Tuesday, March 29, 2022

Mutagatifu Hilariyoni, Umukuru w’abihayimana (+754)

Mutagatifu Hilariyoni (Hilarion) yatangiye ibyo kwitagatifuza akiri muto, yirinda ingeso mbi, agakunda kwibabaza kandi akagira umwanya uhoraho w’isengesho. Yabanje kumara imyaka myinshi ari uwihayimana uba wenyine (ermite). Yagiye kwiha Imana mu bamonaki agitangira kuba agasore. Kandi ingabire y’Imana yari yaramuhaye ububasha bwo gukiza abarwayi no kwirukana amashitani abigirishije isengesho. kandi yari afite ingabire yo gucengera amabanga y’Imana. Kubera ubuzima bwe bwarangwaga n’ubutungane, baje kumuha ubupadiri. Yakundaga kwita ku bakene. Ndetse yigeze guha umukene umwambaro yambaye, noneho we akomeza urugendo ajya mu kigo cy’abamonaki yambaye ubusa. Yahoraga yishimye kandi yiyoroheje.

Kubera ubutungane bwe kandi yatorewe kuyobora urugo rw’abihayimana b’abamonaki b’i Pelesete (Pélécète) bo ku musozi wa Olempe (Olympe), mu ntara ya Bitiniya ho mu Bugereki. Byari mu gihe bamwe mu bakirisitu bayobye bamenaguraga amashusho matagatifu. Ubuhamya yari afite bwo gucengerwa n’imibabaro ya Kirisitu ku musaraba bwatumye ahamya, ashize amanga, ibyiza byo kubaha amashusho matagatifu. Ibyo kandi byatumye abami bayoboraga Roma icyo gihe bamutoteza, dore ko benshi muri bo barwanyaga buhumyi amashusho matagatifu. Cyakora kubera ko imigenzo myiza ye yagaragariraga bose, byatumye mu kumutoteza banamwubaha.

Bimwe mu bitangaza yakoze akiri muzima, ni uko yigeze gusaba Imana kugusha imvura mu gihe cy’amapfa, ndetse agacamo kabiri amazi y’umugezi akambuka humutse nk’uko byagendekeye umuhanuzi Elisha. Yajyaga ategeka inyamaswa z’inkazi akazibuza kugirira nabi abantu, kandi hari n’igihe abarobyi bari batabonye ifi n’imwe mu mazi, maze urushundura rwabo arwuzuza amafi.

Mutagatifu Hilariyoni yitabye Imana ku wa kane mutagatifu mu mwaka wa 754, amaze kubabazwa cyane n’umutegeka w’abasirikare witwaga Lakanodrakon waje huti huti, akinjira mu kigo cy’abamonaki akabasanga mu kiliziya aho bari mu misa y’uwa kane mutagatifu, agakura amaturo kuri alitari, akayajugunya hanze ya kiliziya. Amaze kwica Hilariyoni yafashe abandi bamonaki bagera kuri mirongo ine, abajyana yabazirikishije iminyururu, ajya kubicira mu karere ka Edesa. Abasigaye mu kigo yabakubise ibiboko bibi cyane, byo kwangiza imibiri yabo, ku buryo yabishe nabi cyane batagifite isura y’abantu, abaziza ko bubaha amashusho matagatifu. Hilariyoni amaze no gupfa, Nyagasani yerekanye ubutungane bwe akoresha imva ye ibitangaza byinshi. Tumwizihiza ku itariki 28 Werurwe. (Aya mateka yakusanyijwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU, umupadiri bwite wa Diyosezi ya Byumba).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...