Urugo rwa gikristu rwemera kandi rukiyambaza Imana yo soko y’ubuzima. Rwihanganira byose, ntirugamburuzwe n'ikigeragezo cyo kubura urubyaro. Ingero 7 dusanga muri iyi nkuru, z'abo Imana yahaye abana mu buryo butangaje, zidufashe kurushaho kuyiringira.
·
Imana ni yo itanga urubyaro
Abakristu
twemera ko Imana ariyo soko y’isakaramentu ryo gushyingirwa; ni byo rwose! Yaremeye Adamu umufasha umukwiye Eva kuko
bitari byiza ko Muntu aba wenyine. Yabigenje ityo kandi ibaha umugisha ngo
bororoke bagwire mu isi yose (Intg.1,27-28;2,18-23). Mu gushyingirwa gikristu, umuryango mushya uba utegereje n’ubwuzu
bwinshi kwakira no kurera imbuto y’urukundo rwabahuje kandi rukibahuza ku
mutima no ku mubiri. Impano y’Imana ku muryango ni umwana bazabyara. Ibyo ni
byiza ariko bigomba gukoranwa ukwemera, kwihangana, isengesho n’urukundo bizira
uburyarya kugira ngo badatera umugongo umugambi n’ububasha Imana ibafiteho
igihe bitabagendekeye uko babyifuza ahubwo bagakomera ku isezerano - haba mu
byiza ndetse no mu byago - ry’ubudahemuka n’urukundo basezeranye. Abashyingiwe
nibakomere ku Mana, bazirikana mu kwemera no kwihangana ibyo yakoreye abayoboke
bayo bayitakambiye.
¨ Umubyeyi Sara yahawe umwana ageze mu
zabukuru; ashobozwa gutwita, kubyara no konsa ikinege Izaki (Intg.17.15-21;
18.1,15; 21,1-3).
¨ Umubyeyi Rebeka wari ingumba, Imana yamuhaye
kubyara impanga ebyiri ari zo Ezawu na Yakobo nyuma yo kwambaza k’umugabo we
Izaki (Intg.25,21-23).
¨ Umubyeyi Rasheli yari arembeje umugabo we
Yakobo ngo abyarirwe ku bibero, nuko Imana iramwiyereka. Mu gihe gikwiye
cy’izabukuru imuha umwana Yozefu (Intg.29,31-35;30,1-23).
¨ Umubyeyi Ana, umugore wa Elikana, Imana
yumvise isengesho rye n’iry’umutambyi Heli nuko imukiza agasuzuguro imuha
umwana Samweli (1 Sam.1,1-3).
¨ Umugore wa Manowa na we yari ingumba, Imana
yamukoresheje mu kuvana Israheli mu biganza by’abafilisitiya ubwo yamuhaga
kubyara Samusoni (Abac.13,1-25).
¨ Umubyeyi Elizabethi yasamiye mu zabukuru
ikinege Yohani Mubatiza wabaye integuza y’Umucunguzi wacu Yezu Kristu bityo
urugo rwa Zakariya rutangira guhanura rubwirijwe na Roho Mutagatifu
(Lk.1,36.57-79).
¨ Umwari Mariya wari warasabwe n ‘umubaji
Yozefu, ku bubasha bwa Roho Mutagatifu yasamye inda, abyara Umwana w’Imana Yezu
Kristu (Mt.1,18-25). Koko nta kinanira Imana (Lk.1,37)!
Izi ngero zidufashe, mu
muhamagaro turimo, kuzirikana no gukomera ku magambo dukesha Mtg. Filomena: “Koko uwiringiye Imana agera kubyo we
yabonaga ko bidashoboka, kabone n’iyo yaterwa ubwoba ate, ntiyigera acika
intege na busa.” Gukunda ni ukwifuriza icyiza, ukabikorana ubwiyoroshye
n’ubugwaneza biherekejwe no gutinya Imana. Uwo ukunda umuyobora mu nzira igeza
ku Mana; ukamucyaha umwereka ibikwiye n’ibidakwiye kandi ukamukomeza kugira ngo
atavaho acika intege mu rugendo rumusaba umuhate rwo kugana Imana hanyuma
satani akaboneraho kumuyobya. Gukunda umuntu ni ukumwishimira, ukamwakira uko
ameze kose, ukamubonamo ishusho y’Imana n’ingoro ya Roho Mutagatifu byo bikwiye
guhora byera bityo ukamubera umufasha w’indahemuka mu kwitagatifuza. Ibi ni byo
bigeza ku kubatwa n’urukundo kandi uwageze aha aba ari ku rugero rwo guhara
ubuzima bwe kubera umukunzi we nk’uko Yezu Kristu yemeye kuducungura
(1Yh.3,16). Tumenye twese ko gukunda bivuga gukiza, kujya inama zubaka mu nzira
iboneye; ibi igashobokera kandi bikazanira umunezero abafite urukundo
rutunganye, rurambye, rutari urugurano kandi rutagengwa n’irari
(Sir.17,6-10;23,17; Ind.8,7-10).
