Saturday, March 12, 2022

Ibaze nawe, kuki waramutse?

Umuntu ukangutse -Photo, Internet 
Kuramuka ni ugukomeza kubaho

Umuntu arakora, akagira n’umwanya wo kuruhuka, agatwarwa n’agatotsi, ubwo akimukira aho ikiremwamuntu bitacyorohera kumva neza no gusobanura. Umuntu ugiye kuryama ntamenya uko yasinziye, kimwe n’uko atamenya uko akanguka n’igihe ari bukangikire kuko hari abasinzira ubudakanguka. Ni nde utanga ibitotsi, akagena n’igihe birangirira? Ni nde muhanga wabisigura uko byakabaye? Ukuri ni uko hari ubwo umuntu asinzira ubudakanguka, niba ukangutse rero, shimira Imana Mugenga wa byose. Yo iri hejuru y’icyitwa iyobera cyose, ikaba ikigutije umwuka w’ubuzima yaguhushyemo ikurema. Ijambo ry’Imana riti : ‘Nuko Uhoraho Imana abumba Muntu mu ibumba rivuye mu gitaka, amuhuha mu mazuru umwuka w’ubuzima, nuko Muntu aba muzima (Intg.2,7)’. Umwuka w’Imana ntimukawupfushe ubusa. Burya gukanguka niko kuramuka. Uko kuramuka ni ugukomeza kubaho, uburyo bwiza bwo kwisubiraho, ukagorora ibigoramye, ugatangira ubuzima bushya bwiyunga n’abantu n’Imana. Nta yindi mpano isumba kuramuka. Mbega impano ihebuje ya Rerema! uko byagenda kose hari impamvu; ngaho Ibaze nawe, kuki waramutse?

Kuramuka, amahirwe yo kwisubiraho

Ni kenshi dukosa. Mu mibereho ya Muntu, amakosa akorwa mu buryo bwinshi: iyo akora, iyo areba, iyo atecyereza n’iyo yirengagiza ibyo yagombaga gukora. Duhora mu ntambara yo kurwanya ikibi, ni yo mpamvu duhamagarirwa kugarukira Imana no kutabatwa n’icyaha ngo kitwambure ubugingo. ‘Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana kugira ngo Ibyaha byanyu bihanagurwe (Int.2,38). Ihame ry’ubuzima ni uko hari ubwo Muntu abura intege kubera ibihe n’imyaka agezemo, akaba atagishoboye guhindura ibyo yakoze, ahubwo akajya akora ibyo akoreshejwe n’abandi nk’uko Yezu yabibwiye Petero, ati: “Ndakubwira ukuri koko: igihe wari ukiri umusore warikenyezaga, kandi ukajya aho ushaka, ariko Numara gusasaza, uzatega amaboko undi agukenyeze, kandi akujyane aho udahsaka (Yh.21,18). Ntimugategereze icyo gihe! Gupfa ni itegeko rusange, ribabaza kuryumva ariko na none rya ngombwa. Abantu benshi twifuza kugenda amahoro, tugasiga inkuru nziza ku isi. Intero ni imwe: icyampa nkazapfa neza. Mbega icyifuzo cyiza. Kwifuza bigomba kujyana no gukora. Ibyo wifuje ukabiharanira, bityo intege nke zawe zikunganirwa n’ububasha bw’Imana ishobora byose. Nguko ukwifuza kuzima, guhesha nyirako guhinduka by’ukuri.

Kwisubiraho bigomba kubanzirizwa no kwishinja icyaha, kumenya amakosa wakoze no kubabazwa na yo. Igihe cyose utari wumva ko wahemutse, ntushobora kwisubiraho kuko nta cyo uba wishinja. Kutagira icyo wishinja, ugahamya ko nta makosa ugira, uba ubeshya kandi iyi mimerere irababaje cyane kuko ikujyana kure yo guhinduka. Mubimenye neza, ‘Niba tuvugze tiuti “Nta cyaha twigeze dukora”, tuba tuyigize umubeshyi, kandi ijambo ryayo ntiritubemo (1Yh.1,10).’Nguko uko utera umugongo Ineza y’Imana igomba kwakirwa na bose. Hinduka kandi wemere Inkuru Nziza kugira ngo uzaronke ubugingo buhoraho.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...