Tuesday, July 19, 2022

Menya imiryango y’Abihayimana 15 yavukiye mu Rwanda

Abafureri b’abizeramariya,

umuryango wavukiye mu Rwanda

Muri iki gihe, Papa Fransisko yavuguruye ingingo ya 579 y’Igitabo cy’amategeko ya Kiliziya, mu mabwiriza agenga ishingwa ry’Imiryango y’Abihayimana, Icyo cyemezo gikubiye mu nyandiko Motu Proprio AUTHENTICUM CHARISMATIS ryo ku wa 1 ugushyingo 2020. Papa Fransisko asaba ko hagenzurwa cyane umwimerere w’impano umuryango ufite (charisme). Ibi bigafasha mu kwirinda ko haba urwiganwa n’iyororoka ry’imiryango idafite ireme rifatika. Papa yasabye ko abepiskopia bajya bamugezaho amakuru areba imiryango ivutse muri za diyoseze bayobora. Nyuma y’iryo genzurwa Papa ubwe ni we utanga uburenganzira noneho umwepiskopi akabona kuwemeza (érection canonique diocesaine).

Inyota yo gushyira hamwe muri Kiliziya iriho kandi ni ikimenyetso cyiza cy’ibihe turimo akenshi bikuririza ubwikunde n’ubwibone. Iyo nyota yubaka ubukristu buhamye kandi igashyigikira Iyogezabutumwa rivuguruye. Ni ikimenyetso cy’ububasha bwa Roho Mutagatifu uhora avugurura imitima y’abamwemera. “Kiliziya irebana ibyishimo bivuye ku mutima imiryango ikomeza kuba indahemuka ku nyigisho z’Ivanjili maze ikumva koko igize ihumure, ari nako iyishimira kandi iyishishikariza gukomeza gutanga ubuhamya” (Papa Fransisiko, Urwandiko rwa gitumwa rusoza Sinodi « Amoris Laetitia » ku birebana n’urukundo mu muryango,86).

Diyosezi ya Ruhengeri ni yo yakiriye amasezerano yo kwiyegurira Imana y’umunyarwandakazi wa mbere. Tariki ya 25/03/1919 ni bwo umunyarwandakazi wa mbere Mama Mariya Yohana Nyirabayovu yakoze amasezerano yo kwiha Imana mu muryango w’Abenebikira muri Paruwasi ya Rwaza. Magingo aya mu Rwanda hari imiryango y’abihayimana isaga 100. Muri iyi nkuru, turabagezaho imiryango y’Abihayimana yavukiye ku butaka bw’u Rwanda. Iyo miryango yashinzwe n’abenegihugu, (abihayimana n’abalayiki) ndetse n’abihayimana batari kavukire ariko bakoreraga ubutumwa bwabo mu Rwanda.

A.   Imiryango yashinzwe n’abihayimana batari kavukire.

1.     Abenebikira (Filles de la Vierge)

Umuryango w’Abenebikira ni umuryango w’ababikira wemewe ku rwgo rwa Kiliziya y’isi yose. Ukaba ukorera ubutumwa bwawo mu kwita ku burezi n’ubuvuzi ndetse no gutegura abigishwa n’abana bakeneye guhabwa amasakaramentu. Wita kandi ku barwayi n’abageze mu zabukuru n’ibindi Abenebikira butumwamo na Kiliziya. Ni wo muryango wambere w’Abihayimana b’abakobwa kavukire mu Rwanda. I Rwaza muri diyosezi ya Ruhengeri ni ho umuryango w’Abenebikira wavukiye ku mugaragaro nk’ihuriro ry’abakristu basenga (pieuse union) kuwa 25 Werurwe 1919. Washinzwe na Myr Yohani Yozefu Hiriti, afatanije n’Ababikira bera (sœurs missionnaires de Notre-Dame d'Afrique) afite intego yo gushinga umuryango w’abihayimana kavukire. Kuri iyi tariki ya 25 werurwe 1919 ni bwo umubikira wa mbere w’umunyarwandakazi, Mama Yohana Nyirabayovu, yakoze amasezerano ye ya mbere. Umuryango w’Abenebikira wari waratangiye kubaho mu 1913.

