Uyu Valensi yari yiyemeje
gutoteza no kurimbura abakirisitu gatolika. Ariko mbere yo gushyira mu bikorwa
uwo mugambi w’ubugome bwe, Imana yashatse kumuburira, izana uwihayimana witwaga
IZAKI avuye mu gice cy’ubwami bwa Roma y’ Iburasirazuba, Imana imutuma kuburira
Valensi ibyago bimutegereje natareka ubwo bugome ngo ahubwo ahindukire
akurikire Inzira y’ukuri y’Ivanjili. Aho Izaki yari yibereye wenyine mu kigo
cy’abihayimana, yahoraga arira kubera ibyaha by’abantu, ndetse n’ibyago
bibategereje, agahora yinginga Imana nyirubuntu ngo igirire ubuntu Kiliziya
yayo, ihagarike uriya mwami Valensi wari umeze nk’intare yarakariye kurimbura
abakirisitu gatolika.
Igihe rero umwami yari
ayoboye igitero cy’ingabo zikomeye zari zigiye kurwanya abanyamusozi (barbares)
bari biyemeje gutera umujyi wa Konstantinopule, Izaki yaraje abwira umwami ati,
“umva rero mwami, nukingura kiliziya abagatolika basengeramo, ukaba wari
warazikinze, Imana izagushyigikira mu migambi yawe yose. Uzatsinda urugamba
ugiyemo kandi uzasubira mu rugo rwawe amahoro”. Umwami Valensi yakomeje kumva
ayo magambo ya Izaki arayumvira, atuma ku batware bamuyoboreraga ngo bubahirize
amabwiriza yahawe aturutse ku Mana, ariko bo baramushuka, bamubwira ko Izaki
yataye umutwe, dore ko abo batware bose bari barayobeye mu idini rishya
ryabayobe bakurikiye Ariyusi, ahubwo bagashuka umwami ngo ahane Izaki.
Izaki ntiyarambiwe.
Hashize iminsi mike asubira kureba Valensi wari ukiri mu nzira ayoboye ingabo,
agira ubutwari bwo guhagarika ifarasi y’umwami, amusaba akomeje kubahiriza ibyo
yamusabye niba ashaka gutsinda. Ahantu bari bageze hari imanga ifte n’ibihuru
by’amahwa, nuko umwami ajugunya Izaki muri ibyo bihuru agira ngo apfiremo,
yikomereza urugendo. Ariko haza abagabo batatu Izaki atazi aho baturutse, maze
bamuvana muri iyo manga, bamaze kumuvanamo barazimira, nuko abona ko ari
abamalayika bamutabaye. Izaki yarirutse anyura mu yindi nzira atanga umwami
muri iyo nzira.
Abwira umwami ku nshuro
ya gatatu ati: “wanjugunye mu bihuru by’amahwa uzi ko nza gupfiramo ariko Imana
yantabaye, none inyohereje kukubwira ngo ufungure Kiliziya z’abakirisitu
gatolika wafunze. Umenye ko Imana ariyo yohereje ziriya ngabo z’abanyamusozi
ngo ziguteze intambara kubera intambara watangije yo kurwanya abagatolika.
Nufungura za kiliziya, uzatsinda urugamba.” Amagambo ya Izaki yasanze
n’ubusanzwe umutima wa Valensi wanangiye. Umwami rero yumvise Izaki
amusuzuguye, amugabiza abasenateri babiri, Vigitori na Saturunino ngo bamurinde
kugeza igihe azagarukira, maze amurebere igihano kimukwiriye. Nuko Izaki abwira
umwami ati: “nugaruka amahoro ubwo uzamenya ko Imana itantumye. Uzatangiza
urugamba ariko ntuzashobora guhangana n’abanzi. Uzabahunga, maze bagufate
bagutwike uri muzima.”
Nk’uko Izaki yabivuze
rero, Valensi yatangije urugamba, ingabo ze ziratsindwa, arahunga, yihisha mu
muyoboro w’imyotsi yo mu gikoni (cheminée), ingabo z’abanzi zibibonye, zicana
umuriro mu ziko, Valensi ahira muri uwo muyoboro. N’igihugu cye ingabo z’abanzi
ziragitwika. Nguko uko ubwami bwa Valensi bwarangiye. Icyo gihe Izaki yari
yarafungiwe mu buroko. Ba basenateri bamufunze, Saturunini na Vigitori, buri
wese yubakira Izaki inzu ngo ayibemo kuko babonye ari intungane. Bashakaga
kumugira inshuti yabo, buri wese ku giti cye. Cyakora Saturunino ayubaka vuba,
maze Izaki ayibamo kugeza igihe apfiriye. Iyo nzu ntiyayibayemo wenyine,
yazanyemo n’abandi bamonaki bayibanamo. Akomeza kugira neza. Ndetse n’impano
zinyuranye yahabwaga n’abasenateri yazigabanaga n’abakene, kugeza n’ubwo
imyambaro ye ayitanze.
Igihe cyo kwitaba Imana
cyegereje, yakoranyije abamonaki bagenzi be, abashishikariza kubaha Imana,
gukomera ku migenzo myiza, abatoramo uzababera mukuru, abasaba kuzamwumvira,
asaba Imana guha uwo mukuru ubushishozi bwo kubayobora. Yitabye Imana ku
itariki 27 Werurwe. Hari mu gisekuruza cya kane. Uwitwa Metafraze ni we wa
mbere wanditse iby’ubuzima bwa Izaki, Uwitwa Suriyusi abusubiramo mu gitabo cye
cya II. Karidinali Baroniyusi, mu mwaka wa 378 na we yabyanditse mu gitabo yise
“les Annales”. Twizihiza mutagatifu Izaki, uwihayimana, ku itariki 27 Werurwe. (Aya
mateka yakusanyijwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU, umupadiri bwite wa
Diyosezi ya Byumba).
No comments:
Post a Comment