Akiri umudiyakoni,
yoherejwe mu butumwa kuzahura kiliziya y’ i Deventeri mu Buholandi, aho abasagisoni
(Saxons) b’abapagani bari barayijujubije. Ahageze, yarabigishije, barahinduka,
asiga nta bupagani bukiharangwa. Kuva ubwo, atangira kwamamaza Ivanjili mu
Budage no mu Buholandi, i Frize, ahindura abapagani, ahari ibigirwamana
ahashinga umusaraba, ndetse n ’abigishabinyoma barahinduka binjira muri
Kiliziya ari benshi. Nyuma, umukuru wabo amwohereza kurangiriza amashuri mu
Bwongereza aho yigishijwe na Alkwini wari umwarimu w’ikirangirire. Asohotse mu
mashuri yagiye kwigisha i Monsteri (Münster) ho mu Budage nyuma ajya i Kolonye
ari na ho yaherewe ubupadiri. Nuko akomeza kwitangira umurimo wo kwamamaza
Ivanjili, adakanzwe n’umunaniro cyangwa ngo ibitotezo bimuce intege. Yubakishije
ibigo byinshi by’abihayimana, arabigisha kandi abashishikariza gukurikiza uko
bikwiye Ivanjili.
Aho bigeze, umutware waho
witwaga Witikind yari yiyemeje kumwica, nuko Lujeri ahungira I Mokanse (Mont
Cassin) mu Butaliyani. Ahageze yiga amategeko ya mutagatifu Benedigito ari
kumwe na mutagatifu Hildegrini yari yarakurikiye muri icyo kigo cy’ abamonaki
baho. Aho agiriye i Roma Papa Adriyani wa mbere yaramwakiriye, amutorera kuba
umwepisikopi wa mbere wa diyosezi ya Monsteri yo mu Budage, iyo yari igizwe n’igice
kinini cy’igihugu cyitwaga Westifali (Westphalie). Lujeri yitanze atizigama
muri uwo murimo ukomeye, avugurura abakristu benshi barushaho kuyoboka inzira
igana Imana. Yari umuntu ukunda gusenga byahebuje, kubera cyane cyane
icyubahiro yagiriraga Nyagasani, nuko kubera gusenga, kwibabaza, no gukunda
abakene bye, abatumvaga ibye, bamugirira ishyari, bajya kumurega ibwami ngo
atagaguza umutungo wa Kiliziya.
Umunsi umwe umwami Karoli
w’imfura (Charlemagne) yamutumyeho ngo amwitabe, yisobanure ku byo bamurega. Abo
yamutumyeho bamusanga asenga, arababwira ati: “nindangiza gusenga ndaza.”
Umwami agera ubwo amutumaho inshuro ya kabiri ariko asubiza aho arangirije
gusenga. Aragenda n’ibwami, umwami amubonye aramutonganya ngo yamusuzuguye.
Nuko Lujeri aramusubiza ati: “biratangaje cyane ko ugira ngo nze kukwitaba
ntarangije gusenga Imana; ntiwibuka se ko igihe uhisemo ko mba umwepiskopi
wansabye ukomeje ko mpitamo mbere na mbere umurimo w’Imana, Umwami ugenga abami
bose, aho guhitamo abantu ndetse n’umwami ubwe”? Umwami yumva koko amubwiye
ukuri nuko ashira uburakari.
Buri munsi Lujeri yagiraga
amasaha ageneweho gusenga, ayo kwihana n’ayo yageneye imirimo ya kiliziya. Mu
gihe yiteguraga kujya kwamamaza Ivanjili mu bihugu bya Danemarike na Norveje,
nibwo Imana yamuhamagaye. Yitabye Imana ku itariki 26 werurwe mu mwaka wa 809
asize ibikorwa byinshi byiza. Bimwe mu bitangaza yakoze, ni uko yigeze guhumura
impumyi ayikoreyeho ikimenyetso cy’umusaraba ku maso. Indi mpumyi yahumutse
igihe yasabaga Lujeri kuyikiza agiriye urukundo rw’Imana, mu gihe agitangarira
ibyo iyo mpumyi ivuze, iba irahumutse. Tumwizihiza ku itariki 26 Werurwe.
- ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.92.
- ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. P.107.
- DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.320.
No comments:
Post a Comment