Sunday, July 17, 2022

MUTAGATIFU ELIZABETI WA PORTUGALI (1271-1336)

Elizabeti yari igikomangoma, umukobwa w’umwami Petero III wo muri Hispaniya. Yavutse mu 1271, bahitamo kumwitirira nyirasenge Elizabeti wo muri Hongriya wari waragizwe umutagatifu. Elizabeti yarezwe neza, akurana imico ya gikristu, kuko bahoraga bamutekerereza imibereho y’uwo nyirasenge wabaye umutagatifu. Mu 1283, yujuje imyaka 12, Elizabeti yashyingiranwe na Diyoniziyo, umwami wa Portugali, babyarana abana babiri ; umuhungu n’umukobwa. Elizabeti yahuye n’ingorane zitandukanye mu rugo rwe, abasha kubyihanganira kubera gusenga no kwizera Imana. Haciye igihe umugabo we aramuhararukwa, atangira kumwanga kugeza n’aho amuvuga ibinyoma byo kumusebya, amuteranya n’abavandimwe be ndetse n’umuhungu babyaranye ashaka kumwihakana.

Muri izo ngorane zose, Elizabeti yakomeje, kwiringira Imana, arayambaza ndetse asabira n’umugabo we kandi yemera kurerana urukundo abana b’intarutsi umugabo we yamuzaniraga. Yagize ibyago kandi byo gupfusha umukobwa we n’umukwe we,ariko akomeza kwizera Imana, yo soko y’ibyiza byose. Haciye iminsi umugabo we Diyoniziyo na we aritahira, ariko yigendera yari amaze kwisubiraho ndetse yaranamusabye imbabazi. Mu buzima bwe, Elizabeti yari umwamikazi ukundwa na bose akagira impuhwe kandi agakunda kugoboka indushyi. Iby’isi n’ubukire bwose yari yicayemo yarabisize, ahitamo kwirundurira mu Mana, nuko yinjira mu muryango w’abihayimana w’abafransisikani. Elizabeti yitabye Imana mu 1336. Tumwizihiza ku itariki 4 Nyakanga.

Izi nyandiko zagufasha kumenya byinshi:

ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013

ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015.

DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.163. 

.......................................................Izindi nkuru..................................................................

Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga ku batagatifu twanyujije kuri uru rubuga :

 Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  MutagatifuFransisko ,  Jilberitiumukuru w’abihayimana , Visenti Feriye ,

Intumwa z’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu « apôtre de la Sainte Face » (Abantu 7 baharaniye ko kwiyambaza Uruhanga rutagatifu bimenywa kandi bigakorwa uko bikwiye na bose),

Umurage w’intumwa z’impuhwe z’Imana ; (ibyo twasigiwe n’abatagatifu 7 bafatwa nk’intumwa z’impuhwe z’Imana « apôtre de la miséricorde ».

Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari).

 

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...