MUTAGATIFU DEWOGRATSIYASI Umwepisikopi (+457)
Kodivulitedewusi,
umwepisikopi wa Karitaji bamaze kumucira mu mahanga, Karitaji imara imaka 14
nta mushumba ifite (439-453). Iyo myaka ishize Papa Valentiniyani wa III
yinginga umwami Janseliki ngo areke Karitaji ihabwe umwepisikopi. Janseliki aho
bigeze aremera. Hatorwa umupadiri mwiza cyane, washimwaga kandi akunzwe na
bose. Yitwaga Dewogratsiyasi. Nuko ahabwa ubwepisikopi tariki ya 25 Ukwakira
453. Yari umugabo cyane n’umuntu w’Imana bitangaje. Yihata rwose guhoza no
kuzanzamura Kiliziya y’Imana muri icyo gihugu. Inyigihso ze nziza n’ubutagatifu
bwe bimuha kubishobora. Hashize imyaka ibiri Janseliki atera Roma arayitsinda,
arayiyogoza abaturage baho benshi barafatwa abajyanaho ingaruzwamuheto.
Abagejeje muri Afurika abagabanya ingabo ze, zimwe zari abavandali izindi ari
abarabu, nuko bose bagurirwa ingabo batandukanya umwana n’ababyeyi, umugabo
n’umugore, ntakindi bitayeho kitari ubahaye amafaranga menshi, ku muntu.
Umwepiskopi
Dewogratsiyasi agira uko ashoboye kose kugira ngo abibuze. Aho bigeze
bimunaniye atanga ibintu afite bye atanga n’ibya Kiliziya ageza ndetse n’aho
gutanga ibikoresho byo muri Kiliziya byinshi kugira ngo acungure abo bantu.
Atanga za Kalisi nyinshi n’inkongoro zindi za misa, arabacungura byibuze ngo
umwana yoye gutandukana n’ababyeyi, umugore yoye gutandukana n’umugabo we.
Hanyuma abura amazu yabakwizamo. Nuko avana isakaramentu muri Kiliziya ebyiri
nini arazibaha ngo babone aho baba. Benshi muri bo bari indembe kubera inabi
bagiriwe n’inzara bari babicishije. Dewogratsiyasi arabahahira cyane, ashakira
abaganga abarwaye cyane, arabasura cyane. Kenshi ndetse akaba ari we ubararira
ubwe. Ibyo byose yabigiraga kandi nta ntege agifite kuko yari ashaje cyane
kandi indwara zaramuzonze. Nuko umwete we wo kogeza ingoma y’Imana n’urukundo
mu bantu bituma abayobe bo kwa Ariyusi bamugirira ishyari, bagerageza uko
bashoboye kose ngo batume igihugu kimwanga.
Bibananiye bajya inama yo
kumwica. Imana ariko imutabarura batarabona uburyo nyabwo. Igihugu cyose
kiramuririra. Benshi bashaka gusigarana urwibutso rwe. Bahabwa utuntu yari
asigaranye. Bamwe ariko bifuzaga gutunga iwabo agace k’umubiri we kuko
batashidikanyaga ko ari umutagatifu. Ntibabibemerera ariko. Ahambwa ndetse
rwihishwa aho batazi kugira ngo abifuza ibisigazwa by’umubiri we mutagatifu
bataza kumutaburura. Yapfuye ku itariki 5 Mutarama mu mwaka wa 457. Ariko
igitabo cy’abatagatifu cy’i Roma (martyrologe romain) kivuga ko umunsi mukuru
we ari kuri 22 Werurwe. (Aya mateka
yakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, umupadiri bwite wa Diyosezi ya
Byumba).
Byavuye muri :
- ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, 2eme ed. sept. 2015.p 102.
- IGITABO CY ’ UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012.
- DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.144.
No comments:
Post a Comment