Saturday, June 10, 2023

Menya diyosezi ya Ruhengeri n’Abepiskopi bayiyoboye

Umushumba Diyosezi ya Ruhengeri
 akikijwe n'abasaseridoti
 hamwe n'abahereza

Mutagatifu Papa Yohani wa XXIII yashinze Diyosezi ya Ruhengeri kuwa 20 Ukuboza 1960, ihabwa Myr Bernard Manyurane. Muri Diyosezi ya Ruhengeri ni ho havukiye Abenebikira, umuryango w’abihayimana kavukire wabayeho bwa mbere mu Rwanda, ushinzwe na Myr Yohani Yozefu Hiriti, bityo Paruwasi ya Rwaza iba iya mbere mu gihugu cyose mu kwakira amasezerano yo kwiyegurira Imana y’umunyarwandakazi wa mbere. 
Hari kuwa 25/03/1919, ubwo Mama Mariya Yohana Nyirabayovu, yakoze amasezerano yo kwiha Imana mu muryango w’Abenebikira. Muri Paruwasi ya Rwaza kandi ni ho hatangiriye Umuryango wa Foyer de Charité ya Remera-Ruhondo, kuwa 11 Gashyantare 1968, utangijwe na Padri Guy Cleassens, wari umwarimu mu Iseminari Nto ya Nyundo. 

Paruwasi katederali ya Ruhengeri
Urubuga rwa diyosezi ya Ruhengeri rugaragaza ko ifite amaparuwasi 16 : Paruwasi ya Rwaza (1903), Paruwasi ya Janja (1935), Paruwasi ya Nemba (1938), Paruwasi ya Kinoni (1951), Paruwasi ya Ruhengeri (1954), Paruwasi ya Runaba (1956), Paruwasi ya Busogo (1963), Paruwasi ya Nyakinama (1970), Paruwasi ya Kampanga (1986), Paruwasi ya Gahunga (1986), Paruwasi ya Mwange (1986), Paruwasi ya Bumara (2012), Paruwasi ya Butete (2014), Paruwasi ya Murama (2019), Paruwasi ya Kanaba (2020) n’iya Busengo (2022). Abepiskopi bagera kuri 5 ni bo bayoboye Diyosezi ya Ruhengeri 

1.   Myr Bernard MANYURANE  

Igihe Diyosezi ya Ruhengeri ishinzwe kuwa Kuwa 20 Ukuboza 1960, Papa Yohani wa XXIII yatoye Padiri Bernard Manyurane ngo ayibere umushumba wayo wambere. Myr Bernard Manyurane yavutse mu 1913, abatizwa kuwa 3 Mata 1925 kuwa 25 Nyakanga 1940 mu Ruhengeri. Padiri Bernard Manyurane yigishije mu Nyakibanda, ni mu bihe ubuyobozi bw’iyi seminari bwakurwaga mu maboko y’abapadiri bera bugashigirwa mu bapadiri bwite ba Diyosezi, bityo Padiri Matthieu NTAHORUBURIYE akayobora seminari ya nyakibanda kuva kuwa 1 Gicurasi 1961, inshingano yatorewe kuwa 10 Werurwe 1961.

Kuwa 20 Ukuboza 1960, ku myaka 47, Papa Yohani wa 13 yatoreye Padiri Bernard Manyurane kuba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yagombaga kwimikwa kuwa 11 Gashyantare 1961, ariko tariki ya 28 Mutarama 1961, afatwa n’uburwayi butunguranye. Yajyanywe kuvurizwa mu Bubiligi, ariho yaje kwitabira Imana kuwa 8 Gicurasi 1961. Musenyeri Bernard Manyurane yashinguwe mu cyubahiro gikomeye munsi ya Alitali ya Kiliziya ya Ruhengeri. Mu bamushyinguye, harimo n’abasirikare b’Ababiligi bakoze akarasisi. Intego ye y’Ubwepiskopi yari yahisemo ni “IN VINCULO PACIS”.  

2.   Myr Joseph SIBOMANA, umushumba wa Diyosezi kuva mu 1961 kugeza mu 1968  

Nyiricyubahiro Musenyeri Yozefu SIBOMANA yavukiye i Save kuwa 25 Mata 1915, abatizwa kuwa 28 Mata 1915. Yize amashuri abanza i Save, ayisumbuye ayiga mu Iseminari Nto ya Kabgayi guhera mu 1926. Yagiye mu Iseminari Nkuru mu 1932, ahabwa Isakaramentu ry’Ubusaserdoti, ubupadiri, kuwa 25 Nyakanga 1940 i Nyakibanda. 
Imwe mu mirimo ya gisaseridoti yakozwe na Musenyeri Yozefu SIBOMANA  

  • 1940-1943: Umurezi mu Iseminari Nto ya Kabgayi
  • 1944: Padiri wungirije muri Misiyoni ya Gisagara
  • 1945: Padiri wungirije muri Misiyoni ya Nyanza
  • 1947 : Padiri mukuru muri Misiyoni ya Gisagara
  • 1952: Padiri mukuru Misiyoni ya Kaduha
  • 1956: Padiri mukuru wa Misiyoni ya Byimana
  • 1958: Padiri omoniye w’Abenebikira
  • 1960: Padiri mukuru wa Seminari Nto ya Kabgayi 

