Twifashishe
igitabo: « Recueil
d'Apparitions de Jésus aux
Saints et aux Mystiques » cya Abbé Auguste
Saudreau, o.p. Cyasubiwemo mu 1882, ku izina: ‘Les Divines Paroles ou ce que le
Seigneur a dit à ses disciples dans le cours des siècles chrétiens ‘
1. Yezu
yabwiye Mtg. Véronique Juliani ati ‘nkusabye urukundo rudahemuka, rusukuye,
rugurumana kandi ruramba; kandi ningombwa ko urwo rukundo rwigaragariza mu
bikorwa by’urukundo uzakorera abavandimwe[ababikira] bawe bose. ubuzima bwawe
nibube igikorwa gihoraho cy’urukundo ; nkukeneye mu rukundo’ (Diario, 12 agosto 1696.)
2. Yezu
ati ‘Mwana wanjye, abwira Mtg. Gatarina wa jene[1],
nifuza ko igihe cyose muzasabwa gukora igikorwa cy’urukundo- nko kwitangira
abakene n’abarwayi- ntimuzigere mubyanga, buri gihe mujye mukora ugushaka
kw’abandi (Bolland, p. 157 ; Vie, ch. VII.)
3. ‘Gukunda
mugenzi wawe ni ikimenyetso kidashidikanywaho cy’urukundo ikiremwa gikunda
Imana, kuko Imana ari umuremyi,umubyeyi n’umurinzi w’abantu bose. Gukunda
mugenzi wawe ni umwe mu migenzo myiza y’ikirenga ; bigizwe no kumwifuriza
icyiza nk’icyo nawe wiyifuriza ; guhara inyungu zihita kugira ngo
umuzanire umukiro wa roho ye ; kumugirira neza nta cyo utegereje,
ukabikorera gusa urukundo rw’Imana’. (Bolland.,
p. 160 ; Vie, ch.. VII.).[2].
4. ‘Iyo
roho inkunda ikunda mugenzi wayo, uwo ni Mtg.Gatarina w’i Siyena ubwirwa na
Yezu; bitabaye ibyo urukundo rwayo ntirwaba ari urunyakuri kuko kunkunda no
gukunda mugenzi wawe ari kimwe. uko roho irushaho kunkunda niko irushushaho
gukunda mugenzi wayo kuberako urukundo imukunda rukomoka mu rwo inkunda(Dialog., ch. VII)’
5. Mtg.
Mechtilde ubwo yararwaye yabwiwe na Yezu ati ‘ntutinye, nta kizaguhungabanya
kuko ari njye wikorera by’ukuri ibikubabaje. kubw’iyo mpamvu, uko bakwitaho
niko banyitaho kandi nzagororera abo bantu nk’aho arinjye bakoreye.’ (IIe
part., ch. IXL.)
6. Yezu
yabwiye Mtg. Yohani w’Imana, amushimira urukundo akunda indembe, ati ‘Yohani
nijye ukorera ibyiza abakene baronka mu izina ryanjye ; ni njye utegera ikiganza
ituro ubaha, njye wambaye imyembaro yabo, njye woza ibirenge igihe cyose
ubikoreye umukene cyangwa umurwayi.’(Petits
Bollandistes, au 8 mars.)
7. Muvandimwe,
uritonde utavaho wirukana Imana ije igusanga mu ishusho y’abo wita intabwa,
insuzugurwa, ruvumwa... wibuke ko Mtg.Papa Girigori mukuru wasangiraga
n’abasabirizi-abashonji, ubwo yari agiye gukarabya umukene, uwo yahise azimira
ubwo Papa yafataga ibase maze ijoro rikurikiraho Nyagasani amubonekera amubwira
ati ‘Munyakira bisanzwe mu bikoresho byanjye ariko mwanyakiriye ejo uko ndi- en
ma personne.’ (Petits Bollandistes,
au 12 mars.)
8.
