Tuesday, March 29, 2022

MUTAGATIFU DEWOGRATSIYASI Umwepisikopi

MUTAGATIFU DEWOGRATSIYASI Umwepisikopi (+457)

Kodivulitedewusi, umwepisikopi wa Karitaji bamaze kumucira mu mahanga, Karitaji imara imaka 14 nta mushumba ifite (439-453). Iyo myaka ishize Papa Valentiniyani wa III yinginga umwami Janseliki ngo areke Karitaji ihabwe umwepisikopi. Janseliki aho bigeze aremera. Hatorwa umupadiri mwiza cyane, washimwaga kandi akunzwe na bose. Yitwaga Dewogratsiyasi. Nuko ahabwa ubwepisikopi tariki ya 25 Ukwakira 453. Yari umugabo cyane n’umuntu w’Imana bitangaje. Yihata rwose guhoza no kuzanzamura Kiliziya y’Imana muri icyo gihugu. Inyigihso ze nziza n’ubutagatifu bwe bimuha kubishobora. Hashize imyaka ibiri Janseliki atera Roma arayitsinda, arayiyogoza abaturage baho benshi barafatwa abajyanaho ingaruzwamuheto. Abagejeje muri Afurika abagabanya ingabo ze, zimwe zari abavandali izindi ari abarabu, nuko bose bagurirwa ingabo batandukanya umwana n’ababyeyi, umugabo n’umugore, ntakindi bitayeho kitari ubahaye amafaranga menshi, ku muntu.

Umwepiskopi Dewogratsiyasi agira uko ashoboye kose kugira ngo abibuze. Aho bigeze bimunaniye atanga ibintu afite bye atanga n’ibya Kiliziya ageza ndetse n’aho gutanga ibikoresho byo muri Kiliziya byinshi kugira ngo acungure abo bantu. Atanga za Kalisi nyinshi n’inkongoro zindi za misa, arabacungura byibuze ngo umwana yoye gutandukana n’ababyeyi, umugore yoye gutandukana n’umugabo we. Hanyuma abura amazu yabakwizamo. Nuko avana isakaramentu muri Kiliziya ebyiri nini arazibaha ngo babone aho baba. Benshi muri bo bari indembe kubera inabi bagiriwe n’inzara bari babicishije. Dewogratsiyasi arabahahira cyane, ashakira abaganga abarwaye cyane, arabasura cyane. Kenshi ndetse akaba ari we ubararira ubwe. Ibyo byose yabigiraga kandi nta ntege agifite kuko yari ashaje cyane kandi indwara zaramuzonze. Nuko umwete we wo kogeza ingoma y’Imana n’urukundo mu bantu bituma abayobe bo kwa Ariyusi bamugirira ishyari, bagerageza uko bashoboye kose ngo batume igihugu kimwanga.

Bibananiye bajya inama yo kumwica. Imana ariko imutabarura batarabona uburyo nyabwo. Igihugu cyose kiramuririra. Benshi bashaka gusigarana urwibutso rwe. Bahabwa utuntu yari asigaranye. Bamwe ariko bifuzaga gutunga iwabo agace k’umubiri we kuko batashidikanyaga ko ari umutagatifu. Ntibabibemerera ariko. Ahambwa ndetse rwihishwa aho batazi kugira ngo abifuza ibisigazwa by’umubiri we mutagatifu bataza kumutaburura. Yapfuye ku itariki 5 Mutarama mu mwaka wa 457. Ariko igitabo cy’abatagatifu cy’i Roma (martyrologe romain) kivuga ko umunsi mukuru we ari kuri 22 Werurwe.  (Aya mateka yakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, umupadiri bwite wa Diyosezi ya Byumba).

Byavuye muri :

  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, 2eme ed. sept. 2015.p 102.
  • IGITABO CY ’ UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.144.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...