Saturday, March 12, 2022

Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago

“Mwakire iyi sakapulari. Uzapfa ayambaye ntazababazwa n’umuriro w’iteka, izaba ikimenyesto cy’umukiro, uburinzi mu gihe cy’ibyago n’isoko y’amahoro”. (Prenez ce scapulaire. Quiconque meurt en le portant ne souffrira pas du feu éternel. Ce sera un signe de salut, une protection lors du danger et un gage de paix).

 Isakapulari ya Karumeli ni iki ? 

Isakapulari ya Karumeli ni umwambaro w’abihayimana b’abakarumeli ndetse hakaba n’iyambarwa n’abalayiki b’abakarumeli, ariko nto cyane. Yabayeho kuva mu kinyejana cya cumi na bitatu ikoreshwa n’abihayimana gusa, abalayiki batangiye kuyambara mu kinyejana cya cumi na bitanu maze mu kinyejana cya cumi na bitandatu itangwa hirya no hino muri za Kiliziya. Ndtese yanabaye urwitegererezo mu bijyanye no gusenga hifashishijwe amasakapulari (Scapulaire de Notre-Dame du Mont-Carmel, ou scapulaire brun, modèle pour les dévotions aux autres scapulaires). Nkuko igitabo kivuga abatagatifu ba Karumeli kibyemeza, Mutagatifu Simoni Sitoki wari umukuru w’Umuryango ahashyira mu 1251, yabonekewe n’Umubyeyi Bikira Mariya, amuha Isakapulari nk’ikimenyetso cy’umukiro ku bazayambara bagaragaza urukundo bafitiye Bikira Mariya. Nyuma yaho Papa Yohani wa XXII yasohoye inyandiko ihamya ko Bikira Mariya yamwiyeretse amusaba kurengera umuryango wa Karumeli, bityo na we akazamwitura amurengera. Muri iyo nyandiko, Papa yatangaje ko umuntu upfuye yambaraga Isakapulari kubera urukundo afitiye Bikira Mariya, azakizwa igihano cya Purugatoli.

Iyi sakapulari ijya gusa umukara (couleur Marron) igizwe n’ibihande bibiri ; kimwe kijya ku gatuza, ikindi ku mugongo. Ibyo bice bihujwe n’umushumi unyura kuri buri rutugu. Niyo mpamvu iy’umudali bayita Isakapulari (‘scapulaire’, omoplate). Kuva mu 1910, iyi sakapulari ishobora kwambarwa nk’umudali ufite ishusho ya Yezu n’Umutima we Mutagatifu, ku rundi ruhande hari ishusho ya Bikira Mariya. Nyamara abayobozi ba Kiliziya banyuranye bagiye bagaragaza ko bashyigikiye itari umudali, kuko yo igaragaza neza agaciro k’umwambaro w’Isakapulari. Twavuga nka papa Piyo wa X na Benedigito wa XV. 

Mu bihe bya kera (Moyen Âge), byari itgeko kwambara umwambaro w’abamonaki ku buryo uwawukuragamo byahwanaga no kuva mu muryango. N’ubwo mu 1263 bitari ngombwa ko umukarume ayambara (cfr règle de l'Ordinale de Dublin), inteko rusange y’umuryango yo mu 1281yabereye i Londres yemeje ko Isakapulari ari ingenzi mu byo umukarume agomba kwambara. Amategeko y’umuryango yo mu 1369 yemeje ko umukarume uzasoma Missa atambaye Isakapulari azirukanwa (excommunication automatique), mu gihe amategeko yo mu 1324 yemezaga ko kuryama utayambaye ari ikosa rikomeye. Umukarume Hugh Clarke avuga ko inkomoko yo kwambika Isakapulari abalayiki iri mu cyifuzo cyabo cyo kwihuza n’Abakarume. (‘les origines de la dévotion du scapulaire se trouvent dans le désir des laïcs durant le Moyen Âge d'être étroitement associés à l'Ordre du Carmel et à sa spiritualité’). Kwambika Isakapulari nto abalayiki mu buryo tuzi ubu byatangijwe na Giovanni Battista Rossi wayoboye umuryango w’abakarume mu 1564 kugeza 1578. 

