Wednesday, March 23, 2022

Ubuzima bwa Mutagatifu Matilida

Matilida yavutse mu mwaka wa 875, avukira mu muryango w’ikirangirire, wavutsemo abami b’ibyamamare, uvukamo ndetse n’abatagatifu bakomeye. Akiri muto yarerewe mu babikira b’i Herfordi, arerwa na nyirakuru witwaga Matilika akaba yari umukuru w’ abamonakikazi b’i Herfordi. Yashyingirwanywe na Heneriko wa mbere wabaye umwami w’Ubudage bamaze gushyingirwa. Aho umugabo we yimiye yatangaje abantu benshi kubera imyifatire ye yo kwitagatifuza. Akumvikana n’ umugabo we cyane byahebuje, bategeka igihugu neza kigira ishya, kijya mbere muri byose ndetse no mu bukristu. Bari bahuje umutima wo kwitagatifuza no kuyoborera Imana ingabo zabo babikomeje. Nyuma y’imyaka 23 bashyingiwe, umugabo we yitabye Imana, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Otto. 

Uwo Otto yabereye Matilida igisambo aramuhemukira. Amuziza ahanini ko afasha abarwayi n’abakene. Matilida yari umubyeyi ugira impuhwe kandi agakunda gusenga cyane. No muri ako kaga yari yaratewe n’umwana we, ntiyigeze yiheba na gato ahubwo yakomeje kumusabira. Yagiye kwibera mu bihayimana b’Abamonakikazi b’i Eugerben, akomeza kwisunga Nyagasani anasabira abana be. Bitinze umuhungu we Otto yaje kumugarukira. Bukeye aje kumusura atangazwa n’ubwitagatifuze bw’umubyeyi we. 

Ni ko kumusubiza umutungo yari yaramunyaze, nuko Matilida akomerezaho gufasha abakene benshi n’imbabare. Umwe mu bana be yabaye umwepisikopi, i Kolonye (uwo ni mutagatifu Brino umwepisikopi wa Cologne). Nyuma ndetse na we yandikwa mu gitabo cy’abatagatifu. Mu mibereho ye Matilida yakomeje kurangwa n’impuhwe nyinshi, akomeza kwitagatifuza no kwigomwa bihebuje. Yitabye Imana kuya 14 werurwe 968. Tumwizihiza tariki 14 Werurwe

Aho byavuye:

  1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.78-79
  2. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri,.Nzeri 2015. P.95-96
  3. DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.347

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...