Iki ni igisubizo Samweli yasubije
igihe Imana imuhamagaye ubugira gatatu, ni igisubizo yatanze abibwirijwemo
n’Umuherezabitambo heli. Uwo Samweli yari yareguriwe Imana, Yo yamwigombye
kugira ngo imutorere umurimo w’ubuhanuzi, imutume mu muryango wayo. Samweli uwo
rero ntawashidikanya ko umusaza Heli w’i Silo yari yaramutoje gutega amatwi no
kumvira, gusubiza no kwicisha bugufi mu mirimo yakoreraga Uhoraho mu ngoro ye
ntagatifu!
1. GUTEGA AMATWI
Mu buzima bwa muntu, ni ngombwa
gutega amatwi kugira ngo yumve ibyo abwirwa (amenyeshwa cyangwa asabwa), ibyo
bikamufasha mu gusubiza bikwiye bityo itumanaho n’ubusabane mu bandi bikagenda
neza. Natwe abakristu ni ngombwa kwitoza uwo mugenzo mwiza wo gutega amatwi
y’umubiri n’aya roho kugira ngo twumve abavandimwe bacu batugana ndetse n’Imana
ivugira muri twe no mu batugana batuzaniye Inkuru Nziza iganisha ku mukiro wa
Muntu. Umukiro w’abantu ntabwo ari ubukungu bwo kuri iyi si, ahubwo ni ubukungu
bwo mu ijuru butazigera bwononwa n’imungu n’ingese; umukiro wa Muntu ni
ukuzataha Yeruzalemu nshya tukabana ubuziraherezo n’Uwaducunguye!
2. INTAMBARA Y’UMUTIMA
Kumvira ni umwanzuro uturuka ku
ntambara ibera mu mu muntu. Mu mutima wa Muntu hakunda guteraniramo ibyifuzo
bibiri cyangwa birenga; ibibi bihanganye ubwabyo, ibyiza bihanganye (urugero:
Gusiga byose ukiyegurira Imana nta nkomyi no gukurikira Yezu kristu wubatse
urugo) n’ikiza gihanganye n’ikibi, aha ni hahandi umutimanama ukubwiriza gukora
icyiza nyuma yuko mu mutima wawe hadutsemo icyifuzo cyo gukora nabi. Mu mutima,
Ijwi ry’Imana ryisanga rihangana n’andi majwi, bityo bamwe bikabagora guhitamo
irikwiye kumvirwa: uru ni urugamba rukomeye, ntushobora kurutsinda utayobowe na
Roho Mutagatifu! Bavandimwe, ntibyari bikwiriye ko umuntu yumvira urupfu kuko
kurwumvira ari ukwemera ko ruguturamo. Ku bijyanye n’ibyiza bihangana; iyo
icyifuzo kigarutse kenshi mu mutima wawe uba ugomba kukitondera, kucyumvira
cyangwa kukitaho by’umwihariko. Aha hatwumvishe neza umwanya- ngirakamaro wo
gushaka umujyanama wa roho (spirtual father/pere spirtuel) no kuganira nta
kubeshanya. Aba nibo badufasha kugenda turushaho gusobanukirwa iby’iryo jwi
riduhamagara, Umuhamagaro, gukora no gusubiza igitunganye nk’uko umusaza Heli
yabigenjereje Samweli.
3. GUSUBIZA
Umwana Samweli yabwirijwe na Heli
kwitaba, kumvira no gusubiza kandi neza. Iyaba ababyeyi bacu n’abavandimwe
bafatiraga urugero kuri uwo muherezabitambo, bakadutoza gutega Imana amatwi,
kuyisubiza neza no kuyumvira! Mu gusubiza, tugomba kwirinda guhubuka,
tugashishoza kugira ngo tutavaho dutanga igisubizo kirwanya ugushaka kw’Imana,
nuko Yezu akatubwira adukangara ati: “Hoshi mva iruhande sekibi(Mk.8,33)!”
Twisuzume turebe niba nta roho mbi zitwaritsemo zitubuza kumva no kuvuga; niba
zihari kandi ntitwihebe ngo byararangiye, ahubwo dutabaze Yezu azitegeke
kuduturumbukamo no kutazongera guhirahira zitugarukamo ukundi, erega byose
bishobokera uwemera (Mk.9,23)! Dore ingero mu bashubije ibinyura Imana;
Ø Umuhanuzi Izayi: Ndi hano ntuma (Iz.6,8)!