Gusuzugura ingorwa ni
ugusuzugura Imana. Nyagasani yiyeretse Marigarita[3] w’Isakaramentu ritagatifu, amwiyereka akomeretse umubiri
wose kandi ashengurwa n’ububabare kubera uko abatunzi bagenzereza nabi abakene.
amwibutsa ko abakire bamuhemukira cyane iyo bamukwena baseka abakene- moquent de moi en la
personne de ces pauvres, bakanga kumuvugisha
no kumureba-We wigaragariza muri abo baciye bugufi- (Vie, par Amelotte, liv. 5, ch. VI.).
9. Gukunda
Impano Nyagasani yahunze abandi ni ukwikururira ingabire z’Imana. Nyagasani
yabwiye Mama Mechtilde ati ‘bose abakunda impano nahunze abandi bazakira
imigenzo n’ikuzo rimwe nk’abo nahaye impano. (Ve part., ch.XXIII.)
10. Nari nambaye ubusa muranyambika : aya
magambo si inyandiko yo muri bibiliya, ahubwo ni ukuri kwabwiwe benshi nyuma yo
kwitangira abakeneye kwambikwa. Yezu yababonekeye afite ibyo bari batanze
nk’ikimenyetso cy’uko ariwe babihaye ; rimwe akababaza niba babyibuka.
Tuvuge nka Mtg. Gatarina w’i Siyeni wibukijwe umwenda yari yatanze
nk’imfashanyo (Vie, par le bienheureux Raymond, 2° part., ch 3.), Mtg.Maritini,
umwepiskopi wa turuse[4]
wabwiwe, nyuma yo kwambika umukene ngo ‘Maritini…yanyambitse uyu mwambaro’,
n’umuhire Gatarina wa Racconigi, ku myake ye 13, nyumba yo kwambikwa umuhungu
wasabirizaga, yahishuriwe ko azakorera Imana atabitewe no gutinya ubucakara
ahubwo abitewe n’urukundo rusukuye, nta kimuhangayikishije kitari Imana yonyine
n’ibiremwa byayo
11. Gusabira
mugenzi wawe ni igikorwa cy’urukundo gikiza Kandi gikwiriye. bifite akamaro
gahebuje Yezu yabivuze muri aya magambo[5] ;
‘…nshimishwa n’ubushake bwawe bwiza bwo kwitangira abakene banjye mu buryo
bw’inyuma. Bitangire mu buryo bwo ku mutima, ubasabira cyane, ibyo bizabagirira
akamaro kurusha. Sabira kandi abanyabyaha bahari ku bwinshi na roho zo muri
purigatori, cyane cyane abo ubwirizwa gusabira.’ (2° part., ch. 8.)
12. Nk’uko
Yezu yakunze ibyambu by’umubabaro natwe tugomba gukunda abatubabaza ; ni
bwo buryo bwo kubaha Umusaraba wa Kristu tuzirikana uko yawuhetse,
akawubambwaho, akawupfiraho akifitemo urukundo rusabira abanzi be. Gukunda
abanzi bacu nk’uko dukunda abatugirira neza ni byo Yezu asaba abifuza kumubera
inkoramutima, bakabikorera kumwubaha n’umukiro wabo bwite bityo bakabironkamo
imigisha y’igisagirane iturutse kandi ku gukosoza ibicumuro ibikorwa byiza[6]
13. Mu batubabaza, tubonemo Imana
idutagatifuza, ikaduhindura bashya kuko urukundo rwa kibyeyi nta n’akuka
k’umuyaga, uwo ni Nyagasani ubibwira Gertrude, yakwemerera
kuduhangara atari ukugira ngo abantu bakire umukiro w’iteka nk’igihembo (Liv. 3
ch. 30 n°13 ; éd. Lat., p.184).
[1] Catherine de
Gênes
[2] Yezu yabibwiye
Mtg. Gatarina wa Gênes
[3] La vénérable Marguerite du Saint-Sacrement
[4] Tours
[5] Yabwiraga Agnès de Langeac
[6] Yezu yabibwiye Gertrude (Liv. 4, ch. 52)
No comments:
Post a Comment