Tuesday, March 29, 2022

Kiliziya, irembo ry’ubugingo

Inyubako ya Kiliziya ya Muhura, Byumba

Kiliziya ni iki? Twavuga ko Kiliziya ari irembo abemera bose bagomba kwinjiriramo kugira ngo bahazwe ubugingo bw’iteka. Mutagatifu Irene ati “Kiliziya ni irembo ry’ubugingo. Singombwa gushakira ahandi ukuri kuboneka byoroshye muri Kiliziya. muri Kiliziya, Intumwa zahashize icy’ukuri cyose ku buryo buri muntu ubishaka ayibonamo icyangombwa ku buzima (S. Irénéé de Lyon. Contre les hérésies, III.4)”. Kiliziya ni umuryango w’abana b’Imana, abasangiramurage na Kristu babikesheje Isakaramentu rya Batisimu, bityo ikaba koko irembo ry’ubugingo. Twibuke ko amsakaramentu ariyo Kristu akoresha ayiha ubuzima nk’uko dukunda kubiririmba: “Yezu ugira ubuntu bwinshi, wiremeye Kiliziya, uyiha amasakramentu, ayiha ubugingo bwawe (indirimbo kuzwa iteka Yezu mwiza).” Uwo muryango ubonera ubuzima mu rupfu n’izuka bya Yezu Kristu uduhuriza mu rukundo n’ubumwe by’abemera. Kiliziya ni umubyeyi w’abemera. Abana bayo, ibatungisha Ijambo ry’Imana kandi ikabahembuza amasakaramentu kugira ngo bagire ubuzima kandi babugire busagambye. Ngicyo icyazanye Yezu mu isi (soma Yohani 10,10). 

Ishingwa rya Kiliziya ryateguwe n’ubuzima bwa Yezu nyuma yo kubatizwa na Yohani mu mazi ya Yorudani (sa fondation s’est préparée dans la vie christique publique), igihe ahamagariye abantu kumukurikira bityo bagakora itsinda ryabaye umutima We ubwe azaheraho akubaka Kiliziya ye. Ni ba cumi na babiri Yezu yahisemo, akabahamagara mu mazina yabo kandi akabagira intumwa ze (Lk.6,12), bakamubera abahamya b’ubuzima, inyigisho n’ibitangaza bye. Nyuma ya Yezu mu buryo bw’umubiri, Kiliziya ku ikubitiro yaragijwe Petero nk’umukuru mu bandi kugira ngo ikomeze kunga ubumwe no guhamya ibirindiro, ibyo bigaragarira mu gisubizo Yezu yahaye Petero nyuma yo guhamya ukwemera kwe (Mt.16,10-19). Nguwo mushumba  wiganye Kristu, mu kuba umushumba mwiza, uharanira koi zo aragiye zibaho neza. 

Igikorwa cya Kristu cyo kohereza ku isi Roho Mutagatifu cyari gikenewe cyane kuko cyatumye intumwa zisohoka mu nzu y’umwijima, ubwoba, kwiheba no gutakaza ukwemera hanyuma zikinjira mu isi yo gukomera mu kwemera, mu kwizera no mu kwamamaza Uwazutse bizira kurangwa no kugengwa n’ubwoba. Cyaje kandi kuba iherezo ryo gushinga Kiliziya kuko cyakurikiye urupfu rwa Kristu abantu batiyumvishaga neza, urupfu benshi bafataga nk’ugutsindwa kwa Kristu n’abamwemera ndetse n’izuka ryabaye icyizere kubemera Kristu n’abamukurikira by’umwihariko. Kandi abemeye kumukurikira bagomba kwihatira kumva Kiliziya n’ibyo ibasaba byose.  Biratunganye ko twese turebera ku muhanzi Sipiriyani waririmbye ati “Kiliziya yawe Mwami watwihaye, turayigutuye maze isugire, igwize abashumba n’abayoboke, bajye baguhabwa bagushimire,” bityo duhorane umuco wo gusabira Kiliziya yacu, ari nako twihatira gukurikiza amategeko yayo. 

Amategeko ya kiliziya (byakuwe mu gatabo k’umukristu, P.50) 

  1. Urajye utunganya iminsi mikuru yategetswe na Kiliziya
  2. Urajye uza mu Misa ku cyumweru no kuri iyo minsi mikuru yategetswe na Kiliziya
  3. Urajye uhabwa Isakaramentu rya Penetensiya uko umwaka utashye
  4. Urajye uhabwa Ukaristiya mu gihe cya Pasika
  5. Urajye usiba ku minsi yategetswe
  6. Urajye wibabaza nk’uko Kiliziya ibikubwiriza
  7. Urajye utanga imfashanyo ya Kiliziya

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...