Tuesday, March 8, 2022

“Nimukore icyabazanye, maze kuzuza imva yanjye”, Mutagatifu Fokasi

Tumenye Mutagatifu Fokasi wa Antiyokiya

Fokasi yari umuturage wa Antiyokiya muri Aziya Ntoya, akaba umuhinzi w’ubusitani bw’imboga, zimutunga kandi zikanamufasha kubona icyo afashisha abakene. Yaharaniraga gushyira urukundo rwa Kristu imbere y’ibindi byose. Yakundaga gufasha abakene, abashonji akabagaburira n’ababuze aho bakinga umusaya akabaraza iwe andi akabafata neza ku buntu. Ni iyo neza yatumye abapagani bamenya ko ari umukristu.

Igihe cyarageze Fokasi na we araregwa, nuko umucamanza w’Antiyokiya yohereza abasirikare ngo bamutsinde iwe. Ariko ntibari bamuzi. Abo basirikare bageze kwa Fokasi abakira neza cyane, baza kumubaza bati: “ntimwaturangira umuntu utuye ino witwa Fokasi?” Fokasi arabasubiza ati: “Ejo nzamubereka”. Abo basirikare barara iwe, abafata neza rwose nk’uko yagenzerezaga incuti ze magara; arabazimanira baranezerwa cyane. Igihe cyo kuruhuka kigeze, Fokasi ajya mu cyumba cye, arara asenga. Yazindutse kare cyane, acukura imva ye, ayujuje araza abwira ba basirikari ati: “Fokasi mushaka ni njye, ndi umukristu nimukore icyabazanye. Maze kuzuza imva yanjye”. Nuko bitangaza abasirikare, barumirwa, bashaka kumureka ariko batinya ko umucamanza yaza kubimenya akaba ari bo yica mu mwanya wa Fokasi. Ineza yabagiriye bayirenzeho, bamwitura inabi yo kumuca umutwe. Hari mu mwaka wa 320.

Mutagatifu Gerigori w’i Turu ahamya ko abakirisitu bo mu karere mutagatifu Fokasi yari atuyemo bakundaga kumwiyambaza igihe babaga barumwe n’inzoka. Ndetse n’Umwami wabaga ashaka kujya kurwanya abanzi be yabanzaga kumwiyambaza. Kiliziya imwibuka kuwa 5 Werurwe.

Aho byavuye:

  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015 p.89.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991 p.402.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...