Kuwa 25 Kamena 1935, wemewe ku rwego rwa Kiliziya y’iyi yose. Myr Lewo Pawulo CLASSE wari wasimbuye Myr Hiriti yemerewe n’urwego rushinzwe ukwemera (la congrégation pour la propagation de la foi) na rwo rubikoze mu izina rya papa Piyo wa XI, gushyira Abenebikira ku rwego rw’umuryango w’abihayimana (élever la pieuse union en congrégation religieuse). Kuwa 24 Mutarama 1953, ni bwo Abenebikira batoye bwa mbere umuyobozi wabo, bahagarika ubwo kugengwa n’Ababikira bera. Ubu bagabye amashami mu bihugu bya Afurika ; Rwanda, Burundi, Kongo (RDC), Kenya na Uganda. Uyu muryango ufite urugo rukuru (La maison-mère) i Butare mu Rwanda, mu mwaka wa 2017 wari ufite ababikira 382 baba mu ngo 60.

2.     ABAYOZEFITI

Ni umuryango w’abafureri washingiwe i Kabgayi na Myr Léon-Paul Classe kuwa 3 Ukwakira 1929. Kuwa 28 août 1929 nibwo Myr Léon-Paul Classe (Vicaire apostolique du Rwanda) yasabye imiryango y’abihayimana b’abamisiyoneri yariho icyo gihe gushaka urubyiruko rwifuza kwiyegurira Imana, bityo abagera kuri 21 batangirira mu iseminari ya Kabgayi kuwa 3 Ukwakira 1929 (igice cya postulat, kimwe mu bice bigize inzira inzira yo kwiha Imana). Amasesezerano ya mbere mu muryango w’Abayozefiti yabaye kuwa 30 Kanama1931. Amategeko shingiro y’umuryango yemejwe n’urwego rushinzwe iyogezabutumwa (congrégation pour l'évangélisation des peuples) kuwa 12 Mata 1939, hanyuma wemerwa burundu, ku rwego rwa Kiliziya na Papa Pawulo wa VI kuwa 29 Nzeri 1966. Abayozefiti (La congrégation des Frères Joséphites du Rwanda, Institutum Fratrum Filiorum Sancti Ioseph) bakorera ubutumwa bwabo bwo kwita ku burere bw’urubyiruko, kwigisha gatigisimu no gutegura abigishwa mu Rwanda, mu Burundi no muri Kongo (RDC). Icyicaro gikuru kiri i Kabgayi.

3.    INGORO Y'URUKUNDO (Communauté Ingoro y’urukundo)

Umuryango ‘Ingoro y’urukundo’ washinzwe mu 1982 na Mgr Blaise FORISSIER. Ufite umuhamagaro wo gushinga ingoro z’urukundo mu gihugu zigamije kwimika ubumwe no gufasha abanyarwanda kugera ku burezi no gusobanukirwa neza ukwemera kwabo. (Il a pour vocation de fonder des foyers d'amour dans un pays à la recherche de son unité et de permettre à des Rwandais et Rwandaises d'accéder à l'éducation et à une meilleure compréhension de leur foi). Ni umuryango ugizwe n’abalayiki, ababikira n’abafureri, ukaba ukorera ubutumwa bwawo, ahantu hatandukanye, mu Rwanda no mu butaliyani.

