Tuesday, March 8, 2022

“Sinteze kuba ikindi kitari ukuba umukristu”

 

Ishusho ya Felesita na Perepetuwa
Tumenye abatagatifu Felesita na Perepetuwa

Mu mwaka 203 nibwo Perepetuwa na Felesita bishwe bahowe Imana, hamwe n’abandi bakristu i Karitaje (ni muri Tuniziya y’ubu). Icyo gihe Perepetuwa yari afite imyaka 22, n’umwana umwe gusa naho Felesita yari akimara gushyingirwa, akaba yarabyariye umwana w’umukobwa mu buroko yari afungiyemo. Inkomoko ye ntizwi neza kuko yari umucakara waguzwe mu ngaruzwamuheto zaturukaga mu mahanga. Ubwo bafatwaga, Perepetuwa na Felesita bari bakiri abigishwa batarabatizwa, kandi bafatiwe hamwe n’abandi bigishwa benshi. Perepetuwa ubwe yanditse ubumaritiri bwabo kugeza araye ari bupfe, ahowe Imana. Nguko uko avuga ukuntu babababaje:

 “twageze mu buroko, Data agaruka kumpendahenda ngo ngirire imvi ze za kibyeyi, ngirire urukundo ankunda, ngirire ubwoko bw’imfura mvukamo, ngirire ububyeyi bwanjye bw’uburiza, ngirire umwana wanjye utazashobora kubaho atanyonse, atamfite, maze nte ukwemera gutagatifu, nsenge imana umwami ashaka ko zisengwa.” Nuko ndamurogoya nti: «dawe, urabona aka kabindi gateretse hariya? Gashobora se kwitwa iki kitari ukwitwa akabindi? » ati: « oya. » « Nti nanjye ni uko. Sinteze kuba ikindi kitari ukuba umukristu: ndi umukristukazi rero ». Data ngo abyumve ashaka kunogoramo amaso, agahinda n’umujinya byenda kumwica. Arampondagura gusa, aho bigeze ahubuka aho yiruka. Nshimira Imana imunkijije. Si inabi yajyaga kurushaho kungirira yari inteye ubwoba, ni amagambo yambwiraga yambabazaga. Nuko amara iminsi atagarutse, nkomeza kwihata gusenga no kwiyibagiza ibyo yambwiye. Muri iyo minsi tubona abatubatiza. Imana irankomeza… Aho twari dufungiye mu buroko, data amenye ko bari hafi kuducira urubanza, agaruka kenshi ambwira amagambo ateye agahinda kurusha ayo maze kubabwira, anyinginga, hafi no gupfukama, ngo mpakane ubukristu. Ubwe nabonaga ko aza gupfa mbere yishwe n’intimba. Ariko nkomeza kumusabira cyane… »

Nyuma baje kubimurira mu bundi buroko burimo umwijima n’umunuko, ariko bashoboraga gusurwa n’ubishaka. Nyina wa Perepetuwa na musaza we bamuzaniraga umwana we, akamwonsa, akanamuhobera, hanyuma bakamusubirana mu rugo. Felesita we yabyariye mu buroko, ari ku nda yarababaye cyane, ijwi riramucika, arataka. Umurinzi w’uburoko w’umupagani ngo amwumve, aramukwena ati: “ko utaka ari ububabare bworoshye bwo kubyara, haraza gucura iki nibakugabiza ibikoko?” Felesita aramusubiza ati: “icyo gihe ni Imana ubwayo izankomeza, kuko nzaba ndi kubabazwa kubera kuyihorwa.”  Felesita atarabyara yari ababajwe n’uko atazashobora gupfira Imana, kuko itegeko ryabuzaga kwica abagore batwite. Umwana yabyaye yatwawe n’umukristukazi wamugize uwe, akamurera neza. Perepetuwa yakundaga kuvuga ati: “nkiri ku isi nahoraga nishimye. Mu ijuru nzarushaho kwishima.” Bikamukomeza cyane ndetse n’igihe babajye muri amfiteyateri (sitadi y’ibirori), babanje kubakubita cyane, yagiye yishimye. Hari kuwa 7 Werurwe mu mwaka wa 203, ari na yo tariki bapfiriyeho. 

Felesita na Perepetuwa babahambiriye hamwe mu rushundura, bagabiza ikimasa cyica, kiguma kubicisha amahembe yacyo, kikabateruza amahembe kibajugunya mu kirere. Perepetuwa amaze kugwa ajya kubyutsa Felesita wari wavunaguritse kubera kugwa nabi. Ikimasa gikomeza kuberereza mu kirere bakihonda hasi, kikanabanyukanyuka nabi. Aho bigeze babaca imitwe. Mbere yo kubaca imitwe, Felesita na Perepetuwa barahagurutse, bahoberana bifurizanya amahoro. Bari bamenye ko byemejwe ko babaca imitwe. Nyuma yo kwifurizanya amahoro, basanga mu kibuga rwagati uwari agiye kubica, nuko abica bishimye kandi batuje. Kuva kera abakirisitu na Kiliziya bakomeje kubakuza kurusha abandi bose bapfiriye hamwe kubera impuhwe bateye benshi icyo gihe n’ubutwari batsindanye abapagani babashishikarizaga guhakana ubukristu. Kiliziya ibahimbaza kuwa 7 werurwe buri mwaka.

Mu bandi bamaritiri bari bafunganywe na bo, kandi bapfiriye kimwe harimo Saturnini na Revokati, bagabijwe ibikoko bikabatanyaguza. Saturo we bamugabije ingwe iramurya na ho uwitwa Sekundurusi we yari yarapfiriye mu buroko. Aba bose ni abanyafurika b’i Karitaje kandi babatirijwe mu buroko kuko bari bakiri abigishwa.

Ushaka kumenya byinshi ku batagatifu wasoma ibi bitabo:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P70-71.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri,.Nzeri 2015. P.90- 91.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.397

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...