Gukunda ni ukuzuza amategeko
no kwifuriza umuntu icyiza (Rom.13,8-10; 2Yh.6). Icyiza si icyo nkunda, icyo
nifuriza mugenzi wanjye nanjye ubwanjye. Ntabwo ari ikinshimisha kimwe n’uko
ikibi atari icyo nanga cyangwa ikimbabaza gusa. Icyiza ni icyubahisha Muntu
kandi ntikibusanye n’ugushaka kw’Imana dusanga mu Byanditswe bitagatifu.
Igihuje n’umugambi w’Imana wo gukiza abantu, ikitarwanya ibikorwa by’urumuri ni
cyo umuntu wese wo mu mahanga yose n’ibihe byose akwiriye kwita icyiza kandi
agaharanira kugikora no kugikorera abandi. Urukundo kandi ruzanira ibyishimo
n’amahoro ababibuze. Umuntu ukunda abandi ntaharanire ko bahorana umunezero
n’amahoro, ntafate iyambere mu kubereka inzira y’ibyo no kuyibayoboramo,
ntiyifatanye na bo mu byago no mu gahinda, uwo aba yibeshya, abeshya rubanda
kandi anoshya abo abeshya ko abakunda. Ukunda by’ukuri aharanira ko uwo akunda
atahura n’ikibi aho kiva kikagera bityo akamugobotora mu nzara z’ibihigiye
kumuvutsa ihirwe n’ubuzima. Abakundana bashakirana umukiro Imana itanga; ibyo
bakabikora bakosorana, bagirana inama kandi bababarirana mu ntege nke zabo.
Ngibyo ibishobora guhuza abavandimwe babiri, bikaberekeza mu kubana
kw’abashakanye. Urukundo ni intangiriro n’inkingi ya mwamba mu gushinga urugo
no kurema umuryango muzima.
·
Isengesho ryo gusabira ingo
Mana Data, ni wowe washatse
ko Umwana wawe avukira mu rugo rumeze nk’izindi zose kandi akarukuriramo. Mu
mibereho isanzwe y’urugo yabanye na Mariya na Yozefu, maze bamutoza imico
nyayo, kandi bamufasha kugenda arushaho gusobanukirwa n’ubutumwa ashinzwe hano
ku isi. Nuko rero Dawe, turakwinginze, uhe ingo ziriho muri iki gihe gusugira,
kunga ubumwe no ghushinga imizi ihamye. Uhe buri muntu mu bazituye gusagamba mu
byishimo byo kumva ari kumwe n’abandi, kandi anogerwe no kubagirira imbabazi.
Fasha ingo zose gutega amatwa amajwi y’abaziyambaza, no kwihutira kubakirana
urugwiro. Mana Data, wowe nyir’ubuntu butagira urugero, rebana impuhwe ingo
zose ziri mu ngorane z’indwara, urupfu, ubwumvikane buke n’ubutandukane,
abazituye ubahe kukwemera no kukwizera, maze bakurizeho na bo ubwabo kwizerana.
Ufashe buri rugo kwakira Roho Mutagatifu wawe, no kwemera buri munsi kuyoborwa
na We, maze ingo zose zibe Ishingiro rya Kiliziya n’isoko y’amajyambere
nyakuri. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.
·
Isengesho ry’abitegura gushinga urugo
Mana waremye umugabo
n’umugore, wifuza ko abashakanye bakundana kugeza gupfa; mfasha guhitamo uzaba
mugenzi wanjye tuzafatanya ibyishimo n’imiruho by’ubuzima. Dufashe kumenyana no
kubahana, udutoze kujya inama no gushakira hamwe imigambi izateza urugo rwacu
imbere. Maze tuzafatanye kugukorera, tuzakubyarire abana bizihiye igihugu na
Kiliziya yacu. Ibyo tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina!
·
Isengesho ryo gusabira abana
Nyagasani, Tugutuye abana b’isi yose, Ubahe
gukurana urukundo, Bakumenye banagukunde, Bakumenyeshe urungano. Barinde ingeso
mbi zose, Bazire kwangana no kurwana, Kwirogesha ibiyobyabwenge, Kuzerera no
kubahuka, Gusuzugura ababarera, Gusambana no kubeshya, Kwiba no kwangiza. Wowe
soko y’ingabire, Bahe kujijuka no gushishoza, Bakire imico ubatoza,
Bagutunganire igihe cyose. Bahe imbaraga bakugane, Bagusingize uko bukeye, Isi
yacu inogere Imana, Ku bwa Kristu Umwami wacu. Amina.
No comments:
Post a Comment