Gatarina yagumye i Roma
amaranayo n’umubyeyi we Brigite imyaka isaga 23 kandi ntibahwema gukomeza
kwitagatifuza. Gatarina yakundaga kurengera indushyi, akita cyane no ku barwayi
batagira kirengera mu bitaro, kandi ntibagirwe n’umwanya we w’ingenzi wo
gushyikirana n’Imana mu masengesho. Uyu mupfakazi Gatrina yarakunzwe cyane I
Roma. Yarwanye intambara ikomeye yo kwanga gushyingiranwa n’abakomeye b’i Roma,
benshi, bamukunze kuko yari mwiza cyane. Inshuro nyinshi bagiye imigambi yo kumwiba
bakamufata ku gahato, ariko Nyagasani ntiyabyemera, akomeza kumurinda rimwe na
rimwe akoresheje ibitangaza.
Dore kimwe muri ibyo
bitangaza by’uko Nyagasani yatabaye Gatarina abiyemezaga kumufata ku ngufu: igihe kimwe hari uwari wiyemeje kumufata ku
ngufu, maze impala iraza irangaza uwo mugabo, Gatarina abona uko ahunga. Iyo
mpala ni yo bakunze kugaragaza ku mashusho ya Gatarina. Nyina Brijita
yamubuzaga kenshi gusohoka wenyine, Gatarina ntabyumve neza, ariko igihe kimwe
yaje kubwirwa mu nzozi ko agomba kumvira nyina kandi arabyubahiriza. Gatarina
yakundaga kuzirikana ububabare bwa Yezu. Yamaraga amasaha ane ku munsi
apfukamye, adahaguruka, azirikana ububabare bwa Nyagasani Yezu, akagera n’ubwo
yikubita, akibabaza cyane kugira ngo abashe kuzirikana neza ububabare bwa
Nyagasani Yezu Kristu.
Gusura abarwayi no gupfuka
ibisebe byabo, bimwe muri byo binuka, biri mu byo Gatarina yakundaga kuko
byamufashaga gushyikirana n’Imana. Kandi uyu murimo yawukoraga yishimye rwose. Aho
bari bacumbitse i Roma, we na Nyina babagaho mu bukene bukomeye. Brijita, nyina
wa Gatarina, yaryamaga ku butaka busa, akisegura amabuye. Gatarina yazaga
nijoro akagirira nyina impuhwe, akamwiyegamiza mu gituza cye, bose baraye kuri
ubwo butaka. Nyina wa Gatarina yitabye
Imana ubwo bari bavuye mu rugendo rutagatifu i Yeruzalemu, bageze i Roma. Nyuma y’urwo rupfu, Gatarina yisubirira iwabo
muri Suwedi nuko yinjira mu muryango w’abihayimana wari warashinzwe n’ umubyeyi
we. Hashize igihe yasubiye i Roma kuzana ibisigazwa by’umurambo wa nyina, ngo
bawushyingure muri Suwede mu kigo nyina yashinze ahitwa Vadstena. Ndetse Gatarina yaje kuba umuyobozi w’icyo
kigo. Gatarina yaje gusubira i Roma gusaba Papa kwemera umuryango washinzwe na
nyina witwaga uw’ababikira b’Umukiza Mutagatifu cyangwa Aba mutagatifu Brijita,
yari agiye kandi gusaba ko nyina yakwandikwa mu batagatifu.
Brijita, Nyina wa
Gatarina yanditswe mu gitabo cy’abatagatifu mu mwaka w’1384 Gatarina amaze
imyaka itatu yitabye Imana. Gatarina yitabye Imana kuwa 24 Werurwe 1381. Iyi tariki ya 24 Werurwe ni yo Kiliziya
imuhimbazaho buri mwaka.
Ushaka kumenya byinshi
wasoma ibi bitabo:
- ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.90-91.
- ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015.P.104.
- DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.P.109.
No comments:
Post a Comment