Akivuka yiswe Mariya Pawulina Jeuris (Marie-Pauline Jeuris), nyuma nibwo yaje kwitwa Amandina wa Schakkebroek. Mu gihugu cy’Ububiligi niho yavukiye, i Schakkebroek kuwa 28 Ukuboza 1872. Se yitwaga Cornelius Jeuris naho nyina yitwaga Agnes Thijs akaba yaritabye Imana kuwa 27 Ukwakira 1879, ari kubyara umwana wa cyenda mu gihe Pawulina yari umwana wa karindwi, afite imyaka irindwi gusa. Kuva ubwo Ibyo byatumye Pawulina abana n’umugore bari baturanye witwaga Celis-Jans kugeza ubwo agejeje imyaka cumi n’itanu.
Amashuri abanza Pawulina yayigiyee mu babikira ba Ursulines muri Herk-de-Stad. Mu 1886, Amandina wa Schakkebroek wari ukitwa Pawulina yari mu butumwa mu muryango w’ababikira b’Urukundo muri Sint-Truiden, ntabubure kwiga kuko n’ubwo Amandina yari ari gukora ubutumwa muri uwo muryango, baramurekaga, bakamuha n’umwanya wo gukomeza kwiga. Nyuma y’igihe gito, mukuru we witwaga Mariya na we yinjiye muri uwo muryango w’ababikira b’Urukundo. Yewe n’uwo bakurikiranaga wamurushaga imyaka ibiri witwaga Rosalie, na we yakoze muri icyo kigo cy’ababikira imyaka ibiri. Kuwa 2 Kanama 1892 Amandina yagiye i Hasselt gufasha imirimo yo mu rugo mukuru we witwaga Ana kuko yari arwaye kandi yarapfakaye kandi afite abana bane.
Amandina yabaye umubikira mu muryango w’Abafransiskani, akorera ubutumwa mu gihugu cy’Ubushinwa. Yinjiye mu ishuri rikuru ry’abamisiyoneri ba Mariya b’Abafransiskani afite izina rya Mariya Amandine. I Marsellles no muri Taiyuan, Amandine yakoze imirimo itandukanye mu bitaro yita ku barwayi. Yari umuntu ukunda gusetsa abandi kandi agahora yishimye. Ni byo byatumye Abashinwa bamwita “umunyamahanga useka” (the laughing foreigner), “umubikira w’i Burayi uhora aseka”, (« la sœur européenne qui rit toujours ») , cyangwa se “isugi y’i Burayi ihora aseka” ( « vierge européenne qui rit toujours »).
Mu gihe cy’imyivumbagatanyo yiswe Boxer Rebellion, kuwa 1 Nyakanga 1900, haciwe iteka ko nta mubano Abashinwa bagomba kongera kugirana n’Abamisiyoneri b’Abanyamahanga, cyane cyane abakomoka ku mugabane w’Uburayi. Ubwo kandi abari baramaze kugera mu Bushinwa bari basabwe kuhava, bagasubira iwabo. N’Abashinwa bamaze kuba Abakristu, bari basabwe guhakana Ukwemera Gikristu kandi uwari kurenga kuri iryo teka wese yagombaga guhanishwa igihano cy’urupfu. Amandina amaze kumva ayo makuru, yahise amenya ko itotezwa ryegereje maze asenga agira ati: “Ndagusaba Mana, atari ukugira ngo ukize abamaritiri urupfu, ahubwo ari ukugira ngo ubakomeze mu bigeragezo.” Kubera bya byishimo by’Abafransiskani byamurangaga, Amandina na bagenzi be, bishwe bahowe Imana baririmba indirimbo yo gushimira Imana ya “Mana Yacu Turagusingiza (Te Deum) bishimye)”.
Amandina wa Schakkebroek yitabye Imana kuwa 9 Nyakanga 1900, apfira i Taiyuan mu gihugu cy’Ubushinwa hamwe n’abandi bamaritiri b’Abashinwa, barimo ababikira bagenzi be b’Abafransiskani: Mariya Herimine wa Yezu (Marie-Hermine de Jésus, Irma Grivot), Mariya w’Amahoro (Marie de la Paix, Marie-Anne Giuliani), Mariya Claire (Clelia Nanetti), Mariya wa Mutagatifu Nataliya (Marie de de Sainte-Nathalie, Jeanne-Marie Kerguin), Marie de Saint-Just (Anne-Françoise Moreau) na Marie-Adolphine (Kaatje Dierkx).
Amandina yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu mu gihe kimwe n’abandi bahowe Imana bishwe n’aba Boxer rebellion. Amandina na bagenzi be 28 b’abafransisikani bahowe Imana mu Bushinwa bashyizwe na Papa Piyo wa Cumi na babiri (Pope Pius XII) mu rwego rw’Abahire, kuwa 24 Ugushyingo 1946. Ni Papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamushyize mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 1 Ukwakira 2000, hamwe n’istinda ry’abamaritiri 120 bahowe Imana mu bushinwa kuva mu 1630 kugera mu 1930. (Saint Augustin Zhao Rong et ses 119 compagnons). Kiliziya Gatolika imwizihiza kuwa 9 Nyakanga.
No comments:
Post a Comment