Mgr Blaise FORISSIER ni umufaransa wavutse kuwa 12 Ukuboza 1929. Yahawe ubupadiri kuwa 2 Nyakanga 1955. Nyuma yo gusoza amasomo ya Tewolojiya muri Kaminuza ya Angelicum y’i Roma (doctorat en théologie, 1957-1959), yaje mu Rwanda kuwa 12 Ukwakira 1959. Imwe mu mirimo yashinzwe : Mu bihe bitandukanye, yahawe ubutumwa mu maseminari (mu kwigisha no mu kuyobora). Yakoze mu Iseminari Nto ya Save, no mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Padiri Blaise FORISSIER yabaye omoniye, mu gihugu, w’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu mu gihe y’imyaka 27 (1973-2000). Yatorewe kuba igisonga cy’umushumba wa Diyosezi ya Butare kuwa 13 Gashyantare 1982.  Yatabarutse kuwa 11 Mutarama 2018.

4.     UMURYANGO W’ABAJA BA MARIYA 

Ni umuryango w’Abababikira wavukiye muri Paruwasi ya Rwankuba ku gitekerezo cya Padiri Amatus Berenguer, wari Padiri Mukuru, abashinga Mama Deogratias, Umubikira w’Umusomusiyo, mu 1988. Ubu bagabye amashami menshi muri Kiliziya y’u Rwanda. Muri Paruwasi ya Rwankuba bafite ingo 2: Rwankuba na Rushashi. Uyu muryango w’Abababikira utegerejwe kwemerwa muri Kiliziya.

IMIRYANGO YASHINZWE N’ABENEGIHUGU, (abihayimana n’abalayiki)

5.     UMURYANGO W’ABARI BA BIKIRA MARIYA, UMWAMIKAZI WA KIBEHO (CFNDK : Communauté des Filles Notre Dame de KIBEHO)

Umuryango w’Abari ba Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho ni umwe mu miryango mishya, ukaba ukiri ku ntera y’ishyirahamwe (Association publique sous forme d’Union Pieuse). Washinzwe na padiri Vincent SIBOMANA, umusaserdoti wa Diyosezi ya KABGAYI ahereye ku byo yabonaga n’ibyo yumvaga muri paruwasi ya Muyunzwe yari abereye padiri mukuru mu mwaka w’i 2000. Twavuga nko kuba abakristu baturutse impande nyinshi z’u Rwanda bazaga i Muyunzwe, bagasenga basaba ko amabonekerwa y’i Kibeho, igihe kigeze yazemerwa, akaba inkingi y’ububyutse bw’ubukristu. Tariki ya 29 kamena 2001 nibwo uwari Umwepiskopi wa Gikongoro, Nyiricyubahiro Myr. Agusitini MISAGO yatangaje ko amabonekerwa yabaye hagati y’imyaka 1981 na 1983 yemewe kandi ko abakobwa batatu ; Alphonsine MUMUREKE, Mariya Clara MUKANGANGO na Nataliya MUKAMAZIMPAKA, muri benshi babonekerwa ari bo bakwizerwa.

Ufite intego yo gusakaza ubutumwa bwatangiwe i KIBEHO mu mabonekerwa yahabereye hagati y’1981 na 1983. Bafite kandi ubutumwa bwo kurera umwana w’umukobwa bamutoza imyuga kandi agakurana iyobokamana ryimakaza Umubyeyi Bikira Mariya umwamikazi wa KIBEHO, kwigisha abato iyobokamana no kubatoza ukwemera no gukorana n’imiryangoremzo nk’iyogezabutumwa ryimbitse. Kuwa 26 Gashyantare 2022 nibwo abakobwa 5 bakoze amasezevano ya mbere muri uyu muryango, yakirwa n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, abashimira ko bihanganiye imyaka 22 yose bategereje umunsi umuhamagaro wabo uzaba wageze ku ntego. Abo ni:

1.     Florence MUJAWAMARIYA uvuka muri paruwasi ya CYEZA

2.     Donatille MUKANDORI uvuka muri paruwasi ya CYEZA

3.     Christine MUKESHIMANA uvuka muri paruwasi ya MUYUNZWE

4.     Florence MUREKEYISONI uvuka muri paruwasi ya CYEZA

5.     Sylvine UMUGWANEZA uvuka muri paruwasi ya KIVUMU

Aba bakobwa barangije icyiciro cya Novisiya mu mwaka 2018, bemererwa gusezerana nyuma y’uko igenzura ryasabwe n’Umwepiskopi wa Kabgayi ku ireme ry’uyu muryango ryemeje ko uyu muryango watera indi ntambwe kugira ngo ubutumwa bwa Bikira Mariya umwamikazi wa Kibeho burusheho kumenyekana. Icyemezo gisoza iryo sesengura gikubiye mu iteka ryo kuwa 20 ukuboza 2021. Mu byagombaga kugenzurwa harimo ireme ry’impano rituma habaho uwo muryango (charisme), amategeko awugenga, ubushobozi bwo kubana kivandimwe nk’abihayimana no kumenya niba haboneka uzayobora umuryango, kumenya niba uwawushinze awubereye kw’isonga koko no kumenya niba umuryango ufite ubushobozi bwo kuzatunga abawugize. Umuryango w’Abari ba Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho wahawe igihe cy’imyaka 5 kugira wubake intego zitaragerwaho. Umuryango w’aba penitentes ba Fransisko wa Asizi na wo wemera kongera amasezerano areba ushinzwe kurera aba novisi, ari we mama Stefaniya Parpetua MUKARUGENERA mu gihe cy’imyaka 8, igihe gifatwa nk’igihagije ngo umuryango ube wiyubatse.

 
Hari kandi indi miryango itaremerwa nk’imiryango y’abihayimana, ariko ikora ku buryo buzwi na Diyosezi (Pieux Laïcs) :

6.     Abaja bato ba Mariya (Petites Servantes de Marie)

Abihayimana bagize uyu muryango, babarizwa ahantu hatandukanye muri Kilizya. Nko muri Diyosezi ya Kibungo, aba babikira babarizwa muri Paruwasi ya Zaza, Paruwasi ya Mukarange, Paruwasi ya Gahara na Paruwasi ya Kansana.

7.     Abajambo

Ababikira bakorera ubutumwa ahantu hatandukanye : muri Paruwasi ya Rwamagana, diyosezi ya Kibungo, muri diyosezi ya Byumba ndeste no muri Arikidiyosezi ya Kigali. 

 

 

Imiryango ikurikira twayibagejeho mu nkuru yindi yitwa IMIRYANGO 8 YASHINZWE N’ABIHAYIMANAKAVUKIRE

8. ABABIKIRA B’ABARANGARUKUNDO

9. ABABIKIRA B’AKANA YEZU

10. INSHUTI Z’ABAKENE (I.A)

11. ABIZERAMARIYA, bibarutse abafureri mu 2011

12. ABAMBARI BA JAMBO

13. ABAGARAGU BATO BA MARIYA

14. ABAGABUZI B’AMAHORO YA KRISTU UMWAMI

15. ABAHIRE BA NYINA WA JAMBO

 .............................................Izindi nkuru..........................................................................

Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga ku batagatifu twanyujije kuri uru rubuga :

 Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  MutagatifuFransisko ,  Jilberiti umukuru w’abihayimana , Visenti Feriye ,

Intumwa z’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu « apôtres de la Sainte Face » (Abantu 7 baharaniye ko kwiyambaza Uruhanga rutagatifu bimenywa kandi bigakorwa uko bikwiye na bose),

Umurage w’intumwa z’impuhwe z’Imana (ibyo twasigiwe n’abatagatifu 7 bafatwa nk’intumwa z’impuhwe z’Imana « apôtres de la miséricorde ».

Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari).

Kigali, Paruwasi 5 ku isonga mu kubyaraAbabikira 

Kigali, Paruwasi 5 ku isonga mu kubyara abasaseridoti

Abepiskopi 13 ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda

 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...