Saturday, March 12, 2022

IMIRYANGO 8 YASHINZWE N’ABIHAYIMANA KAVUKIRE

Abarangarukundo umwe mu miryango
 yavukiye mu Rwanda  (ababikra n'abanovisi)
Abamisoyoneri bamaze kugera mu Rwanda ku wa 2
Gashyantare 1900 no gukambika i Save kuwa 8 Gashyantare uwo mwaka, ubwo hatangiye urugamba rwo kogeza Inkuru Nziza batekereza n’uko hazaboneka abandi bihayimana kavukire bo kubasha uwo murimo. Ibi byashimangiwe n’uko abigishwa 26 babibumburiye abanyarwanda bose, bakemera kubatirizwa i Save mu 1903, naho mu 1904 hagatorwa abaseminari ba mbere boherejwe kwiga i Hangiro muri Tanzaniya, nyuma mu Kuboza k’umwaka w’1913 bakaza kugaruka mu gihugu, gukomereza amasomo i Kabgayi. Ni uko twabonye abapadiri kavukire bwambere mu Rwanda, hari kuwa 7 Ukwakira 1917, Kiliziya ishyira abadiyakoni Donati REBERAHO na Balitazari GAFUKU mu rwego rw’abapadiri.  Mu myaka yakurikiyeho, Abihayimana kavukire bakomeje kwiyongera; abapadiri, ababikira n’abafureri kugeza na bo bashinze imiryango y’abihayimana tugiye kubagezaho. 

1.     ABABIKIRA B’ABARANGARUKUNDO 

Abarangarukundo n'umushumba wa Kabgayi
 (ifoto ya diyosezi ya kabgayi)
Ni mu mugambi we wo kwimakaza urukundo wateye Padiri Petero Selesitini NIWENSHUTI, wa Diyosezi ya Kabgayi uvuka muri Paruwasi ya Mushishiro, gushinga umuryango w’Ababikira b’Abarangarukundo. Yawutangiriye muri Paruwasi ya Ruhango, ku itariki ya 14 Mata 1991. Aha ni ho Urugo rukuru rw’umuryango ruherereye. ‘Yego Nyagasani’ ya mbere yabaye iya Mama Odette MUKANDOLI, Ku wa 27 Ukuboza 1996, aba atyo imfura y’umuryango. Mu ntangiriro, mu muryango wa BENEBIKIRA, abashaka kuba Abarangarukundo niho barererwaga, kugeza babaye ababikira. Umuryango watangiye gutegura abawinjiramo mu 2007. 

Padiri Petero Selesitini NIWENSHUTI
Impano y’umuryango ni ukwita ku basaserodoti bageze mu zabukuru, abarwayi n’ababana n’ubumuga n’abandi bakeneye ubufasha ngo bagire imibereho myiza. Uyu umuryango ukurikiza inzira-ngenzi (Spiritualité) ya Mutagatifu Yohani, Intumwa y’urukundo. Umuryango w’Abarangarukundo wemewe by’agateganyo kuwa 31 Kanama 1996 n’uwari Umwepiskopi wa Kabgayi Musenyeri Anastase MUTABAZI. Padiri Petero Selesitini NIWENSHUTI, yitabye Imana kuwa 24 Gicuransi 1994. Mu Rwanda, Abarangarukundo bakorera mu madiyosezi anyuranye nka Kabgayi na Cyangugu. 

2.     ABABIKIRA B’AKANA YEZU 

Ababikira b’Akana Yezu n'umushumbawa Diyosezi
ya Cyangugu 
(ifoto ni iya diyosezi ya Cyangugu)

Uyu muryango washinzwe na Sr Adrie NYIRABARIMA, ukaba wita ku mbabare cyane cyane abana b’imfumbyi. Amasezerano yambere y’uyu muryango ni ayakozwe n’ababikira 25. Amasezerano y’izo mfura z’umuryango yakiriwe n’ umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE kuwa 23 Kanama 2021. Hari hashize imyaka 23 umuryango w’ababikira b’Akana Yezu utangiye kubaho. Urugo rukuru rw’umuryango w’Ababikira b’Akana Yezu ruherereye mu Rusayo, muri Paruwasi Mushaka, ari naho aya masezerano yakorewe. 

3.     INSHUTI Z’ABAKENE (I.A)  

Inshuti z’Abakene (Ifoto ni iya Kigaltoday)

Kuwa 14 Kanama 1986, muri Airikidiyosezi ya Kigali ; Paruwasi ya Rwankuba Sikirisale ya Muyongwe, ku musozi wa Shori havutse umuryango w’ababikira ‘Inshuti z’Abakene (La congrégation soeurs Inshuti z’abakene (Amies des pauvres)’ wita ku bana b’imfubyi n’abafite ubumuga ushinzwe na Mama Catherine Géneviève NDUWAMARIYA, Umubikira w’Umusomusiyo. Babereyo kugaragariza abakene urukundo n’impuhwe by’Imana, Umubyeyi wa bose, biyuha akuya ngo babeho kandi babesheho n’abatabishoboye. Bazirikana kenshi kandi bagaterwa umuhate n’iri jambo ry’Imana: “Umurwayi aramusubiza ati «Mubyeyi, singira umuntu unjugunya mu cyuzi, igihe amazi yibirinduye; iyo ngerageje kujyamo, nsanga undi yamanukiyemo. » (Yohani 5:7).” 