Igisobanuro cy’Isakapulari ya Karumeli 

Ku bakarumeli, iyi sakapulari ni ikimenyetso cyo kwiyegurira Bikira Mariya, ikaba umwambaro Bikira Mariya yageneye abamwiyeguriye mu muryango wa Karumeli. Uwo mwambaro ni umwe mu bimenyetso byunganira amasakramentu mu kwibutsa umuhamagaro w’abakurikiye Kristu. Tubibutse ko hari ibimenyesto Jambo wigize umuntu yakoresheje, n’ubu bikoreshwa mu gutagatifuza abemera : Amazi ya Yordani ashushanywa n’amazi ya Batisimu, umugati na divayi yahaye intumwa ze basangira ubwa nyuma, bishushanya Igitambo cy’Ukaristiya dusangiriramo Umubiri n’amaraso bye, n’ibindi. Iyi sakapulari kandi ni ikimenyetso cy’uburinzi bwa Bikira Mariya. Nkuko umwambaro urinda ibyahutaza umubiri: ubukonje, ubushyuhe, umuriro, icyawukomeretsa,…niko n’Isakapulari irinda roho nk’uko Umubyeyi yabihamije ayiha Mtg Simoni Sitoki. Niwe ubwe wamwijeje ko uzapfa ayambaye atazajya mu muriro w’iteka. Nibyo koko uyambaye aba yemeye kwakira intwaro y’urukundo ngo atsinde icyaha aho kiva kikagera dore ko ari cyo kidukura muri urwo rukundo. Isakapulari ni umwambaro wa Bikira Mariya wibutsa abawambaye ko ari abana b’Imana n’ab’Umubyeyi Bikira Mariya, ikabashishikariza gusa n’Umubeyi Bikira Mariya, bazirikana ko nk’uko Imana yacunguye abantu imunyuzeho, ari na ko ikomeza kumunyuraho ikabagabira ingabire zinyuranye.

Isezerano rya Bikira Mariya ku Isakapulari y’abakarumeli 

Nk’uko twabivuze hejuru, Isezerano rya Bikira Mariya ku bambara iki kimenyesto cy’umukiro ni uko batazaheranwa n’umuriro utazima, izababera isoko y’uburinzi n’amahoro mu gihe cy’ibyago. (Prenez ce scapulaire. Quiconque meurt en le portant ne souffrira pas du feu éternel. Ce sera un signe de salut, une protection lors du danger et un gage de paix). Iri sezerano ryatumye Isakapulari ifatwa nk’uburyo bworoshye bwo kugera mu ijuru, ariko mu kwirinda ubuyobe (s'égarer dans la superstition) Kiliziya yagize icyo ibivugaho muri Gatigisimu ; Isakapulari ntitanga inema ya Roho Mutagatifu nk’amasakaramentu, ariko ko kubw’isengesho rya Kiliziya idutegurira kwakira inema no gufatanya n’abandi hamwe na yo. (Les sacramentaux comme le scapulaire « ne confèrent pas la grâce de l’Esprit Saint comme le font les sacrements, mais par la prière de l'Église, ils nous préparent à recevoir la grâce et nous disposent à coopérer avec elle »). 

Isakapulari y’abakarume yambawe n’abayobozi ba Kiliziya benshi, barimo Mutagatifu Yohani Pawulo wa II. Bamwe mu bayambaye bemeje ko hari ibitangaza byinshi byabaye kubera ko Bikira Mariya yabarinze. Hari n’uwahowe Imana kubera kuyambara, uwo ni umuhire Isidore Bakanja (1885-1909) watangajwe na Mutagatifu Yohani Pawulo wa II kuwa 24 Mata 1994. 

Izindi nkuru twabagejejo ku masakapulari

Andi masakapulari ya Bikira Mariya (Isakapulari y’Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Isakapulari y’ubururu ya Bikira Mariya Utasamanywe icyaha)

  1. Isakapulari y’Amaraso ya Yezu
  2. Isakapulari ya Bikira Mariya w’ububabare burindwi
  3. Menya amasakapulari y’ Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwa Mariya
  4. Sobanukirwa n'isakapulari ya mutagatifu Benedigito
  5. Tumenye isakapulari ya Bikira Mariya Umubyeyi utabara imbohe
  6. Sobanukirwa n’Isakapulari ya Bikira Mariya, Umubyeyi ugira inama nziza
  7. Tumenye Isakapulari ya Mutagatifu Dominiko
  8. Imivukire y’Isakapulari ya mutagatifu Yozefu
  9. Tumenye Isakapulari y’Umubyeyi ukiza abarwayi
  10. AMOKO Y’AMASAKAPULARI Y’UBUBABARE BWA YEZU
  11. Byinshi wamenya ku mudali w'ibitangaza - La médaille de Notre-Dame des Grâces
  12. Isakapulari ya mutagatifu Mikayile, ikimenyetso cy’ubuyoboke buzatugeza mu ijuru
  13. Isakapulari y’icyatsi, ikimenyesto cyo guhinduka
  14. Isakapulari y’Uruhanga rutagatifu, idufashe guhongerera ibyaha


No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...