Wednesday, March 23, 2022

Tumenye Mutagatifu Patrisi cyangwa Patiriki

Mutagatifu Patrisi

Ntibizwi neza igihe Mutagatifu Patrisi (Patrice, Patrick) yavukiye. Bivugwa ko yavutse hagati y’umwaka wa 373 na 390, avukira mu gihugu cya Gole (Gaule), mu Bufaransa bw’icyo gihe. Yakomokaga mu muryango w’abaromani, akaba yari afitanye isano na mutagatifu Martini w’i Turu, wari nyirarume. Yarezwe gikiristu akiri muto nyamara we ntiyashamadutse cyane mu by’ubukristu. Ubwo yari afite imyaka 16, yafashwe n’abajura baturukaga mu gihugu cya Irlande, bateye iwabo baramushimuta kandi abashimuswe babajyanaga kubakoresha imirimo y’uburetwa.

Nguko uko Patrisi yagze Irlande ashimuswe, bakamuha umurimo wo kuragira ingurube. Muri icyo giuhugu, Patrisi Yihatiye kwiga ururimi rwaho n’imigenzo myinshi y’idini ryaho. Igihe ikimwe aragiye, umumalayika w’Imana aramubonekera, amwereka aho acukura, nuko ahasanga amafaranga menshi. Malayika amubwira kuyashyira abamufashe kugira ngo bamurekure. Patrisi ayitangaho atyo ingurane, baramurekura nuko hashize imyaka itandatu yasubirira mu Bufaransa. Agezeyo ni yatangfiye kumva umutima we umwerekeza kenshi mu by’ijuru. Ibyo byatumye asaba kwiyegurira Imana, nuko yinjira mu bamonaki ba Mutagatifu Maritini, ahamara igihe kirekire yiga ibitabo bitagatifu, hanyuma ahabwa ubusaseridoti.

Amaze guhabwa ubusaseridoti, Patrisi yagiye i Roma nuko Papa amugira Umwepisikopi, anamwohereza kwamamaza Inkuru Nziza mu gihugu cya Irlande. Nguko uko yasubiye muri Irlande, atwawe no kwigisha Ivanjili abari baramugize umugaragu wabo, umushumba w’ingurube. Patrisi ni we mwepisikopi wa mbere wa Irilandi. Yagiye kuhamamaza Ivanjili yitwaje amagambo ya Pawulo Mutagatifu ngo: ‘ntukareke inabi ngo ikuganze, ahubwo uyiganjishe ineza’. (Rom12,21). Yigisha Ivanjili mu gihugo cyose, abatiza abatabarika ndetse na bamwe mu bategetsi bayoboka inyigisho za Kiliziya, n’ibigo by’ abihayimana biriyongera cyane mu gihugu. Nyuma amaze kugeza hagati uwo murimo utoroshye wo gutagatifuza imbaga y’abantu, Patrisi yatoye Abepisikopi bo kumufasha nuko we yigira mu mwiherero wa wenyine ngo asenge kandi asabire Kilziya nshya ya Irlande.

Patrisi yabaye umuntu w’Imana, ushyigikirwa na yo. Inyigishoze zakomezwaga n’ibitangaza Imana yamushobozaga kandi ikamurinda abahigiye kumugirira nabi. Igihe kimwe umwami w’igihugu ahigira kumwica, igihe arambuye ukuboko ngo amutere inkota, ukuboko kuruma, uko kwakabanguye inkota guhera uko mu kirere. Ikindi gihe umwaami yohereje abo kwica Patrisi, igihe bamaze kumufata, arazimira ntibamenya aho agiye n’uko abacitse. Yakundaga gusenga mbere yo kugira icyo ashyira mu kanwa. Abanzi be bagerageje kumurogera mu byo yanywaga, birabananira, kuko atagize icyo anywa cyangwa ngo arye atagihaye umugisha.  Iyo Yakoreraga ikimenyetso cy’umusaraba ku cyo aherewemo izimano, icyabaga kirimo uburozi cyahitaga cyihonda hasi, kikajanjagurika ubwo.

Ibyo bitangaza bya Patrisi n’ubutagatifu bwe ni byo byatumye ukwemera gutagatifu kwogera vuba muri Irilandi, ubukirisitu burahakomera cyane, buhashinga imizi na n’ubu. Irilande, kuva kera yitwa ikirwa cy’abatagatifu. Ibyo byose Patrisi yabishobozwaga no gusenga no kwibabaza. Yitabye Imana ahagana mu mwaka wa 461. Patrisi yagizwe umurinzi w’igihugu cya Irlande. Bakunze kumwerekana akandagiye inzoka z’impiri. Ibigo byinshi by’abihayimana ni we byiragiza.  Kiliziya imwizihiza kuwa 17 Werurwe buri mwaka.

Aho byavuye:

  1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.82
  2. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015.P.98-99
  3. DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cy’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.389.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...