Tuesday, March 29, 2022

Mutagatifu Gatarina wa Suwedi

Mutagatifu Gatarina wa Suwedi

Hari abatagati benshi bitwa Gatarina. Uwo tugiye kuvugaho ni Gatarina, wavutse mu 1330, akitaba Imana mu 1381. Ni umubikira ukomoka mu gihugu cya Suwedi, akaba mwene Ulf Gudmarson, wari igikomangoma cyo muri Suwede na Brigite, na we wabaye umutagatifu. Akiri muto, Gatarina yarerewe mu babikira b’i Risberg kandi bivugwa ko akiri uruhinja, yanze kurerwa n’umugore wari ufite imyitwarire mibi. Koko rero umuntu atanga icyo afite, nta kindi yari kumutoza kitari iyo myitwarire mibi. Bivugwa kandi ko akiri muto cyane sekibi yazaga kumutera ubwoba yihinduye ikimasa cyica, ikamutereza n’indwara zinyuranye z’umubiri. Gatarina amaze kuba inkumi ikwiye gushing urugo, ise yamushakiye ku gahato, umugabo witwa Edigari (Edgar Lydersson) wari waramugaye. Na we yaravukaga mu muryango ukomeye, akaba umusore usenga kandi ukunda Imana. Ubuhamya bwemeza ko Gatarina yumvikanye na Edigari maze agumana ubusugi bwe. Mu mwaka w’1350, mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’umwaka mutagatifu muri Kiliziya, Gatarina yagiye gusura nyina wibaga i Roma. Ubwo yari ari yo, yumva inkuru y’uko umugabo we Edigari yapfuye. Icyo gihe, Gatarina yari amaze igihe gito ashyingiwe.

Gatarina yagumye i Roma amaranayo n’umubyeyi we Brigite imyaka isaga 23 kandi ntibahwema gukomeza kwitagatifuza. Gatarina yakundaga kurengera indushyi, akita cyane no ku barwayi batagira kirengera mu bitaro, kandi ntibagirwe n’umwanya we w’ingenzi wo gushyikirana n’Imana mu masengesho. Uyu mupfakazi Gatrina yarakunzwe cyane I Roma. Yarwanye intambara ikomeye yo kwanga gushyingiranwa n’abakomeye b’i Roma, benshi, bamukunze kuko yari mwiza cyane.  Inshuro nyinshi bagiye imigambi yo kumwiba bakamufata ku gahato, ariko Nyagasani ntiyabyemera, akomeza kumurinda rimwe na rimwe akoresheje ibitangaza.

Dore kimwe muri ibyo bitangaza by’uko Nyagasani yatabaye Gatarina abiyemezaga kumufata ku ngufu:  igihe kimwe hari uwari wiyemeje kumufata ku ngufu, maze impala iraza irangaza uwo mugabo, Gatarina abona uko ahunga. Iyo mpala ni yo bakunze kugaragaza ku mashusho ya Gatarina. Nyina Brijita yamubuzaga kenshi gusohoka wenyine, Gatarina ntabyumve neza, ariko igihe kimwe yaje kubwirwa mu nzozi ko agomba kumvira nyina kandi arabyubahiriza. Gatarina yakundaga kuzirikana ububabare bwa Yezu. Yamaraga amasaha ane ku munsi apfukamye, adahaguruka, azirikana ububabare bwa Nyagasani Yezu, akagera n’ubwo yikubita, akibabaza cyane kugira ngo abashe kuzirikana neza ububabare bwa Nyagasani Yezu Kristu.

Gusura abarwayi no gupfuka ibisebe byabo, bimwe muri byo binuka, biri mu byo Gatarina yakundaga kuko byamufashaga gushyikirana n’Imana. Kandi uyu murimo yawukoraga yishimye rwose. Aho bari bacumbitse i Roma, we na Nyina babagaho mu bukene bukomeye. Brijita, nyina wa Gatarina, yaryamaga ku butaka busa, akisegura amabuye. Gatarina yazaga nijoro akagirira nyina impuhwe, akamwiyegamiza mu gituza cye, bose baraye kuri ubwo butaka.  Nyina wa Gatarina yitabye Imana ubwo bari bavuye mu rugendo rutagatifu i Yeruzalemu, bageze i Roma.  Nyuma y’urwo rupfu, Gatarina yisubirira iwabo muri Suwedi nuko yinjira mu muryango w’abihayimana wari warashinzwe n’ umubyeyi we. Hashize igihe yasubiye i Roma kuzana ibisigazwa by’umurambo wa nyina, ngo bawushyingure muri Suwede mu kigo nyina yashinze ahitwa Vadstena.  Ndetse Gatarina yaje kuba umuyobozi w’icyo kigo. Gatarina yaje gusubira i Roma gusaba Papa kwemera umuryango washinzwe na nyina witwaga uw’ababikira b’Umukiza Mutagatifu cyangwa Aba mutagatifu Brijita, yari agiye kandi gusaba ko nyina yakwandikwa mu batagatifu.

Brijita, Nyina wa Gatarina yanditswe mu gitabo cy’abatagatifu mu mwaka w’1384 Gatarina amaze imyaka itatu yitabye Imana. Gatarina yitabye Imana kuwa 24 Werurwe 1381.  Iyi tariki ya 24 Werurwe ni yo Kiliziya imuhimbazaho buri mwaka.

Ushaka kumenya byinshi wasoma ibi bitabo:

  1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.90-91.
  2. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015.P.104.
  3. DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.P.109.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...