. Yahamagaye, yatoye Abrahamu, Samweli, Gideyoni, Amosi,
Yeremiya, Yonasi, Mariya, Sawuli wahindutse Pawulo, abavandimwe Yakobo na
Yohani, n'abandi.
3. IGISUBIZO KU
MUHAMAGARO
Imana ihamagara ikoresha uburyo butandukanye, buhurira bwose
ku gutanga ubutumwa bugamije gukiza umuryango wayo; kuwumenyesha icyo
iwifuzaho- kuwuburira ngo wisubireho, ureke korama mu bizira cyangwa
kuwumenyesha icyo ugomba gukora, icyo igiye kuwukorera kubera impamvu runaka.
Umuhamagaro ntutana n'ubutumwa! Uwahamagawe nta kindi asabwa kitari ugusubiza
nka Samweli wagize ati: "Vuga umugaragu wawe arumva," cyangwa Dawudi
wasubije ati: "Ndi hano ntuma." (Soma 1Sam.3,10; Iz.6,8). Impungenge
tugira ziterwa akenshi no kwibanda ku bushobozi bwacu twirengagije uruhare
rw'Imana mu gusohoza ubwo butumwa duhabwa. Tuzirikane ko muntu ntacyo yashobora
mu mbaraga ze, aramutse atunganiwe na Roho mutagatifu, umufasha twohererejwe na
Yezu Kristu.
Ubwo Musa wari utorewe kuyobora abayisraheli abavana mu
gihugu cy'ubucakara, yagiraga ubwoba bwo kwegera Farawo, Imana yamuhumurije
imubwira iti: "Ndi kumwe nawe", iramwihishurira kandi inamugaragariza
ububasha bwayo, (Iyim.3,11-15; 4,1-9). Nawe uhamagarwa irakubwira iti:
"Witinya kuko nakwicunguriye, uri uwanjye, nakwihamagariye mu izina ryawe
(Iz.43,1). Ngiri ijambo ry'ihumure, rihumuriza abafite ubwoba bwo kwakira
ubutumwa Nyagasani abahamagarira gusohoza. Mbere yo gusubiza kandi, ni ngombwa
kumenya neza uwo usubiza. Twibuke ko Samweli yitabaga Heli akeka ko ari we
umuhamagara, ese twe tumenya isoko y'ijwi ritugera ho cyangwa tumaranira
kwitaba gusa? Turahamagarwa cyangwa turihamagara? Ibi byose ni ngombwa
kubitekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma mu guhitamo uburyo wiyegurira
Imana (gushinga urugo cyangwa kuba mu muryango runaka w'abahisemo kwegukira
Imana basize ibyabo n'ababo) n'aho kuyiyegurira uba (imiryango
y’abiyeguriyimana). Bavandimwe, kwegukira Imana by'ukuri nibyo bizaduhindura,
bikadutoza kumvira no kurangamira Uwo twiyeguriye. tuzirikane kuri aya magambo: “Ntukagire ubwoba
nk’uri wenyine ku rugamba, uri kumwe n’Abamalayika na Kiliziya, rwose humura
urakunzwe, kuko wahindutse intore y’Uhoraho[1].”
No comments:
Post a Comment