Kuramuka
ni ugukomeza kubahoUmuntu ukangutse -Photo, Internet
Umuntu arakora, akagira n’umwanya wo kuruhuka, agatwarwa
n’agatotsi, ubwo akimukira aho ikiremwamuntu bitacyorohera kumva neza no
gusobanura. Umuntu ugiye kuryama ntamenya uko yasinziye, kimwe n’uko atamenya
uko akanguka n’igihe ari bukangikire kuko hari abasinzira ubudakanguka. Ni nde
utanga ibitotsi, akagena n’igihe birangirira? Ni nde muhanga wabisigura uko
byakabaye? Ukuri ni uko hari ubwo umuntu asinzira ubudakanguka, niba
ukangutse rero, shimira Imana Mugenga wa byose. Yo iri hejuru y’icyitwa iyobera
cyose, ikaba ikigutije umwuka w’ubuzima yaguhushyemo ikurema. Ijambo ry’Imana
riti : ‘Nuko Uhoraho Imana abumba Muntu mu ibumba rivuye mu gitaka, amuhuha mu
mazuru umwuka w’ubuzima, nuko Muntu aba muzima (Intg.2,7)’. Umwuka
w’Imana ntimukawupfushe ubusa. Burya gukanguka niko kuramuka. Uko kuramuka ni ugukomeza kubaho, uburyo bwiza bwo kwisubiraho, ukagorora ibigoramye, ugatangira ubuzima
bushya bwiyunga n’abantu n’Imana. Nta yindi mpano isumba kuramuka. Mbega impano ihebuje ya Rerema! uko byagenda kose hari
impamvu; ngaho Ibaze nawe, kuki
waramutse?
Kuramuka, amahirwe yo kwisubiraho
Ni kenshi dukosa. Mu mibereho ya Muntu, amakosa akorwa mu
buryo bwinshi: iyo akora, iyo areba, iyo atecyereza n’iyo yirengagiza ibyo yagombaga gukora. Duhora mu
ntambara yo kurwanya ikibi, ni yo mpamvu duhamagarirwa kugarukira Imana no
kutabatwa n’icyaha ngo kitwambure ubugingo. ‘Nimwisubireho rero kandi
mugarukire Imana kugira ngo Ibyaha byanyu bihanagurwe (Int.2,38). Ihame ry’ubuzima ni uko hari ubwo Muntu abura
intege kubera ibihe n’imyaka agezemo, akaba atagishoboye guhindura
ibyo yakoze, ahubwo akajya akora ibyo akoreshejwe n’abandi nk’uko Yezu
yabibwiye Petero, ati: “Ndakubwira ukuri koko: igihe wari ukiri umusore
warikenyezaga, kandi ukajya aho ushaka, ariko Numara gusasaza, uzatega amaboko
undi agukenyeze, kandi akujyane aho udahsaka (Yh.21,18). Ntimugategereze icyo
gihe! Gupfa ni itegeko rusange, ribabaza kuryumva ariko na none rya
ngombwa. Abantu benshi twifuza kugenda amahoro, tugasiga inkuru nziza ku isi. Intero ni imwe: icyampa
nkazapfa neza. Mbega icyifuzo cyiza. Kwifuza
bigomba kujyana no gukora. Ibyo wifuje ukabiharanira, bityo intege nke zawe
zikunganirwa n’ububasha bw’Imana ishobora byose. Nguko ukwifuza kuzima, guhesha
nyirako guhinduka by’ukuri.
Kwisubiraho bigomba kubanzirizwa no kwishinja icyaha,
kumenya amakosa wakoze no kubabazwa na yo. Igihe cyose utari wumva ko
wahemutse, ntushobora kwisubiraho kuko nta cyo uba wishinja. Kutagira icyo
wishinja, ugahamya ko nta makosa ugira, uba ubeshya kandi iyi mimerere
irababaje cyane kuko ikujyana kure yo guhinduka. Mubimenye neza, ‘Niba tuvugze
tiuti “Nta cyaha twigeze dukora”, tuba tuyigize umubeshyi, kandi ijambo ryayo
ntiritubemo (1Yh.1,10).’Nguko
uko utera umugongo Ineza y’Imana igomba kwakirwa na bose. Hinduka kandi wemere
Inkuru Nziza kugira ngo uzaronke ubugingo buhoraho.
No comments:
Post a Comment