Andi matariki y’ingenzi mu buzima bwe 

  • Mu 1951, nibwo yabaye Igisonga (Vicaire Délégué) cya Musenyeri Deprimoz. Muri Mutarama 1961, ni bwo Mutagatifu Papa Yohani wa XXIII, yamugize Umunyagikari we (Camérier secret de sa Sainteté), amugira Musenyeri by’icyubahiro. Umunyagikari wa Papa ni izina ry’icyubahiro (titre d’honneur) ryahabwaga umupadiri ushimwa na Papa kubera ibikorwa bye, bikamuha kandi izina ry’icyubahiro ryo kwitwa Musenyeri. 
  • Kuwa 21 Kanama 1961, yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri,

    yimikwa kuwa 3 Ukuboza 1961. Intego ye y’Ubwepiskopi igira iti “NZI UWO NEMEYE” (mu kilatini ni “CUI CREDIDI”). Muri Diyosezi ya Ruhengeri,
    Musenyeri Yozefu SIBOMANA yahamaze imyaka 7.
  • Kuwa 5 Nzeri 1968, yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo ikimara gushingwa. Umuhango wo kumwimika nk’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo wabereye muri Katedrali ya Kibungo, kuwa 29 Ukuboza 1968, uyoborwa n’Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Ameliyo Pogi (Mgr Amelio POGGI).
  • Kuwa 25 Nyakanga 1990, Musenyeri Yozefu SIBOMANA yizihije Yubile y’impurirane y’imyaka 50 y’ubusaseridoti n’imyaka 75 y’amavuko.
  • Kuwa 25 Werurwe 1992, Mutagatifu Papa Yohani Paulo wa II yemeye ubwegure bwe, maze atorera Nyiricyubahiro Musenyeri RUBWEJANGA Frederiko kumusimbura ku ntebe y’ubushumba bwa Diyosezi ya Kibungo. Ubwegure bwa Musenyeri Yozefu SIBOMANA, buteganywa n’amategeko ya Kiliziya, agena ko umushumba wujuje imyaka 75 y’amavuko ashobora gusaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Nyuma yo kwegura, Musenyeri Sibomana Yozefu yimukiye mu nzu y’amasaziro y’Umwepiskopi ucyuye igihe y’i Rwamagana. Aha niho yitabye Imana atuye, kuwa 09 Ugushyingo 1999. 

3.   Myr Phocas NIKWIGIZE, umushumba wa Diyosezi kuva mu 1968 kugeza mu 1996


Myr
Phocas Nikwigize yavukiye i Muhangakuwa 23 Kanama 1919. Ku munsi wa gatatu avutse, kuwa 26 Kanama 1919, yahawe Isakaramentu rya Batisimu. Yahawe ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1948, ahawa ubwepiskopi kuwa 30 Ugushyingo 1968, mu biganza bya Musenyeri Ameliyo Pogi (Mgr Amelio POGGI). Kuwa 5 Mutarama 1996, nibwo mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yemeye ubwegure bwe, nuko mu 1997 atorera Myr Kizito BAHUJIMIHIGO kumusimbura.

Bikekwa ko Myr Phocas Nikwigize yitabye Imana kuwa 30 Ugushyingo 1996, ku munsi w’isabukuru ye y’imyaka 28 ahawe inkoni y’ubushumba. Kuri uwo munsi nibwo yaburiwe irengero ku mupaka uhuza Goma (R.D.C) n’umujyi wa Gisenyi, ubwo yavaga mu buhungiro agarutse muri Diyosezi ye. Kuva kuwa 11/11/1994 kugeza kuwa 21/11/ 1997, Diyosezi ya Ruhengeri yayobowe na Padiri Antonio Martinez (Apostolic Administrator sede plena) kuko Myr Phocas NIKWIGIZE, umushumba wa Diyosezi yari akiri mu buhungiro. 

4.   Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, umushumba wa Diyosezi kuva mu 1997 kugeza mu 2007 


Nyiricyubahiro Myr Kizito BAHUJIMIHIGO yavukiye muri Paruwasi ya Rwamagana, i Nyagasenyi, kuwa 05 Ukuboza 1954. Ni umwe mu mfura za Seminari Nto ya Zaza, yashinzwe mu 1968 (kimwe na Myr Anasitazi MUTABAZI, Umwepiskopi wacyuye igihe wa Diyosezi ya Kabgayi baherewe ubupadiri ku munsi umwe). Myr Kizito BAHUJIMIHIGO yaherewe ubusaseridoti i Kibungo kuwa 25 Nyakanga 1980. Kuwa 21 Ukuboza 1997, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yamutoreye kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, maze kuwa 27 Kamena 1998, yimikwa na Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo, Arikiyepiskopi wa Kigali.