Mama Catherine NDUWAMARIYA yavutse mu 1944, muri Santarali ya Mwendo, Paruwasi ya Muyunzwe, Diyosezi ya Kabgayi, yitabye Imana kuwa 4 Nyakanga 2017. Umuryango ‘Inshuti z’Abakene’ wemewe na Kiliziya Gatulika ku rwego rwa Diyosezi kuwa 26/12/2011 ukaba ukorera ubutumwa no mu yandi madiyosezi nka Butare, Byumba na Kibungo.
 





4.     ABIZERAMARIYA 

Abizeramariya n'umushumba wa Ruhengeri

Habanje kuvuka ababikira mu 1956 bashinzwe na Myr Raphael SEKAMONYO, nyuma havuka n’abafureri mu 2011 bashinzwe n’inteko rusange y’abakira (Chapitre général). Igitekerezo cyo gushinga umuryango w’ Abizeramariya (ababikira), Myr Raphael SEKAMONYO yakigiriye muri Diyosezi ya Ruhengeri. Amaze imyaka itatu mu butumwa muri Paruwasi ya Rwaza. Mu 1949, Yaje kugira impanuka ikomeye ya moto i Rwaza mu Kigote, we akabona agomba gucibwa ukuboko. Agashavuzwa cyane no gutekereza uko umupadiri udafite akaboko yamera. Yakize adaciwe ukuboko kubera kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya ; niko kumusezeranya kuzamuha ituro rimunyuze. Umuryango w’Abizeramariya yawushinze, muri Mata 1956, ari ituro ahaye Umubyeyi Bikira Mariya nkuko yari yarabimusezeranyije. 

Abafureri b’Abizeramariya (ifot;C.EP.R)

Igitekerezo cyo gushinga abafureri b’Abizeramariya cyatangiye mu 1972. Mu 2011 nibwo inteko y’umuryango yemeye kwakira abasore 5 ngo batangire gutegurirwa kuzaba Abafureri b’Abizeramariya, babiri muri bo nibo bashoboye gusezerana kuwa 7 Ukuboza 2015 ; Fureri Alexandre Marie NDUWAYEZU uvuka muri paruwasi ya Mwezi muri diyosezi ya Cyangugu na Fureri Aphrodis Marie BIKORIMANA uvuka muri paruwasi ya Simbi muri diyosezi ya Butare. Aya masezerano ya mbere y’ imfura z’abafureri mu muryango w’ Abizeramariya, yakiriwe na Myr Filipo Rukamba, umushumba wa diyosezi ya Butare hamwe na Mama Pelajiya MUJAWAYEZU, umukuru w’umuryango w’abizeramariya. 
Myr Raphael Sekamonyo

Abizeramariya, baba bugufi y’abatagira kirengera cyangwa bakabana na bo (rester auprès des Malheureux sans recours ou et vivre avec eux dans les Homes des âgées, pauvres et abandonnées). Ntibatana no kwigisha gatigisimu, guteze imbere uburezi no gukora mu bikorwa by’ubuzima. Bakorera ubutumwa bwabo muri ibi bihugu : Kenya, RCA, Italie, Belgique, RDC no mu RWANDA. 


5.     ABAMBARI BA JAMBO 

Ifoto ni ya Abambari ba Jambo
Umuryango w’abafureri b’Abambari ba Jambo washingiwe muri Paruwasi ya Ndera kuwa 1 Mata 1990. Ni muri Arikidiyiosezi ya Kigali, mu karere ka Gasabo. Washinzwe na Fureri Jean de Dieu TURIKUNKIKO. Uyu muryango ugamije kwita ku bakene batagira ababitaho n’urubyiruko, bakazirikana ko Imana ikunda abakene bayo. Bafite intego yo guteza imbere ibikorwa bishyigikira abanyantegenke, abatagira aho bakinga umusaya n’abatereranwe n’imiryango cyangwa abatagira ababitaho, by’umwihariko urubyiruko.
Fureri Jean de Dieu TURIKUNKIKO.

Umuryango w’abambari ba Jambo ubereyeho kandi gusaba Imana ko haboneka abitangira abatereranwe n’isi kugira ngo bemeze bose ko Imana ikunda abantu, ko na bo bagomba kuyikunda kandi bagasaba ko urukundo rw’Imana rwasendera mu bantu. Abambari ba Jambo ni umwe mu miryango itaremerwa nk’imiryango y’abihayimana, ariko ikora ku buryo buzwi na Diyosezi (Pieux Laïcs). Abambari ba Jambo bakorera mu madiyosezi yo mu Rwanda nka KIBUNGO na Arikidiyosezi ya KIGALI. 