Ø
Intumwa Simoni Petero : Uri Kristu…(Mt.16,13-14).
Ø
Umugore w’umunyamahanga : ‘n’ibibwana birya
utuvungunyukira…(Mk.7,24-29).’
Ø
Umutegeka w’abasirikare : ‘Nyagasani sinkwiriye ko wakwinjira mu
rugo…(Lk.7,1-10.)’
Ø
Petero yanga gusiga Yezu : ‘Nyagasani twasanga nde
wundi…(Yh.6,67-69).’
Bavandimwe, Nyagasani adufashe
kwitandukanya n'ubugome mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa byacu, ahubwo
adushoboze kwirinda icyaha no kumushaka dutunga ubutabera, bwo budashobora
gupfa. (Buh1,1-15).
4. GUKORA
Ntibihagije gusa ko umuntu atega
amatwi, akanasubiza neza; ibyo byonyine ntibyageza ku kinyabupfura habe
n’umukiro ubikora yaronka! Bavandimwe ni ngombwa rero ko hiyongeraho ibikorwa
bituruka ku kumvira. Ijambo ry’Imana twabibwemo n’inama nziza dukesha
abavandimwe birushaho kuturonkera umukiro no gukiza abandi iyo tubishize mu
bikorwa. Mutagatifu Yakobo, umugaragu w’Imana n’uwa Nyagasani Yezu kristu ati :
“Mube abantu bagaragaza Ijambo ry’Imana mu bikorwa, kuko kwishimira kuryumva
byonyine ari ukwibeshya (Yak.1,22).” Bavandimwe nshuti z’Imana, duharanire
kwigiramo amatwara nk’aya Yezu Kristu, we wumviye Se basangiye kamere, akemera
kumanuka ku isi anyuze mu mwali Mariya kugira ngo aducungure. Yezu kristu
natubere urugero ruhamye rwo kumvira ! Ubukristu bwacu buve mu magambo maze
tube nka Mtg. Karoli Lwanga wahamije ukwemera kwe avuga ati “Ntidushobora
guhisha icyo dufite ku mutima”
4.1. KUMVIRA KUJYANA MU RUPFU
Gusabwa kumvira ntibisobanura
kumvira buri wese n’amajwi yose akurwaniramo. Mu ntambara umutima urwana,
umukristu wumviye umutimanama we, uyobowe n’urumuri rw’Inkuru Nziza ni we
utsinda urugamba. Mu byifuzo byinshi biri mu mutima umwe, bene uwo ahitamo
kandi neza, akabikora azirikana ku ngaruka zaboneka ku bugingo bwe n’ubwa
mugenzi we mu gihe ahisemo nabi. Ukumvira kwacu niba kudutandukanya n’Imana,
ntigutume dufatanya n’abavandimwe kwegera Imana, nta handi handi kwatugeza
hatari mu nyenga y’ikuzimu. Dore ingero zo kumvira kujyana mu rupfu: Kumvira
icyifuzo cyo gukora icyaha kiboneka muri wowe cyangwa kikugeraho kinyuze mi
muvandimwe wawe;
v Muka Loti ahinduka
umunyu(Intg.19,17.26).
v Umugambanyi yuda wimanitse
(Mt.27,3-5).
v Hamani
na maridoke, (Est. Umutwe wa 3 kugeza kuwa 8,12).
v Adamu na Eva Bumvira inzoka
bakirukanwa muri Edeni (Intg.3,1-19).
v Umukobwa wa herodi yumvira nyina
bikaviramo urupfu rwa Yohani Umubatiza
[1]
Iyi nyigisho yateguriwe i Bungwe ku wa 11, Nzeri 2015, igenewe Groupe
Vocationnel. Kuri uwo munsi twakiriye
Sr. Amani Marie anouarithe wo mu babikira bera-missionnaire notre Dame
d’Afrique, ashagawe na Padiri mukuru-Emmilien NGERAGEZE, hamwe na Diacre Charles
NIRINGIYIMANA).
No comments:
Post a Comment