Kuwa 28 Kanama 2007, Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yimikwa kuwa 28 ukwakira 2007, aba umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo abifatanya no kuba umuyobozi wa diyosezi ya Ruhengeri, kugeza kuwa 29 Mutarama 2010, ubwo Papa Benedigito wa XVI yemeraga ukwegura kwe. 

Intego ye y’ubwepiskopi ni “Ut Cognscant Te” (Bakumenye). Ni umuhanga wize i Roma, aho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu by’imitekerereze n’uburezi (doctorat en psychologie et en pédagogie). Nyuma yo kwegura, Myr Alexis HABIYAMBERE, wari umushumba wa diyosezi ya Nyundo, niwe watorewe kuba umuyobozi wa diyosezi ya Ruhengeri.

Mbere yo kuba umwepiskopi, yakoze no mu Iseminari: 

  • 1980-1983: Yabaye umurezi mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Kizito Zaza
  • 1987-1990: Yabaye umwarimu mu Iseminari nkuru ya Rutongo 
  • 1990-1991: Yabaye umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi
  • 1991-1994: Yabaye umuyobozi wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Kizito ya Zaza
  • 1995-1996: Yabaye umuyobozi wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo y’i Ndera, Arikidiyosezi ya Kigali
  • 1996-1997: Yabaye umuyobozi wa Roho mu Iseminari Nkuru ya Rutongo
  • Kanama 1997: Yabaye umurezi n’umuyobozi wa roho mu Isemanari Nkuru ya Nyakibanda

5.   Myr Vincent HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi guhera mu 2012 

Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana yavukiye i Mpembe muri Paruwasi ya MUBUGA, Diyosezi ya Nyundo ku wa 2 Nzeli 1962, yize mu Iseminari Nto mutagatifu Piyo wa X ya Nyundo. Mu 1990, nibwo yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II wari wasuye u Rwanda, kuwa 08 Nzeri 1990 ku munsi umwe na Musenyeri Antoni Karidinali KAMBANDA.
Nyiricyubahiro Musenyeri  Alexis HABIYAMBERE wari umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Ruhengeri ni we wamuhaye inkoni y’ubushumba kuwa 24 Werurwe 2012 nyuma y’uko abitorewe na Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI kuwa 31 Mutarama 2012. 
Intego ye ni “Vidimus Stellam eius” (Twabonye inyenyeri ye, Mt 2, 2). 

Afite impamyabushobozi ihanitse mu bya tewolojiya yakuye mu Butaliyani mu 1993-1999 (Doctorat de théologie dogmatique, Université Pontificale Grégorienne). Kuwa 26 Kamena 2019 yatorewe kuba umuyobozi wungirije w’inama y’abepiskopi bo muri Afrika yo hagati (Vice-Pesident of Association of Episcopal Conferences of Central Africa) naho mu 2022 atorerwa kuba umuyobozi wungirije w’inama y’abepiskopi bo mu Rwanda. 

Bumwe mu butumwa yakoze ataraba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri

  • Kuva mu mwaka w’i 2000, yagizwe umuyobozi wa Seminari Nto yo ku Nyundo
  • Kuva mu 2004 yakomeje kwigisha muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda (Professeur invité de Théologie dogmatique) ndetse yanigishije no mu Ishuri rikuru ryo mu Ruhengeri (INES- Ruhengeri).

Mu rugamba rw’iterambere ry’ubukungu, amaparuwasi agize Diyosezi afite ibikorwa binyuranye birimo ubuhinzi n’ubworozi. Hari kandi ikigo cy’ububaji (L’Atelier de l’Economat Général de Ruhengeri), ubukanishi bw’ibinyabiziga (Garage de l’économat général), Hoteli Fatima n’ikigo cy’ikenurabushyo cya Fatima (Centre Pastoral Notre Dame de Fatima).

Urubuga rubonekaho amakuru ya Kliziya Gatolika mu Rwanda, www.eglisecatholiquerwanda.org , agaragaza ko Diyosezi ya Ruhengeri ifite abakristu gatolika 366711, bangana na 41,7% by’abatuye ku butaka ikoreraho ubutumwa. Ifite imiryango remezo 3125, Amasantarali 76 na Paruwasi 16. Imiryango y’abihayimana ikorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri ni 19 : Imiryango y’abafureri 3 n’iy’ababikira 16. Iyi diyosezi kandi ifite imiryango y’agisiyo gatolika 40 804, ibigo by’amashuri y’inshuke 80, abanza 126, ayisumbuye 63 n’ishuri rikuru rya INES (Institut d'enseignement superieur de Ruhengeri). Mu kwita ku buzima, diyosezi ifite ibigo 18, birimo ibigo ndebuzima 8 n’Ibitaro bikuru bya Nemba (Hôpital de Nemba). Birumvikana ko iyi mibare igenda ihindukana n’ibihe.

Menya izindi Diyosezi n’Abepiskopi baziyoboye :

  1. Diyosezi ya Butare
  2. Diyosezi ya Cyangugu
  3. Diyosezi ya Gikongoro
  4. Diyosezi ya Kabgayi 
  5. Diyosezi ya Kibungo 
  6. Diyosezi ya Nyundo



No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...