Tumenye Mutagatifu Fokasi wa Antiyokiya
Fokasi yari umuturage wa Antiyokiya muri Aziya Ntoya, akaba umuhinzi
w’ubusitani bw’imboga, zimutunga kandi zikanamufasha kubona icyo afashisha
abakene. Yaharaniraga gushyira urukundo rwa Kristu imbere y’ibindi byose.
Yakundaga gufasha abakene, abashonji akabagaburira n’ababuze aho bakinga
umusaya akabaraza iwe andi akabafata neza ku buntu. Ni iyo neza yatumye abapagani
bamenya ko ari umukristu.
Igihe cyarageze Fokasi na we araregwa, nuko umucamanza w’Antiyokiya
yohereza abasirikare ngo bamutsinde iwe. Ariko ntibari bamuzi. Abo basirikare
bageze kwa Fokasi abakira neza cyane, baza kumubaza bati: “ntimwaturangira
umuntu utuye ino witwa Fokasi?” Fokasi arabasubiza ati: “Ejo nzamubereka”. Abo
basirikare barara iwe, abafata neza rwose nk’uko yagenzerezaga incuti ze magara;
arabazimanira baranezerwa cyane. Igihe cyo kuruhuka kigeze, Fokasi ajya mu
cyumba cye, arara asenga. Yazindutse kare cyane, acukura imva ye, ayujuje araza
abwira ba basirikari ati: “Fokasi mushaka ni njye, ndi umukristu nimukore
icyabazanye. Maze kuzuza imva yanjye”. Nuko bitangaza abasirikare, barumirwa,
bashaka kumureka ariko batinya ko umucamanza yaza kubimenya akaba ari bo yica
mu mwanya wa Fokasi. Ineza yabagiriye bayirenzeho, bamwitura inabi yo kumuca
umutwe. Hari mu mwaka wa 320.
Mutagatifu Gerigori w’i Turu ahamya ko abakirisitu bo mu karere mutagatifu
Fokasi yari atuyemo bakundaga kumwiyambaza igihe babaga barumwe n’inzoka.
Ndetse n’Umwami wabaga ashaka kujya kurwanya abanzi be yabanzaga kumwiyambaza. Kiliziya
imwibuka kuwa 5 Werurwe.
Aho byavuye:
- ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015 p.89.
- DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991 p.402.
No comments:
Post a Comment