6.     ABAGARAGU BATO BA MARIYA 

Abagaragu Bato ba Mariya

Ni umuryango w’abafureri wabyawe n’ Umuryango w’Abayozefiti kuko washinzwe n’umuyozefiti Fureri Yustini SEBUNANI mu 1986, uvukira muri santarari ya Nyange, Paruwasi ya Zaza, aho yashingiye itsinda rya mbere ry’abasore 12 biswe Abagaragu Bato ba Mariya.  Ku myaka 52 mu butumwa, Iteka ryemeza “ABAGARAGU BATO BA MARIYA” nk’umuryango w’abihayimana bemewe na Diyosezi ryasomewe abakristu kuwa 25 Mutarama 2018 mu gitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Musenyeri Antoni KAMBANDA, wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo. Kuri iyi tariki kandi, Umwepiskopi yakiriye amasezerano ya mbere mu muryango w’Abagaragu Bato ba Mariya yakozwe n’abafureri 6, barimo Gaspard NSHIMIYIMANA, wari umaze imyaka 32 na Bernardin NSABIMANA, wari umaze imyaka 25 mu muryango. Ubutumwa bw’ibanze bwabo ni ukwita ku rubyiruko, bataretse no kugira uruhare mu yindi mirimo y’ubutumwa bwa Kiliziya; nko kwigisha Kuba abakateshiste, abayobozi ba santarari, abarezi mu mashuri no gukora mu buvuzi. Fureri Yustini SEBUNANI yavukiye i Save mu 1913, yinjira mu muryango w’ Abayozefiti mu 1932, asezerana burundu mu 1935. Umuryango w’Abagaragu Bato ba Mariya ni imbuto z’amabonekerwa ya Bikiramariya i Kibeho. 

7.     ABAGABUZI B’AMAHORO YA KRISTU UMWAMI 

Donata Uwimanimpaye
Uyu muryango wavukiye muri Diyosezi ya Ruhengeri, Paruwasi ya Janja mu 2001, ushinzwe na  Donata UWIMANIMPAYE, umubikira wo mu muryango wa BENEBIKIRA. Mu 2010 Donata Uwimanimpaye yahuye na Padiri Ubald RUGIRANGOGA baganira ku muhamagaro basangiye wo gushinga umuryango ufite intego yo kubaka no kwigisha amahoro, nibwo Ubald yahise atangira gukorana na we byahafi, aba umuyobozi wa roho bituma na we aba umufasha mu gushinga umuryango (Spiritual Director, co-founder of Missionaries of Peace of Christ the King, APAX). 

Ababikira ba APAX
Uyu muryango wemewe na kiliziya ku rwego rwa Diyosezi (Association de Fidèles) mu buryo bw’agateganyo kuwa 13 Ukwakira 2019, hizihizwa Yubile y’imyaka 100 umunyarwandakazi wa mbere yiyeguriye Imana ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Kuwa 22 Kanama 2020 nibwo umuryango wavutse ku mugaragaro ukemerwa na Kiliziya, ku rwego rwa Diyosezi, hasezerana abafureri 11 n’ababikira 29. 

Abafureri ba APAX
Kuwa 22 Kanama 2021, hasezeranye abafureri 16 n’ ababikira 11. Kuri iyi tariki kandi umuryango w’Abagabuzi b’amahoro ya Kristu Umwami wari wujuje abakoze amasezerano ya mbere 67 (abafureri n’ ababikira) mu gihe cy’imyaka ibiri. 
Sr Donata Uwimanimpaye afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye no kwigisha n'amahoro (Docotorate in Padagogy & Peace Education)

8.     ABAHIRE BA NYINA WA JAMBO 

Umuryango w’Abahire ba Nyina wa Jambo ufite ababikira n’abafureri washinzwe mu kwezi kwa werurwe 1987, ubwo Musenyeri Ludoviko GASORE, wari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mubuga, yemeye ko abakobwa barindwi bakoraga mu ishyirahamwe Abadacogora ryo ku Mubuga batangiza urugo rwabo rwa mbere, ku Mubuga, mu isoko ryo mu Ryaruhanga. Biba agatangaza kubona abashaka kwiyegurira Imana batura rwagati mu isoko. Mu 2004 nibwo Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yemeye ko Postulat na Noviciat bitangira, atangaza ko Diyosezi ya Nyundo yemeye Abahire ba Nyina wa Jambo nk’Umuryango w’Abakristu bishyize hamwe kuwa 1 Mutarama 2005. Yakiriye amasezerano ya mbere mu muryango w’Abahire ba Nyina wa Jambo kuwa 11 Gashyantare 2005. Bwa mbere Abahire ba Nyina wa Jambo basezeranye burundu, kuwa 11 Gashyantare 2011, Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, wari Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo ni we wakiye ayo masezerano y’abasore 7 n’abakobwa 32. Aya masezerano yabaye nyuma y’imyaka 23 abakobwa 7 ari nabo umuryango w’Abahire ukomokaho batangiye communauté ya mbere - abo bakobwa bose bapfuye mu 1994. Abahire ba Nyina wa Jambo bihatira kubaho bigana ubuzima bwa Bikira Mariya i Nazareti bayobowe n’ingingo nterahirwe.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...